Digiqole ad

Episode 87: Inzu Nelson agiye kugurirwa na John ni iy’iwabo…Gigi na John bagiye kumenyana

 Episode 87: Inzu Nelson agiye kugurirwa na John ni iy’iwabo…Gigi na John bagiye kumenyana

Mama Brown- “Oya Muga! Umuhungu wanjye ntabwo arwaye mu mutwe ni ukuri, ubu se koko ntimumwangije? …Muga! Ko utambwira?”

Muganga- “Ayayaya! Ubu se niba atarwaye yaje kurwanira mu bitaro gute? Dusanzwe tuzi ko abarwayi aribo bikunze kubaho”

John- “Twari tuje kubasura we n’umukobwa witwa Dovine urwaye, uyu musore rero niwe wari umurwaje”

Muganga- “Eeeeh! Muravukisha ukuri uyu musore ntabwo arwaye mu mutwe?”

Mama Brown- “Oya rwose ntabwo arwaye ni ukuri, ahubwo se ubu nta ngaruka bingiraho koko muga?”

Muganga- “Ahubwo ni ikibazo gikomeye kuko aho akangukira noneho biraba ibindi, none se uwo barwanaga hari ikibazo gikomeye bari bafitanye?”

John- “Cyari gihari ndetse no kuza hano twari tuzanye bano babyeyi ngo bagerageze uyu musore na mushiki we babinginge bacururuke kuko babeshywe”

Muganga- “Oooohlala! Ikiza rero ni uko uwo barwanaga yaba atashye hano hagasigara abo babyeyi naho ubundi akangutse noneho akamubona ntawaba akimufashe”

Mama Brown- “Ayiwee! Umwana wanjye nawe koko mumuteye ibisazi muga? Brown wanjye weee!”

Muganga- “Ihangane Mama! Ntacyo ari buze kuba turagerageza tumwiteho uko dushoboye”

Ako kanya aho twari turi hahise haza abantu bakora kwa muganga bafata Brown bamushyira ku ngobyi y’abarwayi bagihindukira ngo bagende twumva umuntu usakuje cyane duhindukiye dusanga ni Gaju wari ucyambaye uniforms,

Gaju- “Brown! Oya oya! Mana weee! Brown musaza wanjye abaye iki? Ko mutambwira ariko”

Muganga- “Suuuu! Tuza tuza humura ntacyo abaye?”

Gaju- “Oya ntibishoboka! Aba bagome banadusanze hano wee! Brown baramuhitanye!”

Muganga- “Tuza nkubwire…”

Muganga yagerageje gucururutsa Gaju ariko ibintu biranga bikomeza kuba bibi, yicara hasi atangira kwigaragura abandi baganga baza gutabara ibintu bikomeza kuba nabi kuri Mama Brown ho byari ibindi bindi birumvikana nawe yari yananiwe kubyakira yendaga gufata umuhanda ngo yiruke,

Muganga abonye ibimaze kuba yahise aduhamagara njye na John adushyira ku ruhande atangira kutubaza neza uko byagenze natwe tumubwira tutamuhishe amaze kumva byose aratubwira,

Muganga- “Mwihangane niko bigenda, rero rwose munyumvire mube mugiye, musige bariya babyeyi bagerageze bariya bana nibamara gutora agatege tuzababwira muze, bitabaye ibyo rero ndabona hagwa n’umuntu, ikindi kandi musengere uriya musore ruriya rushinge muteye rushobora kumugiraho ingaruka zikomeye kuko rufite imbaraga, rwose aho ho nanjye Imana imbabarire”

Njyewe- “Oya Muga! Utatubwira ko Brown…”

John- “Oya nanjye ntabwo nshaka kuzabyumva kabisa, ubwo se wasobanura ko byagenze gute? Aho ho wabizira”

Muganga- “Rwose namwe munyumve, ubwo se ko ariko kazi kanjye koko? Nabonye bafatanye ngira ngo ni umurwayi urebye”

John- “Icyo nzi cyo nako reka twigendere”

Twahise dukurura Aliane maze tumubwira uko bimeze twegera Mama Dovine wari uri aho turamusezera tumusaba kujya atubwira byose maze dufata inzira turasohoka tugeze hanze twinjira mu modoka dufata umuhanda twerekeza aho twakoreraga.

