Digiqole ad

CECAFA: Rayon Sports yasezerewe, APR irakomeza

Ikipe ya Rayon Sports imaze gusezererwa mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup itsinzwe muri 1/2  na Vitalo’o y’i Burundi igitego 1 ku busa. Ikipe ya APR yo ikaba yaraye ibonye tike yo gukina umukino wa nyuma itsinze kuri za penaliti ikipe ya Mereikh El Fasher byari byanganyije 1 – 1.

Gomez Didier abafana ba Rayon bavuga ko ntako atagize muri iyi CECAFA
Gomez Didier abafana ba Rayon bavuga ko ntako atagize muri iyi CECAFA

Mu gice cya mbere cy’umukino wa Rayon Sports wacaga kuri television yo muri Sudani, Rayon yakinnye neza, yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko amahirwe aba macye cyane.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri, ikipe ya Vitalo’o niyo yihariye umukino ihererekanya neza ikanasatira kurusha Rayon Sports nubwo nayo yanyuzagamo igasatira.

Ahagana ku munota wa 75 nibwo umusore  Habonimana Celestin yatsinze igitego ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon, iki gitego kikaba kinjiye nyuma y’uko iyi kipe inahushije penaliti.

Umukino warangiye utyo Rayon yagiye idafite abakinnyi bayo bakomeye bo hagati nka Hategekimana Aphrodis bita Kanombe na Johnson Bagoore isezererwa ityo muri CECAFA Kagame Cup, ikaba izakina umukino w’umwanya wa gatatu na  Mereikh El Fasher.

Ikipe ya APR FC yo yaraye ikoze ibyasabwaga ariko bitoroshye kuko nyuma yo kunganya na Mereikh El Fasher 1 – 1 yabashije kuyisezerera ku kazi kanini kakozwe n’umunyezamu Ndoli Jean Claude.

Muri uyu mukino ikipe ya Mereikh niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Joseph Kabagame, wigeze kunyura mu Rwanda mu ikipe ya Atraco. Isae Songa wa APR yaje kwishyura iki gitego nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Sekamana Maxime.

Emery Bayisenge, Nshutiyamgara Ismael Kodo, na Buteera Andrew binjije penaliti zabo eshatu za mbere maze Ndoli Jean Claude akuramo penaliti eshatu muri enye Mereikh yateye bityo APR ihita ikomeza kuri penaliti 3-1.

APR FC ikaba ku mukino wa nyuma kuri iki cyumweru izakina na Vitalo’o.

Iki gikombe giterwa inkunga na Perezida Paul Kagame ushyiramo ibihugu 60$ buri mwaka ngo kigende neza.

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • NTA KIBAZO KURI RAYON BARAGERAGEJE.

  • nta effectif y`abakinnyi yari afite kabisa. Ahubwo ni umuhanga uriya mutoza. njye nemeza ndashidikanya ko nubwo n`ubundi Rayon Sport yari ifite umubare muke w`abakinnyi, iyo Bagole Johnson atabatenguha, Kanombe ntagire ikibazo cy`uburwayi Rayon yari kugera kure yewe n`igikosi ikaba yakizana. Biragaragara rero bakwiye gushaka bakinnyi beza kandi bakongera umubare kugira ngo hajye haboneka abasimbura. Courage nta ko mutagize.

  • Rayon nibwo itsinzwe tuyiri inyuma igihe cyose,twihangane bibaho. Gusa twese nk’aba Rayons duhaguruke tubyine MURERA dufane APR FC izamure ibendera ry’igihugu Darfur yitwara neza izana igikombe iwacu.

  • Ndashimira Rayon Yose Muri Rusange Kuko Yakoze Ibishoboka Nkaba Nsaba Abanyarwanda Bose Kuba Kwidarapo Ryigihugu Cyacu Batitaye Kwikipe Nange Ndumu Rayon Kandi Buriya Rayon Irimo Kwitegura Shampiyona Aba Rayon Big Up

  • Rayon warakoze arko pole.

  • Mbanje gushimira aba RAYON ndetse ningabo zurwanda uburyo zaduhuje nubwa mbere nunvise umufana wa APR cg uwa Rayon yifuriza intsinzi mukeba nyamara siko byari bimeze mbere yuko ingabo za RDF (boss wa APR) zitungiye amakipe yombi i darfur byaduhaye isomo ryo guharanira ishema ryigihugu iyo abana bacyo duhuriye hanze yacyo nimureke two kwishinga amakipe yo hanze azirana bitari gisportif kandi ntacyo bapfa nifurije RAYON SPORT kuzatsinda M el fashel natwe tugatwara igikombe tugatahana mu ndege turirimba murera (akaririmbo twafatanyije i darfur byari byiza)

  • Mbanje gushimira aba RAYON ndetse ningabo zurwanda uburyo zaduhuje nubwa mbere nunvise umufana wa APR cg uwa Rayon yifuriza intsinzi mukeba nyamara siko byari bimeze mbere yuko ingabo za RDF (boss wa APR) zitungiye amakipe yombi i darfur byaduhaye isomo ryo guharanira ishema ryigihugu iyo abana bacyo duhuriye hanze yacyo nimureke two kwishinga amakipe yo hanze azirana bitari gisportif kandi ntacyo bapfa nifurije RAYON SPORT kuzatsinda M el fashel natwe tugatwara igikombe tugatahana mu ndege turirimba murera (akaririmbo twafatanyije i darfur byari byiza)

  • Nge nk’umufana wa APR mbabajwe no kuba Rayon sport yasezerewe kuko yarwanaga ku ishema ry’igihugu gusa bakoze ntakundi byagenda mukibuga niko bigenda ahasigaye nk’abanyarwanda tujye inyuma ya APR FC ibashe kuzana kiriya gikombe ikigali kandi ndabyizeye Imana izabidufashamo abana bacu courage turabashyigikiye cyae

Comments are closed.

en_USEnglish