Digiqole ad

China: Havutse ingurube ifite imitwe ibiri

 China: Havutse ingurube ifite imitwe ibiri

Kavukanye imitwe ibiri ifatanye

Akabwana ka rwamuturagarakubijumba kabonetse ahitwa Tianjin ntabwo kabasha guhagarara kuko kavukanye imitwe ibiri. Gusa kabasha kurya no guhuma nk’intamati.

Kubera uyu mutwe udasanzwe ntikabasha guhagarara
Kubera uyu mutwe udasanzwe ntikabasha guhagarara

Aka kabwana kagaragaye cyane nyirako yakazanye hafi y’urusengero rw’AbaBudhiste muri ako gace.

Nyirako avuga ko akagaburira akoresheje inkongoro isanzwe iherwamo abana b’abanti ibyo kunywa.

Avuga ko ahangayikishijwe no kuba katabasha guhagarara ku maguru n’amaboko yako kubera imitwe ibiri.

Aka kabwana k’indoheshabirayi   kahise kamamara muri uyu mujyi bituma nyirako yiyemeza kukabungabunga ndetse no gushaka abahanga mu buvuzi bw’amatungo ngo bagafasha gukomeza kubaho.

Kavukanye imitwe ibiri ifatanye
Kavukanye imitwe ibiri ifatanye
Bakagaburira bakoresheje inkongoro z'abana
Bakagaburira bakoresheje inkongoro z’abana
Nyirako ngo yiteguye gukomeza kukitaho kakabaho
Nyirako ngo yiteguye gukomeza kukitaho kakabaho

Photos/Reuters

UM– USEKE.RW

en_USEnglish