Twagezeyo John adusiga aho maze tuvamo agiye gukomeza numva arampamagaye nsubirayo nihuta mugezeho,

John- “Nelson! Urabona ukuntu ibintu bimeze, wihangane ukomere kigabo, kuba ukuri kwagiye ahagaragara ariko ibikurikira bikaba ibi ni ikerekana ko uwabibye ikinyoma asarura ibyago,

Ibyo ari byo byose twizere ko biza gukemuka, ndi buze kukureba rero tujye kureba ya nzu mubamo mu gitondo nagiye kubona mbona Karekezi arampamagaye ambwira ko Martin nta bye ngo yamubeshye”

Njyewe- “Kandi koko buriya ntabwo azi ko ari muri mabuso?”

John- “Ntabyo azi, ahubwo ikibazo ni kimwe mfite, ntabwo nshaka ko uriya mugabo ambona kuko byaba ibindi”

Njyewe- “Uuuuuh! Kubera iki se kandi utabishaka? Ahubwo se arakuzi?”

John- “Injira mu modoka nkubwire sha Nelson!”

Ako kanya nahise nkata hirya ninjira mu modoka ndakinga ndiruhutsa maze John ahita ambwira,

John- “Humura sha! Wikwitsa umutima nta kibabaje ngiye kukubwira ahubwo nashakaga kukubwira aho tuziranye njye na Karekezi”

Njyewe- “Eeeeh! Koko se muraziranye? Nari nzi ko wenda umuzi gusa”

John- “Turaziranye rwose ariko tuziranye nk’injangwe n’imbeba cyangwa umucyo n’umwijima”

Njyewe- “Ayiwe? Ibyo ni ibiki se kandi? Byatewe ni iki?”

John- “Ni nayo mpamvu cya gihe nakubwiye ngo bishobotse naguha amafaranga akaba ari wowe uyigura ariko naje kubona ko byose ari kimwe nta gutinya urupfu kandi uri munsi y’ijuru”

Njyewe- “Uuuuh? Ko ngize ubwoba? Harimo n’urupfu se?”

John- “Nelson! Kuko utigeze untenguha umunsi nguhamagara nkagutuma kunshakira inzu ugahirimbanira kuyibona nk’umwana uhirimbanira icyashimisha se nicyo gituma nkwizera kandi nishimira ko wazagira ejo heza mbese ukamera nkanjye”

Njyewe- “Murakoze cyane kandi nanjye ndabibashimira, mba numva ari iby’agaciro gakomeye ntacyanezeza mbaye uwo munyifuriza kuba we”

John- “Urakoze gushima sha! Ibyo byose ni byo bituma nta yindi nshuti ngira kuko n’ubwo nagendanaga na Martin kwari ukubura uko ngira imico ye yari ihabanye kure n’iyanjye, ni nayo mpamvu rero kenshi nkubwira ibyo ntakabwiye undi wese nkagukorera nk’ukorera uwamukomotseho”

Njyewe- “Mbikesha iki koko?”

John- “Nelson! Ubikesha ikinyabupfura cyawe kandi hiyongeraho imico ihuye neza n’iyo bambwiraga mfite, ariko reka ibyo tubireke ndabizi uko bucya n’uko bwira uzaba umutoni kuri njye nk’uko nari umutoni kuri Databuja”

Njyewe- “Oooohlala! Ubu se koko nibyo? Cyagwa…”

John- “Wishidikanya ibyo nkubwira ni byo, Nelson! Navukiye ino I Kigali mu murwa mukuru w’ Urwa Gasabo, ibyo nibyo nabwiwe na Data kuko Mama we ntigeze mumenya, yitahiye iwabo wa twese mfite amezi atatu yonyine”

Njyewe- “Yebaba weee? Ihangane Daddy!”

John- “Nkunda iyo umpamagaye gutyo sha! Mba numva ari ishema naharaniye kuva kera kandi nzashyirwa mbigezeho!”

