Digiqole ad

EDCL yemereye PAC ko igiciro cy’amashanyarazi gishobora kuzagabanuka muri 2017

 EDCL yemereye PAC ko igiciro cy’amashanyarazi gishobora kuzagabanuka muri 2017

Kamanzi Emmanuel umuyobozi wa EDCL ishinzwe guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Mu biganiro byo gusobanura amwe mu makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu micungire y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashanyarazi (REG), n’icy’igishinzwe amazi (WASAC), Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL) yavuze ko hagendewe ku bimaze kugerwaho hari icyizere ko mu mwaka utaha amashanyarazi ashobora kuzagabanukaho nka 20% ku giciro.

Kamanzi Emmanuel umuyobozi wa EDCL ishinzwe guteza imbere ingufu z'amashanyarazi
Kamanzi Emmanuel umuyobozi wa EDCL ishinzwe guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Abadepite barebaga aho REG igeze yishyuza amafaranga agera kuri miliyari 13 nk’umwenda w’igihe kirekire wari ufitwe n’abafatabuguzi batandukanye, baba ibigo, abantu ku giti cyabo cyangwa inganda.

Ibindi byarebwaga ni amafaranga agera kuri miliyoni 908 zishyuwe REG zikamara iminsi isaga 558 (hafi imyaka ibiri) ataragera kuri konti kandi ubusanzwe byari gufata iminsi nibura itatu. Hari n’ibihombo bigera kuri 23% by’amashanyarazi, ibibazo by’abaturage badahabwa ingurane zabo bagera ku 3200 n’imishinga imwe n’imwe yadindiye harimo iya Biogaz n’iyo gukwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Ubuyobozi bwa REG na WASAC busa n’ubwatanze ibisobanuro byanyuze abadepite kuko  mu byo bavuze ku byakozwe mu gukemura ayo makosa nta mpaka nyinshi byateye hagati yabo n’abadepite.

Ku kibazo cy’umwenda wa miliyari 13, Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko hari amafaranga yishyujwe agera kuri miliyari icyenda, andi ngo hari ayo umuntu yakwizera ko azishyuza bigakunda, andi ngo hashyizwemo imbaraga nyinshi cyane yakwishyurwa, ayandi ngo bisa n’aho kuyishyuza bitazashoboka.

Ayo mafaranga atarishyuzwa agera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ni umuriro wakoreshejwe n’abantu ku giti cyabo, ibigo cyangwa inganda. Ikigoranye cyane mu kwishyuza amwe mu mafaranga ni uko bamwe mu baturage bakoresheje uwo muriro bimutse, ibigo byo ngo bikaba byarasenyitse.

Amafaranga agera kuri miliyoni 908 yishyuwe mu buryo bwa sheki agatinda kugera kuri konti ya REG, ngo habayemo uburangare ariko ntabwo ari amafaranga yanyerejwe nk’uko byagarutsweho n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro.

Abadepite bagize PAC ariko basabye ko abari abayobozi babigizemo uruhare bazaba ari bo biyizira kubisobanura, kuko ngo ibyo bihombo byagiye bihombya Leta kuko iyo yishyurirwa ku gihe ngo yari kuba yarungutse andi mafaranga.

Ku kibazo cy’amashanyarazi aburira mu gihombo ibyo bita Technical Loss agera kuri 23%, Eng Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko ayo mashanyarazi abura bitewe n’uko ingomero zimwe z’amashanyarazi zagiye zibarirwa ko zikora amasaha yose kandi hari izikora amasaha ane cyangwa atandatu ku munsi bitewe n’uko zigenewe gukora.

Ikindi ngo burya ingomero z’amashanyarazi zikoresha amazi usanga zitanga umusaruro uri hagati ya 65% na 70% ariko ngo nibura ku muriro w’amashanyarazi haba hemewe Loss ya 15%. Andi mashanyarazi agendera mu mashini zitanga amashanyarazi, hakaba n’umuriro usigara mu nsinga bitewe n’uko ahantu umuriro ufatiwe n’aho ujyanwa (Distribution line point to the destination) ari harehare na byo ngo biteza igihombo, bikiyongera ku miyoboro ishaje.

Eng. Mugiraneza yavuze ko bagiye gusana imiyoboro y’amashanyarazi kandi bagasubiramo, bagenzura neza intera y’ahafatiwe umuriro n’aho ujyanwa kugira ngo hagenderwe ku bipimo byemewe.

