FESPAD Gala Night JAZZ na AFROBEAT byanyuze abitabiriye
Muri Serena Hotel niho FESPAD yakomereje mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare, injyana za Jazz na Afrobeat nizo ahanini zacuranzwe n’abahanzi b’abahanga mu njyana nyafrica bari bahari.
Femi Kuti umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria niwe wagaragaje cyane ubuhanga mu njyana ya Jazz ivanze na Afrobeat asusurutsa abari aho karahava.
Uyu mugabo yatangiye muzika mu 1970 afite imyaka 17 ayivanye ku mubyeyi we Fela Kuti byemezwa ko ariwe watangije injyana ya Afrobeat.
Femi Kuti yaririmbye indirimbo ze zamenyakanye cyane nka Shoko Shoki, Bang Bang n’izindi zigera kuri zirindwi zanyuze cyane abantu bari aho biganjemo abanyamahanga n’abanyarwanda batari abo ku rwego rwo rwa rubanda rugufi.
Usibye uyu muhanzi abahanzi b’abanyarwanda bafite umwihariko w’injyana za Kinyafrica nka nka Liza Kamikazi bashimishije cyane nabo abari bitabiriye iki gitaramo dore ko inzu mberabyombi ya Serena Hotel yari yuzuye.
Umuhanzi Mighty Popo wafashwaga na Mani Martin na Aaron Niyitunga bamucurangira nabo ubufatanye bwabo bwanyuze abantu benshi cyane.
Iserukiramuco nyafrica riri kubera mu Rwanda rikaba ryarateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB. Kuri FESPAD irabera i Musanze, kuwa gatanu i Rubavu, naho muri iyi week end hakaba aribwo hazaba ibirori bigari aho benshi bategereje kwirebera umuhanzi Bennie Man ukomoka muri Jamaica acurangira abanyarwanda.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
AHOOOOOOOOO,nibyiza cyane
nibyiza bivugwa se hubwo!
byandenze mba nkuroga.
yemwe ndabashimiye ko mwahatubereye twe abarikure mukomereze aho tuzajya tubirebara aha umunsi mwizaaa
Dukeneye ubutaha Hugh Masekela!!!
Comments are closed.