Njyewe- “Oya ni ukuri nibyo rwose”

John- “Ubwo Mama amaze kwigendera nasigaranye na Papa ariko mu gihe gito anjyana kuba kwa nyogokuru hariya ku Gisenyi ahita ashaka undi mugore baza kuba inaha”

Njyewe- “Eeeeh! Ese niko waje kuba ku Gisenyi?”

John- “Ndacyakubwira! Ubwo nyine nakuriye hariya aba ariho ntangirira amashuri abanza ndayatsinda nkomeza n’ayisumbuye, ntacyo naburaga kuko Data yari yifite bihagije, mu yandi magambo yari Boss!

Yazaga kudusura wenyine ndetse yahoraga ambwira ko umunsi umwe azanjyana akanyereka Mukadata nanjye ngahorana icyo kizere niteguye mfite n’amatsiko menshi ko uwo munsi nuza azaba ari umwe mu minsi izaranga amateka yanjye”

Njyewe- “Eeeeh! Wari umunsi udasanzwe byo birumvikana, ahubwo se wari umeze ute?”

John- “Ubwo nakomeje kuguma kwibanira na Nyogokuru  nari umwana utuje sinajyaga nibaza impamvu ntabana na Data, icyo narebaga ni ukubaho kwanjye kw’ejo hazaza,

Ntibyatinze amashuri makuru narayarangije ariko nyarangiza na Nyogokuru atabaruka uwo munsi ni nabwo amateka yanjye yahindutse,”

Njyewe- “Eeeeh! Nibyo se? Byagenze gute?”

John- “Uwo munsi Data yaje aje gushyingura Mama we ari nawe Ngogokuru maze azana na mukadata ndetse na barumuna banjye, maze itabaro rirangiye tujya gukaraba intoki mu rugo,

Data yicaranye na mukadata muri salon maze mu kubakira mukadata ambonye arikanga maze arampamagara aransuhuza ahita abwira Data ngo uyu musore murasa cyane nahoze mwitegereza nkabona ni wowe musa”

Njyewe- “None se Papa wawe ntabwo yari yaramubwiye ko yari afite undi mugore ndetse nawe agufite?”

John- “Oya nari ngitegereje wa munsi yari yaransezeranyije! Ubwo Data yahise amubwira ati uyu musore rero nanjye iyo naje inaha abantu bakunda kumbwira ko dusa, uzi ukuntu yitonda ahubwo nari mfite igitekerezo cy’uko nazamuzana tukamuha akazi,

Mukadata yacecetse gato maze ahita avuga ngo “Hari ikibazo se? Ko akazi gahari se niba yagakora rwose yaza!”

Akimara kuvuga gutyo narishimye ariko na none mbabazwa n’uko Data atamubwiye ko ndi umwana we.

Ako kanya Data yarahagurutse anjyana ku ruhande maze aranbwira ati “Humura musore muto ibyo uri gutekereza nabibonye kare, Rwose ihangane ikihutirwa ntabwo ari uko bamenya uwo uriwe ahubwo icyo nshaka ni ukukwinjiza muri bo bakazakumenya bararangije kukwishimira ndetse ufite no kubyanjye kuko uri uwanjye”

Njyewe- “Yooooh? Ndumva Papa wawe n’ubwo yabicishije kure ndetse akanabihishahisha yarakuzirikanaga muri byose”

John- “Koko ntabwo wibeshye yaranzirikanaga kuko uwo munsi nahise njya kuzinga imyenda mfata urugendo nerekeza ino I Kigali bampa akazi ko gukora mu iduka rinini bari bafite, nkajya ntaha iwe mu rugo mu nzu zari hanze ariho hariya uba”

Njyewe- “Eeeeh! Kandi koko warabimbwiye! None se nyuma byaje kugenda gute? Hariya twabaga….”

John yanciye mu ijambo akomeza kumbwira byose,

John- “Aho nahabaye igihe kirekire cyane ari nabwo naje gufata Ganza dutangira kubana, nahoraga niteze wa munsi wo kwerekanwa mu rugo barumuna banjye na bashiki banjye bakamenya ariko uwo munsi wavuye mu mateka Data amaze gupfa ndetse agapfana n’umuryango we wose”

Njyewe- “Oya se kandi none se niba ari uko bimeze…”

John yarongeye ansha mu ijambo,

John- “Tuza Nelson! Ntacyo utaza kumenya, Data amaze gupfa nibwo natangiye kuvuga ko yari Data, nkabibwira bariya ba Karekezi n’abandi bene wabo wa Mama umbyara ariko ntibigeze banyumva bari basakiwe kuko ngo baziraga Mukadata cyane.

