Digiqole ad

CHAN 2016: DR Congo itsinze u Rwanda 2-1 yinjira muri 1/2

 CHAN 2016: DR Congo itsinze u Rwanda 2-1 yinjira muri 1/2

Mu mukino wari wahuruje imbaga, ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa ikuyemo Amavubi  y’u Rwanda ku 2-1, umukino byasabye ko hungerwaho iminota y’inyongera kuko amakipe yombi yari yanganyije 1 – 1.

Muri rusange umukinnyi Emery Bayisenge mu bugarira izamu yitwaye neza
Muri rusange umukinnyi Emery Bayisenge mu bugarira izamu yitwaye neza

Umukino wari ukomeye cyane, igice cya mbere kihariwe na Congo Kinshasa, ku munota wa 10 w’igice cya mbere ku ishoti rya kure umukinnyi Doxa Gikanji yinjije igitego cya mbere cya Congo Kinshasa.

U Rwanda rwakomeje kurushwa cyane ariko ku mahurwe yari abonetse, umukinnyi Sugira Ernest yabashije kwishyura igitego ku munota wa 57, akazi kari gakozwe na Savio winjiyemo asimbura.

Ikipe y’u Rwanda yakomeje gukina neza ariko hatarimo kubeneka amahirwe, iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya 1-1.

Amahirwe ya Congo Kinshasa yaturutse ku mvune ya rutahizamu Sugira Ernest wavuye mu kibuga ku munota wa 111.

Congo Kinshasa yakoresheje icyo cyuho ikomeza kotsa igitutu Amavubi. Ikindi cyagoye cyane Amavubi ni ukutabasha kwakira kuvamo k’umukinnyi Iranzi Jean Claude wabashaga kuzamuka, nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo, ndetse akababarirwa ku rindi kosa umutoza yahise amukuramo.

Danny Usengimana wamusimbuye ku munota wa 84 na Faustin Usengimana wasimbuye myugariro Abdul Rwatubyaye bose nta bwo bari ku rwego rumwe n’abo basimbuye.

Ku munota wa 113 w’umukino umukinnyi Padou Bompunga wa Congo Kinsha ku ikosa rya myugariro Faustin Usengimana wananiwe kumutanga umupira, yahise ashyiramo igitego kirangiza urugendo rw’Amavubi mu irushanwa rikinirwa mu Rwanda.

 

Perezida Kagame yamenye ko Amavubi yatsinzwe

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari mu nama rusange y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, abinyujije ku rukuta rwe yanditse ko gutsindwa bibaho ariko umuntu akabiboneramo isomo. Yasabye Amavubi kuzitwara neza ubutaha.

 

Nyuma y’umukino Mackinstry ati “twakinnye neza ariko nta mahirwe”

Johnathan Mackinstry w’u Rwanda atiTurababaye cyane. Abasore banjye bakinnye umukino mwiza, kandi bari bakwiye intsinzi. Twagombaga kuba twarangije umukino mu gice cya kabiri, ariko nta mahirwe twagize. Twahushije igitego mu gice cya mbere, na bibiri mu gice cya kabiri. Iyo amahirwe aba ayacu, tuba turimo kuvuga ibindi.”

Yakomeje avuga ku hazaza he mu Mavubi, ati “Nishimiye cyane urwego abakinnyi b’Amavubi bariho. Kandi bamaze kumenyera gukinira ku gitutu. Harabura ibyumweru 6 gusa ngo tujye muri Ile Maurice, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Aha niho twerekeje amaso yacu.

Ndashimira cyane Abanyarwanda batubaye inyuma. Twifuzaga kubashimira tubaha intsinzi ariko ntabwo bikunze. Niyo mpamvu nasubiramo nti ‘turababaye twese’.”

 

Ibenge Florent wa Congo ati “Nyuma y’Amavubi hari icyizere cyo gutwara irushanwa”

Ibenge Florent utoza DR Congo ati “Ibyishimo ni byose kuri twe. Niyo ntego twari twarihaye. Navuze mbere y’irushanwa ko ntifuza kuvamo mbere ya Gashyantare. None mbigezeho. Ndashimira abakinnyi banjye bagaragaje urwego rwo hejuru.

Gukina n’igihugu cyakiriye amarushanwa ntago bijya byoroha, kandi ntabyo twigeze twifuza na gato. Bityo, kuba dushoboye gusezerera u Rwanda imbere y’iyi mbaga, ni ibyo kwishimira cyane. Intego mu marushanwa nk’aya ni ugutwara igikombe. Imana ibidufashemo tuzabigereho.”

 

Ababanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Eric Ndayishimiye, Amran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Emery Bayisenge, Jacques Tuyisenge, Jean Claude Iranzi (Dany Usengimana), Fitina Omborenga, Celestin Ndayishimiye, Ernest Sugira, Innocent Habyarimana (Dominique Savio Nshuti), Abdul Rwatubyaye (Faustin Usegimana)

DR Congo: Ley Matampi, Joyce Lomalisa, Padou Bompunga, Elia Mechak (Zacharie Mombo), Doxa Gikanji, Heritier Luvumbu, Nelson Munganga, Merveille Bope, Joel Kimwaki, Jonathan Bolingi Mpangi, Yannick Bangala

Doxa Gikanji wafunguye amazamu
Doxa Gikanji wafunguye amazamu
Abakinnyi ba DR Congo bishimira igitego
Abakinnyi ba DR Congo bishimira igitego
Sugira Ernest watsinze igitego cy'Amavubi cyo kwishyura agerageza gufunga umupira
Sugira Ernest watsinze igitego cy’Amavubi cyo kwishyura agerageza gufunga umupira
Sugira Ernest yacungirwaga hafi nyuma yaje no kuvunika Amavubi bakina ari 10
Sugira Ernest yacungirwaga hafi nyuma yaje no kuvunika Amavubi bakina ari 10
Abafana ba Congo Kinshasa bari babukereye
Abafana ba Congo Kinshasa bari babukereye
Umukinnyi w'umukino yabaye, Heritier Luvumbu
Umukinnyi w’umukino yabaye, Heritier Luvumbu

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Amavubi!!! Ndabakunda! Capitaine yarize nanjye ndarira pe!:'(

  • Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize ntawarenganya Amavubi kuko baragerageje.

  • Ndababaye PE amavubi ntako atagize iyo byanze biba byanze sinabura kubashimira umukino mwiza berekanye.

    • Amavubi yazize uwayakujeho umusatsi wabo watumamaga bamenyana mukibuga byihuse bitewe ninyogosho yabuli umwumwe. Byanyibukije Samusoni wo muli Bibiliya ubwo yakurwagaho umusatsiwe mazi imbaraga yarafite zikayoyoka Abafilisitiya bagahita bamushoka bagasiga bamukuyemo n’amaso kandi yazize umugore, none rero Amavubi y’u Rwanda azize umugore wayategetse kwiyogoshesha(Minitre wa Sport n’umuco) ngo najya kwigaragaza imbere ya perezida ngo nibwo baboneka neza none bituraje nabi mugahinda kenshi. Mubyukuri ntacyo umusatsi wari ubatwaye.Gusa nabashimye bihanganye cyane kandi bigaragara na nabi ko bafite n’inzara n’ubukene ugereranije na abakinnyi ba DRC.

  • Amavubi mwihangane.Mwahaciye kigabo nubwo bitakunze.

  • Ubu noneho dushobora kuvuga ko u Rwanda rufite ikipe ifitiwe ikizere. Gutsindwa byo bibaho kuko sitwe bambere. Ikiza ni ugutsinda wagerageje.

  • Bravo ku Mavubi batweretse ko urwego rw’imukinire rwazamutse naho gutsinda ntaw udatsindwa.Icyo nasaba ubuyobozi n’uko iriya Staff technique uko ingana batayihindura kuko byagaragaye ko kuza kwa bariya bazungu bandi byafashije cyane.

  • Mwihangane n’ubundi ntabatsinda ari babiri iyo hagomba umwe gusa babahembe kuko ntako mutagize gusa tunemere ko DRC tutayirusha umupira ukuri guca muziko ntigushye mwabibony mwese ifirimbi ya nyuma niyo yabitweretse pole!

  • Umwana ataragenda yibazako nyina ariwe acumba bunini! Aba zayirwa ntibakina, unubundi babatsinze bike, ariko sibike kuko babashize mukaruhuko kizabukuru

  • Yatsinzwe NIYOMBARE, hatsinze nkurunziza, robert mugabe, nabarundi bose

  • Ariko nkawe wiyise Ndakugarika wumva utarwaye mu mutwe nyamara ushake muganga hakiri kare .nka nkurunziza aje gute mu mikino na niyombare? Cyakoza uwabaroze ntiyakarabye

  • Uko biri kose amavubi ndayakunda, nubwo amahirwe yo gutsinda yabaye make,bibaho ntacyizantanya nayo! Umubyeyi ayashakire ka motivation ibyiza biri imberee! Bari bameze neza cyane,bakeye ku maso basukuye ku mubiri mbega ubona ko ari abana b’u Rwanda koko. ndi i nyamasheke.

  • Good News, CAF has just disqualified DRC after it fielded an illegible player called Bangala yet he is registered in the books of Asante Kotoko in Ghana.

Comments are closed.

en_USEnglish