Gusa ariko, Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, (EDCL), Kamanze Emmanuel yavuze ko ubu hari amashanyarazi agera kuri MW 144, ariko ngo izikoreshwa ni MW 115.

Yabwiye abadepite ko hari icyizere ko mu mwaka utaha igiciro cy’amashanyarazi kizagabanukaho nka 20%, hagendewe ku bintu byinshi bimaze gukorwa.

Umuyobozi wa EDCL yatangarije Umuseke ati “Ibiciro tugenderaho muri uyu mwaka nabwo byaragabanutse, cyane ku rwego rw’inganda n’umuturage wa nyuma, ariko igituma dufite icyizere ko mu mwaka utaha igiciro cy’amashanyarazi kizagabanuka ni uko twagabanyije amafaranga yajyendaga ku bakozi, (operetions) icyo byatwaraga byagabanyije igiciro cy’umuturage yishyura, ikindi ni uko twagabanyije imashini zikoresha diesel, hari imishinga myinshi yarangiye iduha amashanyarazi ahendutse, twabishyira hamwe tukabona amashanyarazi azahenduka.”

Iki giciro ariko ngo kizagenwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), ariko ngo hari icyizere EDCL ifite ko icyo giciro kizagabanuka.

Mu mashanyarazi azava mu mishinga yarangiye agashyirwa mu miyoboro ikoreshwa mu Rwanda, harimo Gishoma izatanga MW 10,8 na KIVUWATT yamaze kubyazwa MW 26 ariko amashanyarazi yayo akazakomeza kwiyongera mu byiciro bizakurikiraho.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ubundi se ko nta nganda tugira nashaka azakomeze ahende

  • Ngo isazi yaswitse urutare, iti bifate ntangare. Biriya nanjye nzabyemera mbibonye. Ngo icyizere ni byo bitotsi by’abakanuye.

  • Ntabwo RURA ariyo igena igiciro cy’amashanyarazi. RURA icyo ishinzwe ni regulation ya sector ya energy, ku buryo hatabamo “unfair” competition. Ubu nibwo burenganzira itegeko riha RURA gusa, ibindi yaba ikora nko kuba ariyo igena ibiciro bya company y’ubucuruzi byaba ari ugutandukira.

    Biratangaje kubona n’abayobora REG, EDCL nabo bumva ko RURA ariyo ibashyiriraho ibiciro. None se RURA niyo yakoze business model yanyu ? niyo se igena investment na profit byanyu ? RURA ishinzwe regulation ya public utilities harimo n’amashanyarazi, kandi kubera ko hari company imwe gusa ya energy, bivuze ko nta competition ihari bityo RURA ntabwo yareba kuri unit price ya amashanyarazi, ahubwo Governement nyirizina ishobora ubwayo gushyiraho igiciro ikurikije ingamba za Leta.

    • @Kamanayo, none se ubu ugiye kumbwira ko RURA atari yo ishyiraho ibiciro bya transport y’abagenzi?

      • RURA icyo ikora (cyangwa yagombye kuba ikora nk’uko amategeko abiyemerera), ni uguhura n’abantu bari mu bucuruzi bwa public transport, bakumvikana ku giciro, hanyuma kndi ikanashyiraho andi mabwiriza atuma iriya sector ya transport itungana, ntibemo akajagari.

        Byumvikane neza ko RURA idakwiye gutegeka abacuruzi batanga service ya Transport igiciro baca abagenzi batwara. Icyo ishinzwe ni ukureba ko hatarimo “unfair” competition gusa. Ibindi bitari ibi ni ukurengera !

        Kugirango ubyumve neza reka nguhe urugero: Niba njye mfite company ivana abantu Nyabugoro ibageza Nyagatare, muri buses zanjye ngashyiramo internet ya 5G, ifite speed ikubye 2 iya 4G ibi mu zindi buses z’abandi, njye mfite uburenganzira busesuye bwo gushyiraho igiciro kirenze icyo ishyirahamwe ry’abatwara abantu na RURA twumvikanye (wenda niba ari 3,000 njye ngaca 3,500) mu gihe abakiliya banjye baza bakurikiye iyo 5G kandi koko nkaba nta manyanga nkora.

        IbI RURA ntiyagombye kubigiraho ikibazo, cg ngo yivange muri pricing ya service ntanga.

Comments are closed.

en_USEnglish