Ubutabazi buhabwa umuntu wakorewe ihohotera rishigiye ku gitsina ubusanzwe bwatangirwaga mu bitaro by’uturere, mu rwego rwo kwegereza abahohotewe serivise zigiye kujya zitangirwa no mu bigo nderabuzima. Ibi byagarutsweho mu gusoza ikiciro cya mbere cy’amahugurwa yagenewe abagenzacyaha hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ubufasha bwa Isange One Stop Center ku bahohotewe. Abahuguwe barimo abakozi baturutse mu bigo […]Irambuye
Nyabihu – Mutuyimana Adelphine w’imyaka 20 yashatse afite imyaka 19 y’amavuko gusa, kubera ubuzima abona mungo asaba abakobwa kujya barindira bagashaka bafite byibura imyaka 25. Mu Karere ka Nyabihu kubera umuco n’imyumvire y’abahatuye, umukobwa gushaka ataragira imyaka y’ubukure nta kibazo, ahubwo ababyeyi babiha umugisha. Ndetse muri aka Karere hagaragara abagore benshi bashatse bakiri bato n’abakobwa […]Irambuye
Nubwo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi mu miryango bigaragarira ku bana bato, ubuyobozi bw’Akarere buremeza ko ingamba bwashyizeho zigenda zigikemura. Abaturage bavuga ko igitera imirire mibi mungo zabo ari ukurya ikiriribwa kimwe cy’ibirayi gusa n’uburangare bw’ababyeyi bamwe na bamwe. Bikorimana Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Kajebeshi, […]Irambuye
Nyuma y’inkuru zigera muri eshatu Umuseke wakoze ku kibazo cy’abaturage bo mu kagari ka Akagarama, mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavugaga ko bafite ikibazo cy’ivuriro biyubakiye rikaba ridakora, abaturage bishimiye ko ryatangiye gukora. Twongeye gusura aba baturage batubwira ko batangiye kurigana kandi ngo ribafitiye akamaro cyane, bavuga ko batagikora ingendo ndende bajya […]Irambuye
Icyitonderwa: Amafoto y’uyu mwana ari mu nkuru ateye ubwoba *Ngo yirukanywe muri CHUK atavuwe kubera kubura ibihumbi 114 *Umuyobozi wa CHUK akavuga ko atabimenye *Dr Theobald yizeje ko agiye kumufasha kandi azakira. Muhanga – MUKABAZIGA Emeritha, Nyina w’umwana ufite uburwayi busanzwe bw’amara yasohotse hanze yabwiye Umuseke ko yagerageje kuvuza ariko aho bigeze akeneye ubufasha kuko ubushobozi […]Irambuye
Musanabera Caritas utuye mu Murenge wa Cyahinda, Akagari ka Mwambara, mu Mudugudu wa Gashyara ngo yamaranye indwara yo Kujojoba imyaka umunani, ariko ngo yayihuriyemo n’akato gakomeye cyane kugera akize mu mwaka ushize. Mu kiganiro yagiranye na Umuseke Musanabera avuga ko muri iyo myaka umunani, kuva mu 2009 yari afite ikibazo cyo kujojoba cyane, ku buryo […]Irambuye
Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere dukennye cyane mu Rwanda, ariko kakaba kanugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi ituma hagaragara abane benshi barwaye indwara zikomoka ku miririre mibi zirimo no kugwingira, gusa ubuyobozi bwako burashaka kuyigabanya ikagera mu y’ikigero cya 20% muri 2018-2019. Karemera Athanase umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ku rwego […]Irambuye
Akarere ka Nyaruguru kafashe ingamba zizafasha abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2017-2018 kurusha uko byagenze muri uyu mwaka wa mituelle ugana ku musozo, aho kari ku mwanya wa nyuma mu gihugu hose n’ubwitabire bwa 74,9%. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko buzabigeraho binyuze mu gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bise amasibo ya mituelle. Ibi […]Irambuye
Itsinda ry’abantu bo muri Global Fund ryaganirije na bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bashima uburyo babasangije ibitekerezo bakura mu muri clubs zashinzwe mu bigo by’amashuri bigamo zivuga ku buzima bw’imyororokere. Usibye kubonana n’urubyiruko, banabashije kuganiriza abahagariye ibigo by’ubuzima mu karere ka Gicumbi. Bavuze ko bashimishijwe n’ibisobanuro bahawe n’abana, bavuga ko inkunga […]Irambuye
Urukingo rwa mbere rwa Malaria ku isi ruratangira gukoreshwa muri Ghana, Kenya na Malawi guhera mu ntangiriro za 2018. Uru rukiko rurwanya udukoko dutera Malaria dukwirakwizwa n’umubu mu gihe utu dukoko twinjiye mu mubiri. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko uru rukiko ruzarokora ubuzima bw’abantu benshi cyane ku isi. Uru rukingo bizajya […]Irambuye