Digiqole ad

Da Queen wari umaze imyaka 3 nta ndirimbo agarutse mu yo yahimbiye imfura ye

 Da Queen wari umaze imyaka 3 nta ndirimbo agarutse mu yo yahimbiye imfura ye

Umuhanzikazi Da Queen wari umaze imyaka itatu adashyira hanze indirimbo agarutse mu yo yahimbiye imfura ye

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Akandiko yaririmbanye na Riderman n’inzindi, aza gusa nk’uburiwe irengero muri muzika nyarwanda. Ni Da Queen ugarutse mu ndirimbo yise Carlo yitiriye umwana we w’imfura.

Umuhanzikazi Da Queen wari umaze imyaka itatu adashyira hanze indirimbo agarutse mu yo yahimbiye imfura ye
Umuhanzikazi Da Queen wari umaze imyaka itatu adashyira hanze indirimbo agarutse mu yo yahimbiye imfura ye

Da Queen watangiye ibikorwa by’ubuhanzi muri 2010, yaje gusa nk’ufite ibindi ahugiyemo dore ko yaje kwinjira mu mishanga yo kubaka urugo aza no kujya gutura muri Zambia aho abana n’umuryango we.

Uyu muhanzikazi wamaze kwibaruka imfura ye y’umukobwa akamwita Carlo, yamaze kumuhimbira indirimbo yitiriye iri zina.

Avuga ko inshingano zo kwita ku rugo amaze kuzimenyera ku buryo ubu agarutse muri muzika ndetse ko afite n’indi mishanga myinshi ahishiye abakunzi be bamaze iminsi batumva ibihangano bye.

Muri iyi ndirimbo yitiriye umwana we, avuga ko atewe ishema n’iyi mfura ye. Aho agira ati (mu ndirimbo) “Ndagukunda Carlo wanjye, ntuzagire ikibazo kibondo cyanjye…”

Uyu muhanzikazi w’umubyeyi avuga ko yishimiye kwibaruka umwana we wa mbere ndetse ategereje byinshi muri uyu mujyambere yibarutse.

Mu ndirimbo agira ati “…Numva ntacyambasha ngufite mukobwa mwiza, uri umutungo ukaba n’ububiko bw’ibyishimo byanjye…”

Da Queen usigaye yibera muri Zambia ariko akaba akunze kuza mu Rwanda, avuga ko abakunzi be bakunze kumugaragariza ko amatwi yabo anyotewe no kongera kumva ijwi rye, akavuga ko ubu agarutse muri muzika nyarwanda adateganya kongera gutererana abakunzi be.

https://www.youtube.com/watch?v=gkhZYwkLrZk&feature=youtu.be

UM– USEKE.RW

en_USEnglish