Digiqole ad

Ese habaho Demokarasi nta majyambere?

Kigali – Abafashe amagambo ku mu nama mpuzamahanga ya kabiri  kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza muri Africa, Asia ndetse n’Uburasirazuba bwo hagati yatangirijwe i Kigali kuri uyu wa 30 Kamena 2013 bagarutse cyane ku ihuriro rya Demokarasi n’Amajyambere, abayirimo bungurana ibitekerezo banabazanya niba kimwe cyaba aho ikindi kitari ndetse n’uko byajyana byombi.

Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka mu gutangiza iyi nama
Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka mu gutangiza iyi nama

Iyi nama ku nshuro ya kabiri iribanda cyane ku:

  • Kuganira ku uburyo amajyambere na Demukarasi  byashimangira  imiyoborere myiza.
  • Amahirwe ahari kuri Africa,Asia,Uburasirazuba bwo Hagati nyuma y’imyaka 50 y’ubukene bw’akarande muri ibi bihugu.

Abafashe amagambo bose bemeranya ko iterambere ryiza ari irishingiye ku miyoborere myiza na Demukarasi ndetse abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa. Gusa ngo ibi bizagerwaho mu gihe ibi bihugu bizajya bifatanya ndetse bigahanahana ubunararibonye.

Atangiza iyi nama  umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda(RGB) Prof  Shyaka Anastase avuga ko ibizava muri iyi nama bikwiye kugirira akamaro  ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Prof Shyaka avuga ko hageze ngo ibihugu bikomeze gusangira ubunararibonye mu miyoborere myiza ndetse n’Amajyambere. Ibi ngo bizagirwamo uruhare n’urubyiruko kuko uruhare rwarwo rukenewe mu iterambere.

Umuyobozi wa One UN Rwanda Dr Lamin  Manneh ahamya adashidikanya ko iterambere ridashingiye ku mishinga n’ingamba  gusa ahubwo rishingira no kuri Politiki n’imiyoborere. Gusa bikagirwamo uruhare n’abaturage.

Ati“Nkuko UN ibibona Demokarasi ndetse n’imiyoborere byakwiye kureberwa  mu iterambere ry’abaturage ndetse n’uburenganzira bwabo. Bivuze ko kubaka imiyoborere ihamye harimo uruhare rw’abaturage, gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James afungura iyi nama yavuze ko Demukarasi nziza idakwiye kwirengagiza amateka, imigenzereze y’igihugu n’ikindi ndetse n’umuco.

Avuga ko inama nk’izi ari ngombwa ngo abantu bahore bafata ingamba nshya ndetse baganira ku miyoborere ndetse n’ibyo abategetsi baba bagomba abaturage.

Minisitiri Musoni asanga hari ingingo zikwiye kuzatekerezwaho muri iyi nama yatangiye kuwa 30 kamena izageza kuwa 2 Nyakanga 2014.

Ati “Ni gute twanoza Servisi duha abaturage?Ni gute twafatanya guhangana  n’ibibazo byugarije isi? Ni gute ubushakashatsi n’ibiganiro nkibi dukora byajya bidusigira umusaruro ufatika?”

Iyi nama ibaye nshuro ya kabiri irimo inzobere zitandukanye muri Politiki, Abayobozi batandukanye ndetse n’urubyiruko rwo mu bihugu by’Africa,Asia n’Uburasirazuba bwo hagati.

Bimwe mu biganiro bigiye kwibandwaho harimo Demokarasi n’imiyoborere myiza ndetse n’uruhare urubyiruko rukwiye kugira mu iterambere, Umutekano, uruhare rw’abikorera mu miyoborere,Uruhare rw’itangazamakuru, igipimo cy’imiyoborere myiza na Demukarasi muri Africa ndetse n’ibindi.

Bamwe mu baturutse mu mahanga baje muri iyi nama
Bamwe mu baturutse mu mahanga baje muri iyi nama
Urubyiruko rwo mu rwo mu Rwanda rwatumiwe muri iyi nama
Urubyiruko rwo mu rwo mu Rwanda rwatumiwe muri iyi nama
Dr Lamin Manneh(One UN Rwanda),Musoni James(MINALOC) Prof Shyaka na Dr Sheilah Vance umwe mu bayobozi bwa Universite ya Pennylvania
Dr Lamin Manneh(One UN Rwanda),Musoni James(MINALOC) Prof Shyaka na Dr Sheilah Vance umwe mu bayobozi bwa Universite ya Pennylvania
Minisitiri Musoni James atangiza iyi nama
Minisitiri Musoni James atangiza iyi nama

Amafoto/Birori Eric/UM– USEKE

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ikibazo ni: habaho amajyambere arambye nta demokarasi? urugero umuntu yatanga nuko no muri 1980 batubwiraga amajyambere.Mwumve Byumvuhore ibyo aririmba.

  • tutgiye kure tureba kwa kaddafi , hashize imyaka itatu apfuye, ariko nitugereyo turebe uko igihugu kimeze , ni chaos ibyo yari yaragejeje kubaturage birihe ko babivomye bakitwarira , abaturage barari ayo kwwarika , harya si demoklaisi bavugaga ngo ntayibabayo? ariko ahubwo twakibaza ese igisobanuro cya demoklasi dukura muri ibi bihugu bikomeye , niwacu birashoboka ( does it reall match , fits our country circumstances?) umuntu wivuje umuntu ufite ibyo kurya umuntu wumvikanisha ikibazo afite kigacyemurwa, ese ibi sibyo byatugeza kwiterambere ryanyaryo?  

    • @karenzi, nkunganire gusa. Harya abakurambere ntibatubwiye ngo iyo abavandimwe basenya urwabo rubanda babatiza umuhoro? Nta munyamahanga uzagutura demokarasi, ubwisanzure, n’uburenganzira bwa kiremwamuntu. Niwumva bakubwira ko bashaka kubikuzanira jy’uzitira urugo ubaheze, bababashaka kukuvurunga mu mase ngo barangize bagushyire mu mazi abira nibikugirira ingaruka mbi bakwitaze baguseka ngo bagutuye uburenganzira bukunanira kubwifatamo neza. Demokarasi n’ubwisanzure si cadeau iva mu mahanga, bikomoka ku kwigira. Kandi nta mushoji wabuze amaramuko uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu, cyangwa ibyo bita ngo n’ubwisanzure. Nkuko Maslow abivuga, ibyangombwa buli kiremwamuntu aharanira ni ibibeshaho ubuzima, hagakurikiraho kuva hali abo mufitanyisano, hakaza kwiha agaciro byose bigasozwa no kwigira udakeneye undi uwo ariwe wese kugushima ngo bibe aribyo bikwemeza yuko nawe halicyo uli cyo. Nkuko mubyumva rero abahora baririmba nka gasuku ibyo abazungu babapitsemo ntibazi na amagambo bahora basubiramo icyo agamijeho. 

Comments are closed.

en_USEnglish