Bakomeje kutanyumva ahubwo batangira no kumpiga bukware ari naho natangiriye rwa rugendo nakubwiye nkagaruka ku Gisenyi sinjye iwacu ku ivuko ahubwo nkihina mudu quartier ngatangira bwa buzima, buriya hariya uba hari kwa Data”

Njyewe- “Yewe! Koko se?”

John- “Rwose uko ni ukuri, icyo nshaka rero ni ukuhisubiza ndetse ngahishura n’irindi banga rizitse ikimbabaje ni bariya bana banangiye bakanga kumva ukuri”

Njyewe- “None se bariya bana bahuriye he no kwisubiza iriya nzu kwawe? Ahubwo njye ndumva niba ari niya Papa wawe nta mpamvu yo kuyigura ahubwo wayaka Karekezi ku kabi n’akeza”

John- “Oya nshaka kumwereka ko umwana wanzwe ari we ukura ndetse nkamwereka ko yibeshye cyane! Nkagura inzu ya Data”

Njyewe- “Nta kinshimishije nko kuba ndi kuba mu nzu ya Papa wawe, none se ahubwo umukobwa witwa Gigi uramuzi?”

John- “Ngo? Gigi?”

Akikanga telephone ye yahise isona maze ahita ayikuramo akanda yes ashyira ku gutwi mbona arikanze ahita akupa vuba vuba,

John- “Eeeeeh! Nelson! Ndaje gato! Ba usigaye mu kazi ntabwo ntinda!”

Ako kanya navuye mu modoka ariko mvamo mfite ubwoba John akata imodoka vuba ayiha umuriro mbona arenga nanjye nkomeza njya muri bureau ndicara ntangira akazi nk’uko bisanzwe ariko nkajya nyuzamo ngatekereza ku byo John yari amaze kumbwira nk’ibisanzwe Aliane yabona nageze kure akampamagara nkagaruka.

Twakomeje gukora ariko nkakomeza kucibwamo nkajya mu bitekerezo bya kure bigeze aho Aliane akurura agatebe maze aranyegera atangira kumbaza,

Aliane- “Nelson! None se sha bite? Uracyahangayikishijwe na Brown se?”

Njyewe– “Alia! Nabyo birimo ariko maze kuvugana na John ambwiye byinshi bitangaje ntari nzi niyo mpamvu nari ngiye kure”

Aliane- “Ooooh! Ngaho wijya kure rero ahubwo tube twipangira ukuntu ngiye gushyingirwa na Bruno!”

Njyewe- “Eeeh! Ubukwe buri vuba se?”

Aliane- “Vuba cyane ahubwo! Maze ubu turi gushaka ibyangombwa?”

Njyewe- “Wooooow! Congratulations!”

Nkivuga gutyo ako kanya Gigi yahise yinjira aho twari turi turikanga maze ahita atangira kuduserereza,

Gigi- “Eheeee! Ariko shahu iyo muri kumwe mba mbona harimo akantu, mwagize vuba ariko ko nzaba Maraine”

Twese- “Hhhhhhh!”

Aliane- “Urabona se byatubera Gigi?”

Gigi- “Cyane rwose ahubwo mugire vuba! Uzi ukuntu nkunda gusanga muteteshanya mwafatanye utuganza, ubanza nanjye nzabwira umugabo wanjye tukajya tujyana ku kazi aho bukera”

Twese- “Hhhhhh!”

Gigi- “None se mwari mwaragiye hehe we? Ko ejo naje hano kubareba inshuro ebyiri nkababura?”

Njyewe- “Eeeeeh! Ejo hari akabazo twari twagiye gukemura umunsi wose ntabwo twakoze!”

Gigi- “Sha nari ngize amahirwe ndababonye rero, nari mbazaniye ya photo ngo dufatanye gushaka wa mwana”

Njyewe- “Ahubwo uranyibukije Gigi! Umugabo witwa John uramuzi?”

Gigi- “Ngo John? John wa hehe se kandi?”

Njyewe- “Nta muntu witwa John uzi mu mateka yawe?”

Aliane– “None se Nelson! Ni John nzi uri kubaza Gihi?”

Njyewe- “Alia! Buretse gato ndaza kukubwira, Gigi! Ibuka utekereze neza maze umbwire”

Gigi- “Uuuuuh! Ngo John? Sha nta kubeshye John namenye ni umusore nzi kera cyane”

Njyewe- “umuzi hehe se?”

Gigi- “Muzi dukorana hariya nsigaye nkorera ariko hashize igihe kinini ntamubona”

Njyewe-“Eeeeh! Ubu se ntiwamenya aho yagiye?”

Gigi- “Ahaaa! Ukuntu Boss yamwizeraga se ugira ngo baramworoheye?”

Njyewe– “Bande se Gigi?”

Gigi- “Ba karekezi, ugira ngo abandi ni bande se Nelson? Boss amaze gupfa uwo musore yaburaniye ibye inkundura ndetse abahishurira ibanga bari batazi, babimenye dore ngo baramuhiga bukware, niko gufata inzira aragenda”

Njyewe- “Yooooh! None se ubu umubonye wabigenza ute?”

Gigi- “Ayiwe Nelson! Oya se kandi? Ibyo uvuga ni ibiki?”

Aliane- “Nelson! Ushatse kuvuga ko se John….”

Aliane akivuga gutyo Gigi yahise amuca mu ijambo atangira kumbazaguza ako kanya tugiye kubona tubona……………………………………………….

39 Comments

  • Nikagufi weeee????????????
    nibwo kari kageze aharyoshye

  • Mbega inkuru, kararyoshye ariko ni kagufi akuyu munsi

  • Ohhhh mbega John burya ni musaza wa mma Brown disi Nelson abonye mma we, ppa we, nyirasenge na babyara be Hhhhh ibintu ni uburyohe ndaka! Brown bamwiteho igishinge bamuteye ntihagire ingaruka kimugiraho pe. Thx Umuseke aho muri nta rungu you made my day.

  • N8kagufi weee.

  • Woooow! John ni musaza wa Mama Gaju disi!!!! yoooh mbega byiza weeeeee! amaraso ni ikintu gikomeye disi!!!!!! naho uyu muganga utagira ubushishozi we ni ikibura bwenge bamufunge ateye Brown ibisazi!!!!!

  • Waooooo,ninge ubaye uwambere ,nabatanze rwose!!!!!!ukuri kugiye kujya ahagaragara ,nge ndumva john ari musaza wa mama gaju.nelson disi amateka ye ninkayase ,bose barerewe kwa nyirakuru

  • Mana weee!!!! Ibyiza nibibi biragendana!! John ni musaza wa mama Gaju!!Brown se mwabyara mwe ruriya rushinge ruramugwa amahoro?

  • singaho John ni musaza wamama Gaju akaba ariryobanga abitse kumutima.

  • Mana Nziza, mbatanze agatego, mwibaze ko John ari brother wa mama Gaju akaba uncle wa bariya bana, mama Gaju nawe ni tante wa Nelson. Ndumiwe koko. Disi ubupfura bwa John nubwo mu muryango, congrats k’Umuseke turabakunda nukuri

  • Yooo! John abaye mushiki wa maman Gaju! Ba bantu bose babaye abavandimwe. Gasongo arajya he ko bajya bavuga ko iyo abavandimwe bavumbitse akarenge ukuramo akawe

    • urashe imbogo mwa

  • Nibyo koko John ni musaza wa Mamabrown,John kandi akaba ari papa wa Nelson yabyaranye nuriya mugore wahindutse basigaye babana.
    Nelson akaba ari mubyara wa Brown,na Gaju.buriya Gasongo yari yivanze mumuryango w’abandi niyo mpamvu yawuvuyemo nabi kuko si uwo mumaraso yabo.njye namaze kubibona!

  • Vyiza cane kbs! ndabona ibintu bigiye gusobanuka!

  • OMG!!!!kbxxx noneho mutuririye muri math ni kagufi xana mwari mukwiye kuduha akandi uy munsi peuh

  • ukuri kuri kuvumbuka hano John abitse byinshi
    umuhungu we Nelson
    Maman GAJU mushikiwe

  • UBURYOHE BWA TUGEZEHO PE ! MWANDITSI KOMERA EJO AZABA ARI AKARUSHO . JOHN MUSAZA WA MAMA GAJU , MAMA GAJU NYIRASENGE WA NELSON , NELSON MUBYARA WA BROWN,GAJU NA JOJO MBEGA BYIZA AHO BAZAMENYANIRANA !

  • Amasano ari aha pe! amaraso nikintu gikomeye pe, iyi nkuru se Mama Gaju nayimenya biracura iki? uyu muntu winjiye se ninde bahu? aka gafoto azanye nizereko ari aka Mama Brown, ejo ndabona hateye amatsiko pe, kwa muganga ho hazava inkuru nziza reka ibyaho tube tubiretse, Bravo Ku museke ,ariko aka ka episode no gato rwose.

  • Yoooooo.Mana we .John the father of Nelson ,brother of mama brown and tonto nkuko gaju amwita .cant wait more episode !!!

  • wawooooo byiza cyn burya bwose nabavukany amaraso sikintu pe arakururana reb ukunt john yakomej kubitah bataz nisano bafitany pe uncle wa ba brownama broqn anty wa nelson nibyiz pe ndemey umunsi bose bameny ukur bizasobanuka

  • manaweee!!John ni musaza wa mm brawn!Nelson urumunyamahirwe pe!mbega ubukwe bwawe,nabrenda ukuntu buzaba buryoshye!ugaragiwe nababyeyi,na nyogosenge nababyara bawe!ubupfura n’imico myiza abasaza bagutoje biguhesheje ishema!m.brawn ihangane,byose imana iraza kubikora abana bawe basubire kumurongo mwiza w’ubupfura wabatoje!muganga wite kuri Brown, asubirane ubuzima bwiza ibyo bisazi ubimukuremo!kuki muvura muhubutse,mutabanje gushishoza kdi mubyigishwa!ubwo nomwishuri wasubizaga uhubutse?!kararyoshye,karimo inyigisho pe!ariko nikagufi!

  • mbega episode iryoshye weeee umwanditsi wacu numuhanga kbs disi john ni brother wa Maman brown mbega byizaaaa ejo hatinze kugera pe

  • Mana weeee burya bwose John ni musaza wa maman Brown,niryo banga abitse ahubwo se maman Brown ni gute atamwibutse??? Mbega byiza kuriNelson abonye ababyeyi, nyirasenge na babyara be, mana tabara Brown akire. Dukumbuye Jojo, mama Kenny na Pascal

  • Mbega Nelson w’umunyamahirwe we! Jhon yarebye kuri dossier ya mama Brown ahita amenya ko ari mushiki we aricecekera. Nibagire vuba bajye kwa nyogokuru na sogokuru niho madame Jhon azamenyera ko Nelson ari umuhungu we.

  • BURYA AMARASO ATEYE UBWOBA PE REBA UKUNTU YAKURUYE JOHN KURI NELSON ARI PAPAWE ,REBA UKUNTU YAKUNZE MAMA BROWN ARI MUSHIKIWE MANAWE MBEGA BYIZAGUSA IMANA IGENDERERE BARIYA BANA BAMENYE UKURI PE UBUNDI BIBERE MUMUNEZERO UZIRA IKIZENGA

  • Ahubwo ruriya ruganda bizarangira hakoramo famille imwee. Bravo kumwanditsi. Gusa uramenye brown akire ntutubwire ngo nawe yabaye umusazi

  • Ko batamenyanye we!!!!(john na Gigi)

  • Noneho ba brown nababyara ba nelson!!!! Alaaa bino bisufu nyo atte….

  • mbega byzaaa john avukana na mama brown woww Imana ihuza abantu kweri ukuntu yabafashije mbes ahora abahangayikiye amaraso si ikintu pe!!gasongo w noneho azagira ate nasanga umuryango warishyize hamw hahahha next ep plzz aka kari gato saan

  • Umuntu ukumbuye pascal ntituri kumwe pe!!yoooo!!Maman Gaju yashatse nabi bituma acanganyukirwa ku buryo atanibuka isura ya John aba iwabo!!!!Mbega urushako weee!!Gusa umunsi bazamenyanira hazaca uwambaye kuko bizaba ari byiza cyane.Umwanditsi reka nkwisabire,niba Pascal atazahinduka mbabarira akore ikindi cyaha akatirwe burundu kko naramuka aje azabihiriza abandi bazaba bamaze kugera kuri byinshi.Ngirango na Gigi azi ko john yari umwana wa Boss kuko abwiye ba Nelson ko john yahishuye ibanga hanyuma ba karekezi bagatangira kumuhiga bukware!!disi ifoto nibayibona barahita bamenya Maman Gaju niho ibintu bitangira kumenyekana.Mwanditsi,wakoze ariko uduhaye gato ejo uzagerageze wongeere .

  • Cyore!!! Mama Brown ni mushiki wa John badahuje nyina!!!Ubwo Nulisoni abaye mubyara wa ba JoJo,Gaju na Brown!! What a big family!!! Sha wa mwanditsi we nubwo hari aho ukoresha amagambo nabi ariko uzi intrigue yo mu bwanditsi pee!!! Nizere ko ushigaze ama episodes atarenze 5 ibyakiyongeraho byaba ari bonus itagize icyo ivuze! Ariko kandi ntabwo yabaye online game cyane ahubwo iyo iba My day of suprise ibikurikira. Ikindi abantu bafatanyije ibi babihinduramo filimi cyangwa inkuru ishushanyije.

  • Yoooo!!!! Nimuduhe ikindi gice rwose muraba mukoze cyane

  • John avukana na Mama Gaju

  • ndemeye kbsa! umwanditsi ni umuhanga sana. reba ukuntu byatangiye ari urujijo bamwe batanga comment ngo umwanditsi arimo aravangavanga none ibintu bitangiye gusobanuka. thx umuseke.

  • Woooow!Mbega inkuru igenda iryoha uko bukeye! Twihanganire urushinge rwa Brown wenda Imana izarunyuramo hagire igitungana tutaramenya!
    Umuseke n’umwanditsi bravo pe!Gusa ni gaaaaato! Mwaduhaye akandi ka episode koko!

  • Butinze gucya rwose mwokabyara mwe umwanditsi wacu numuhanga Ejo azaduhe basi ndende kukonni kagufi pe.

  • Yooo john avindimwe na mama brown disi

  • Waooooo. kubaha kwa Nelson gutumye imiryango ihura. Iyo asuzugura John cyagihe bahura bwambere akamubaza niba ntaho azi inzu ikodeshwa, Nelson agafata umwanya wokuyishaka. Niho ibi byose bivuye. Tujye twubaha abo tuzi nabo tutazi. Nonese john we yamenye ko mama gaju ari mushiki we wo kwase? mama gaju we ntiyamenye john kubera gushakana na pascal akamutesha umutwe abyara hirya no hino , akamwanduza indwara. Nonese wa mu Tonto wigeze kuza gusura kwa pascal iyi episode igitangira pascal akamwirukana avuga ngo niwe wabyaye gaju, nawe avindimwe na john? kararyoshye kandi karimo ubwenge. Amaraso aratangaje, mundebere Kenny !!!! ukuntu akundana na Nelson akamwibonamo, naho nimubyara we ibintu nuburyohe.

  • Uriya muntonto wundi we ntitwamenye ibye naho abandi bo birasobanutse hababaje ibya rubebe gatanyamiryango!!ese maama azagera i kgli kuwa kangahe?ndabona nyuma y’uko ba Nelson bamenya Mawuwa hazakurikiraho ko bajya kwa sogokuru na nyogokuru noneho bajyanye na Christine dore ko john we yari yarabemereye ko bazajyana.Christine azahita ajya muri comma nibagera kuri ka gasozi kabo!!

  • Uwinjiye buriya se si John?

Comments are closed.

en_USEnglish