Digiqole ad

Gabon: Abanyarwanda bitwaye bate muri La Tropicale Amissa Bongo

Ku cyumweru tariki 29 Mata nibwo ririya rushanwa ryo gusiganwa ku magare ryashojwe ku nshuro ya 7 ryakinwaga. Umwanya wa mbere wegukanywe n’umufaransa Charteau Anthony, umwaze kuritwara inshuro 3 yikurikiranya.

La Tropicale Amissa Bongo
La Tropicale Amissa Bongo

Mu iri rushanwa riterwa inkunga na President Bongo, ikipe ya Team Rwanda muri rusange ikaba yaraje ku mwanya wa 7 mu mkaipe 14. Iya mbere yabaye Eurocar yakurikiwe na MTN Qhubeka ikinwamo na Adrien Niyonshuti.

Team Rwanda yaje ku mwanya wa 3 mu makipe y’ibihugu bya Afurika yitabiriye iri rushanwa.

Ku rutonde rwa nyuma, Abraham Ruhumuriza niwe munyarwanda waje imbere ku mwanya wa 12, akurikirwa na Rudahunga Emmanuel (22), Habiyambere Nicodem (30), Byukusenge Nathan (33), Hadi Jamvier (42) na Biziyaremye Joseph wa 50 mu bakinnyi 74 barangije.

Ikipe y’igihugu iragera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 30 Mata 2012 saa moya na mirongo ine n’itanu z’umugoroba.

Abakinnyi  5 ba mbere

1.       CHARTEAU Anthony

2.       RUSSOM Meron

3.       JELLOUL ADIL

4.       UMERBEKOV Nikita

5.        GENE Yohan

Muri iri rushanwa ni ubwambere umukinnyi w’umunyafrica Meron Russom (Eritrea) yambaye Maillot Jaune kuva mu 2006 iri rushanwa ryatangira. Abafaransa nibo bihariye iri rushanwa kuko bamaze kuritwara inshuro 6 muri 7 rimaze gukinwa.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish