Digiqole ad

Episode 164: Danny arafashwe arafungwa, Clovis agwa imbere ya Daddy yuzuye ibikomere

 Episode 164: Danny arafashwe arafungwa, Clovis agwa imbere ya Daddy yuzuye ibikomere

Brendah- “Nelson! Nguriya! Dore wa musore nakubwiraga”

Nelson yahise ahindukira vuba natwe tureba inyuma ako kanya mba nkubitanye amaso na Danny!

Nkimubona nibajije impamvu ageze aho turi, nibaza aho Brendah amuzi, ako kanya nongera kwibuka byose.

Ntawe mbajije nahise nsimbuka mba mufashe mu ishingu abari aho bose bibaza ikibaye, nubwo nta mbaraga zirenze nari mfite ariko nihagazeho turafatana ku manywa y’ihangu.

Njyewe- “Wagiye cyera k’ubusa, uyu munsi ni njye nawe”

Danny- “Ntimundebera! Uyu muntu aranshakaho iki?”

Nelson- “Ariko se ibi ni ibiki koko? Murekurane…”

Njyewe- “Nelson! Mbabarira umvire mu nzira, uyu mugome yangeze amajanja cyera, yanyihishemo, yantaye bwombi none ubu imboni zanye ziri guhunyeza, ntabwo nigeze menya ko ya marangamutima yari uburyarya, uno mujura gusa!”

Nahise mfunga ingumi nziza nyimukubita mu gatuza, turambarana abantu barahurura, aho twari turi huzura abashungera abandi bakaza birebera iyo film nziza yari iri aho.

Njye na Danny twaragigiranye ibintu biba ibindi, imbaraga ntazi aho nakuye muri ako kanya zatumye mufata mukubita hasi, iyo nshuro yonyine yari iya mbere nari nkoze ibara.

Nelson, Bruno n’abandi bantu bari aho batangiye kudukiza, njye wari warubiye nabaye undi kubw’umujinya baramfashe banjyana ku ruhande batangira kunyinginga bansaba gutuza, ibintu ntari guhita nakira muri ako kanya,

Nelson- “Daddy! Wakwihanganye koko ugatuza ukareka kurwana aha?”

Njyewe- “Ndeka Nelson! Ndeka nkosore umuntu hano yumirwe, umuhemu gusa!”

Bruno- “Oya! Oya Daddy! Ntabwo uberewe no kurwana! Umujinya wigukoresha ngo ugende ube undi”

Njyewe- “Oya mundeke…”

Nagiye kongera gusimbuka ngo muhe indi ngumi arayikwepa mba nyikubise undi musore bari kumwe abashinzwe umutekano w’iduka twari turimo baba barahageze banta mu maboko na Danny nawe baramufata,

Brendah- “Oya nimumufate rwose!”

Nelson- “Ma Bella! Uyu musore muziranye hehe?”

Brendah- “Uyu ntabwo umuzi, gusa Imana ishimwe ko umubonye, dore yari angeze aha!”

Nelson- “Ngo yari akugeze aha?”

Danny- “Reka nigendere n’ubundi ndabizi ntunshakira amahoro!

Njyewe- “Ugenda ujya he wa mujura mubi we, mundekuze ariko nivune umwanzi!”

Abashinzwe umutekano bakomeje kumfata na Danny baramufata umusore bari bari kumwe aba aranyereye acaho.

Bakimfashe Nelson yakomeje gukutiriza Brendah amubaza Danny nanjye nkomeza kwikura abashinzwe umutekano ngo mpangane nawe, tukiri muri ibyo,

Brendah- “Nelson! Uyu ni wa musore nakubwiraga uhora umpatiriza kukureka, ntabwo azi aho byavuye ndetse nta nubwo azi icyo nagendeyeho ngo nkwimike nk’umuganji ubikwiye, icyo ahora yitwaza cyonyine ngo nuko azi ibyanjye byose”

Nelson –“Ngo nuko azi ibyawe?”

Brendah- “Cheri! Uyu musore yaje ambwira byose, ntacyo atazi kuri njyewe, niba yarabikuye hehe ntabwo mbizi!”

Danny- “Ariko mwandetse nkigendera?”

Njyewe- “Ntabwo uva aha, aho kuhava ahubwo ndahagwa”

Nelson- “Daddy! Tuza ndabizi umutima wawe urabyiganiramo ibitekerezo bisanga agahinda kavanzemo umujinya watewe nabaguhekuye bakagusiga uku, ariko muri aka kanya ihangane utuze imbaraga z’umubiri sizo zikemura byose”

Danny- “Mumureke aze ariko, niba yiyumvamo umusore”

Nakomeje gushaka uburyo nasosoka mu bari bamfashe ariko bakomeza kumfata nanjye ntangira kubabwira ibya Danny umujura ruharwa, umuhemu, umusore wambariye ko nzasiga inkuru mbi mu mateka yanjye.

Abari bari aho bose bamaze kumva byose, abari bamfashe bahita bandekura, maze Brendah wari ukihishe kuri Nelson yegera imbere aho Danny bari bamufatiye, arambura urushyi rwiza arumukubita atitangiye,

Brendah- “N’undi munsi ntuzamenyere! Wambonye nkuze”

Brendah agikubita urushyi Danny, muri ako kanya nibwo nabonye ko ibintu byabaye ibindi, si njyewe njyenyine umutima wari wanze kwakira ibyawuteraga gutengurwa nibuka ibyo Danny yonkoreye, uwo munsi ushobora kuba ari uwa mbere Brendah yari arwanye, ibintu byatunguye Nelson bikomeye,

Nelson- “Ma Bella! Ibi ni ibiki ukoze?”

Brendah- “Ahubwo mvira mu nzira nkosore umuswa hano!”

Nelson- “Oya se kandi utongera kurwana!”

Nelson yakomeje kwinginga Brendah hashize umwanya aratuza ubwoba burashira aho niho naboneye ko habwirwa menshi hakumva beneyo, ibyo Nelson yatubwiye turi batatu byabaye amasigarakicaro kuri Danny na Bob.

Nelson yitegereje Danny maze araterura amubwira atamutinya, amagambo numvise nkabika mu mutima,

Nelson- “Danny! Nakumenye ntakuzi, nagukuye ku nzira nkizindi nshuti zose, gusa ubu ndahamya ntashidikanya ko uri k’abanzi bose, amahirwe dufite nuko twabimenye ndetse tukakumenya wese,

Ntacyo ugikoze, niba udashobora kumenya ko Gasongo yari umwana nk’anbandi, ukamenya ko Dovine yatambukaga nk’abandi ntabwo wakabaye uhemuka ngo inda idahaga uyigurane amagana,

Uyu Brendah ureba ntabwo ari umukobwa nk’abandi, ntabwo ari uwo wabitsa ibanga ngo azarimpishe ni nayo mpamvu arambuye ikiganza akakwereka akakwihanira agusuzuguza mu bandi”

Brendah- “Mumbise ahubwo mwereke aho mbera Brendah! Wowe ntunzi ndetse nta nubwo uzamenya, aho nabaye nize byose, natanzwe n’uwambyaye wowe ntabwo ukwiye no kubitekereza, nzi icyo mukundira sinteze kuba uwo ushaka, nzaba uwo ndiwe kugeza isi irangiye”

Ako kanya Boss twari twaje gukodeshamo imyenda yikojeje hirya gato ajya kuri telephone, agarutse Danny atangira gutitira asaba imbabazi, ariko ayo yari amatakirangoyi ntacyo yari agikoze.

Mu minota micye cyane nagiye kubona mbona police zinjiye aho twari turi ako kanya mba mbonye wa mufande mukuru wa hahandi nari ndi,

Njyewe- “Afande! Muziye igihe rwose! Dore uyu mugabo…”

Afande- “Eeeh! Uyu si wa musore duherutse kuba ducumbikiye ra?”

Njyewe- “Ni njyewe rwose Afande!”

Afande- “None ni wowe uduhamagaye?”

Boss- “Oya ni njyewe ubahamagaye Afande!”

Afande- “Habaye iki?”

Nelson- “Afande rwose nubwo mutanyibuka ariko njyewe ndabazi! Uyu musore abashinzwe umuteka no bafashe mubaye mumufite byabafasha kumenya byose uyu Daddy yaziraga”

Afande- “Ngo? Ubwo se ibyo uvuga ubihagazeho?”

Njyewe- “Nibyo rwose Afande! Uyu ni Danny Mapiki yababwiye! Niwe wateje utwanjye ndetse ni nawe wanyaze umubyeyi n’abanjye!”

Afande- “Ngo iki? Mbwira witonze numve, ngo byagenze bite?”

Ako kanya natangiye kubwira Afande byose, ntacyo nigeze mukinga kuko aho niho amarangamutima yanjye yazamukiye akari ku mutima kagasesekara ku munwa, Afande amaze kumva byose yahise ategeka abandi bari bari kumwe gufata Danny,

Afande- “Murakoze cyane ku makuru muduhereye igihe, niba koko ibi mutubwiye ari ukuri muri intwari, natwe turakoresha uko dushoboye tumenye ukuri”

Njyewe- “Afande! Rwose ukuri kuratsinda, ntabwo nari nziko naza aha ngo mpure nuyu muhemu wampekuye”

Afande- “Kuko duhamagawe na nyiri iduka wifuzaga umutekano, nahitemo uwo dutwara tumubaze byose wasanga wenda uyu ufashwe abeshyerwa”

Boss- “Afande! Mubatware bose njyewe ntabwo naranguriye guhomba, niba ari n’amafaranga bari bazanye bayasubirane”

Ako kanya ikifuzo cya nyir’iduka cyabaye itegeko maze twese tujya imbere feri ya mbere hari kuri station ya police hari hamaze nko kuba nko murugo kimwe mu bintu byerekana ko ibiba,

Tukigerayo hinjiye umwe ku wundi tumaze gusobanura byose uko byagenze bemeza ko Danny tumusiga aho.

Twasubiye hahandi twari tugiye gukodesha imyenda twishimye, byibura umwanzi umwe twari tumaze kumwigarika, icyo cyabaye ikizere kinyereka ko hari ikigiye gukurikiraho.

Twamaze kwipima imyenda, nk’uwahangaga amaso cyane igihe twabaga turi kumwe muhitiramo ikanzu imubereye azambara, tumaze gushyira byose ku murongo turataha.

Mu gitondo kare kare nakangutse nshigutse mpita nambara imyenda vuba ntari nanamenya aho ngiye, ndahaguruka ndasohoka nkigera hanze mba nkubitanye na Fils warebaga ako kanya ugatangira guseka,

Njyewe- “Uuuh! Ko mbona noneho se kandi wambaye uhindurije byagenze bite?”

Fils- “Eeeh! Uziko ntari nabibonye? Ubanza nakumbuye rwose”

Njyewe- “Wakumbuye iki se?”

Fils- “Wowe se ntubyumva! Umwana twareranwe!”

Njyewe- “Eeh! Uramugira se ukaba utaramutwereka?”

Fils- “Eeh! Madongo ntawe uzi?”

Njyewe- “Hhhh! Ngo Madongo?”

Fils- “Yego! Ariko kuko nyine abantu bose basigaye bagira utuzina twiza tujyanye n’igihe namwise Mado!”

Njyewe- “Hhhh! Ubu nyine Madongo yabaye Mado?”

Fils- “Bikomeye ahubwo! Uzi iyo twasohokanye?”

Njyewe- “Uuh! Iyo mwasohokanye se biba bimeze bite?”

Fils- “Wahora niki ko nitwaza imbabura n’amakara!”

Njyewe- “Yeee? Ngo imbabura n’amakara?”

Fils- “None se ko twajyaga tujyana namutumiriza ifiriti akayanga ahubwo akaka ibigori, iyo twajyanye njya kwisoko ngahaha byose nkabyitwarira da!”

Njyewe- “Hhh! Ariko se kandi ibi ni ibiki?”

Fils- “Mado wanjye ndamukunda ariko ikibazo kimwe cyonyine gituma byose bipfa! Ararya bikabije, ubanza anabirwaye”

Njyewe- “Hhh! Ngira ngo ahubwo abaye atarya nibyo byaba ikibazo?”

Fils- “Ahaaa! Niba nawe wifitiye umukobwa ubarusha indeshyo n’umutima utoshye, buriya yamara nk’ibigori bingahe?”

Njyewe- “Hhhhh! Fils! Reka nigendere ngumye mu mashyengo yawe ibintu byaba ibindi!”

Fils- “Erega nabyo biba bikenewe, uzi iyo nanjye nagize amahirwe yo kuganira namwe mba numva ndi umuntu mu bandi”

Njyewe- “Yoooh! Humura rwnose uri umwe mu bacu, niba ujya uganira na Nelson cyane azakubwira inkuru y’umuntu witwa Kiki, murasa, muteye kimwe kandi ubuzima arimo ubu abukesha kuba yaragaragiye umunezero wuwamufashe akamwizera nkuko nawe Nelson yakwiyegereje”

Fils- “Eeeh! Uwo musore ndamuzi, ni wawundi waciye ishati yirukankana uriya mu bebe uri mu nzu”

Njyewe- “Wabimenye nuwo, uwo niwe uzi agaciro ko kuba uwo uriwe no guhagarara neza aho abatabonesha amaso y’umutima babona ko hadakwiye guhagarwa n’abavutse nkawe!”

Fils- “None se buriya nanjye navutse nkawe Boss?”

Njyewe- “Fils! Rwose wavutse nkanjye, ubu aho mpagaze aha ubu niho wakumva ko turi umwe, ubuzima twabayemo nibwo butugiira abo tuzababo ejo, nta buzima butagira amateka, gusa amateka y’umuntu niyo amugira uwo ari we, nawe tuza kandi wubake amateka yawe, azahiga nayabo wumva ko mutavutse kimwe nkuko wari ubimbwiye”

Fils yaranyitegereje mbona arahindutse, byari amahirwe menshi kuri njye mbonye imbamutima zamutwikiye, maze kumukomeza no kumutera ingabo mu bitugu nashimishijwe na urakoze ye, yayindi ivuga bacye, ariko igatanga umugisha ugeretse ku wundi.

Nasize aho Fils maze mfata umuhanda, nta handi nari ngiye hari kuri police, nkigerayo nahingukiye kwa Afande, akimbona anyakirana urugwiro nicara muhanga amaso nisanga,

Njyewe- “Afande! Muraho?”

Afande- “Bite bite musore?”

Njyewe- “Ndaho nari mbaramukiye ngo mbabaze niba hari icyo mwaba mwamenye gishya, erega ntabwo ntuje, ndahangayitse kandi kabitera ari mu maboko yanyu”

Afande- “Harya witwa Daddy!”

Njyewe- “Yego Afande!”

Afande-igu “Urihangana rwose uriya musore twagerageje kumubaza byose, ariko nta bimenyetso bigaragaza ko yagize uruhare mu ishimutwa rya Mama wawe!”

Njyewe- “None se Afande! Ibyo kuba ari umujura ruharwa nkuko Mapiki yabibabwiye ntacyo mwabikoraho?”

Afande- “Ni nayo mpamvu erega tukimucumbikiye, ariko humura ahari aba police bari gukurikirana ikirego cyawe”

Njyewe- “Yebaba weee! Ubu koko biranze bibaye ibi mbayeho nkuwavutse ku giti?”

Afande- “Ihangane byose bishobora abihanganye!”

Afande amaze kumbwira gutyo ntakindi narengejeho, narahagurutse ndasohoka nkigera hanze mba mbonye Papa Sacha ntambitse ukuboko mu nzira ngo musuhuze mbona anshiyeho.

Yarihutaga nahise mbona neza ko hari amakuru akomeye azanye, ariko kuko ntacyo nari gukora muri ako kanya narakomeje mfata umuhanda ndataha.

Iyo minsi yari mibi kuri njye, icyo nashimaga Imana ni icumbi nari mfite kwa Nelson ariko ibindi byose byari amaganya yo kubura hepfo na ruguru ndetse nkaba kure y’umukunzi.

Habura umunsi umwe gusa ngo ubukwe bwa Nelson butahe, nahamagaye Nelson mujyana hanze, tugezeyo mutira telephone, nta wundi nashakaga guhamagara ni Joy.

Nahamagaye ubwa ubwa mbere aba arayitabye, n’ubuzu bwinshi yambi ziganza mubyo twavugaga, ari nabwo namubwiye ko namufatiye ikanzu y’ubukwe.

Nakuye telephone ku gutwi numva hari umuntu wakomanze ku gipangu, kuko Zamu Nelson yari yamutumye kugura ibyo kuzakiriza abantu nahise manuka njya gufungura.

Ngifungura umuryango nasanze ari Clovis nkimwitegereza mbona yuzuye inguma ahantu hose.

Ooolala! Nagize ngo mubaze icyo yabaye akigerageza gusohora umwuka ngo avuge imbaraga ziramushirana aba yituye hasi imbere yanjye ……………………………………..

 

9 Comments

  • Number 1..Danny bamushyire ku mashanyarazi ababwire

  • Mbega ibanga ry’ubizima!!! Ihangane Daddy byose bizashira bijye ahagaragara kandi ukuri kuzatsinda!!! Mbaye number one

  • Yewega Yewega! Ibya online game nta bbitwenge birimmo! Utasaze aba yafunzwe, utafunnzwe agakubitwa ccg agashimmutwa, ngaho giccibwa amaguru nno guta abana, iyi nkuru nubwo yigisha imibbereho yo ku isi ariko iranakaze!! Uziko uwayisoma ari munda yakwanga kuvuka? Ngaho da nimutwibwirire umusaruro wo kwihangana kw NELSON NA BRENDA.ese Bruno na Alian bo byaranze? Murakoze cyane.

  • Murakoze cyane umuseke. Ibya Dady biracyari uruhuri ark umugani wa Afande kwihangana bitera kunesha. Burashyize buratashye ubwa Nelson.

  • yooo mbenga inkuru Danny bakomeze ba mubaze aazi byinshi ariko mama Daddy tura mishaka rwose na gire agaruke na Sacha aboneke Dovine abone angela niba ariwe umwanawe thanks Umseke Daddy ndizerako ibintu bye bizagaruzwa Bob afatwe .ikindi ubukwe bwa Nelson nukuri mubyihutise dore niyo yayo igihe byahereye rwose .

  • thx umuseke.rw kari karyoshye rwose, byose bitangiye gusobanuka,

  • Oyaaa weee Clovis ntaducike pe

  • ese sinaherutse maman Daddy ariwe marraine ? nizereko araboneka agataha ubukwe

  • Thx Umuseke muri abantu babagabo. Brendah na Joy in abakobwa b’umutima. Icyo batandukaniyeho nabandi bavuzwe muri iyi nkuru nuko bo Batahuriye nabakunzi babo (Nelson na Daddy)online ahubwo urukundo rwabo no cyimeza kandi ruzaramba kubwo kwihangana no guharanira icyiza n’ubudahemuka. Reba abatwawe na online game Divine,Sacha ,Samantha na Rosy (ariko we yaragarutse) ibyabo ni akaga. Danny we ubuhemu wagirango buriruka mu maraso ye kandi guhemukira uwakugiriye neza akagucumbikira uba utatiye igihango gikomeye,ndahamyako antanga amakuru kandi Daddy ni umunyamugisha azagarurirwa byose ndetse yishimana na Joy. Imana ibajye imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish