Digiqole ad

Bushayija uri kuzenguruka u Rwanda n’igare asigaje uturere 8 gusa

 Bushayija uri kuzenguruka u Rwanda n’igare asigaje uturere 8 gusa

Ku biro bya Nyamasheke

Ziiro The Hero niko kazina azwiho, yitwa Bushayija Patrick akomeje urugendo yise Peace Trip rw’ubukerarugendo aho yahize kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda anyoga igare kandi adaca amayira ya kaburimbo gusa. Uyu munsi yarangije Intara y’Iburengerazuba, ngo niyo yamuvunnye kurusha izindi zose ndetse yaraharwariye.

Yageze mu karere ka Ngororero avuye muri Rutsiro
Yageze mu karere ka Ngororero avuye muri Rutsiro

Tariki 18 Mata nibwo Ziiro the Hero yatangiye urugendo rw’Intara y’Iburengerazuba, uturere tw’iburengerazuba ategenze twose hafi ibyumweru bibiri.

Intara y’Iburengerazuba yayinjiye avuye i Musanze, ahera Nyabihu yinjiriye za Rwankeri afata ku Mukamira amanuka Cyamabuye na Jenda agera kuri Kora akomeza za Shaba na Bigogwe yinjira muri Rubavu.

Yacumbitseyo  maze bucyeye afata umuhanda wa Pfunda Nyambumba agana mu Rutsiro, yinjiriye za Bunyoni muri Kivumu akomeza umuhanda ugana za Murunda kwa muganga maze arahinduura yerekeza muri Ngororero hirya yaho aza kugaruka yinjira Karongi.

Nabwo arakomeza afata umuhanda mushya wa Mubuga na Gishyita agera ku Mugonero yinjira Nyamasheke za Kibingo na Jarama na Kirimbi agera Kibogora ku bitaro amanuka na Ntendezi yinjira muri Rusizi arakambika.

Ati “Ubu ntewe ishema no gutangira Intara y’Amajyepfo by’umwihariko nkazaca mu ishyamba rya Nyungwe ngana Nyaruguru, nibwo bwa mbere nzaba ndiciyemo, bizanshimisha cyane.

Intara y’Iburengerazuba niyo Ntara yamvunnye cyane bikabije aho nagendaga kw’igare iminota itanu nkazamuka isaha. (ashoreye)”

Kugeza ubu yishimira umutekano abona hose, nta mbogamizi afite mu nzira ze uretse izisanzwe nk’uburwayi bwa grippe yagize ariko ngo ntazacika intege mu gihe asigaje uturere umunani gusa tw’Amajyepfo.

Uyu musore atangira uru rugendo yari aziko bizamufata nk’amezi atandatu nyamara yagize akanyabugabo bituma ubu ashobora kururangiza mu mezi abiri.

Mu rugendo rwe ntarara muri Hotel, acumbika ku nzu z’ubuyobozi (Akarere, Umurenge cg Akagari) agashinga ihema rye akitekera bwacya agakomeza cyangwa agasibira ngo amenye ubuzima bw’abatuye aho ageze.

Kuwa kabiri tariki 02 Gicurasi azahaguruka i Rusizi aho akambitse ubu yerekeze mu karere ka Nyaruguru aciye mu ishyamba rya Nyungwe.

Ubukerarugendo bwe bugamije kwereka abanyarwanda ko ubukerarugendo atari ubw’abanyamahanga gusa, ko bakwiye kumenya igihugu cyabo nk’uko nawe ari gushishikarira kukimenya cyose.

Ubu asigaje uturere umunani akagera ku muhigo we.

Ku biro by'Akarere i Karongi aho agera akifata udufoto ahantu hanyuranye
Ku biro by’Akarere i Karongi aho agera akifata udufoto ahantu hanyuranye
Yavuye i Karongi afata umuhanda mushya wa Kivu Belt
Yavuye i Karongi afata umuhanda mushya wa Kivu Belt
Yambutse akagezi ka Mugosoro muri Karongi
Yambutse akagezi ka Mugosoro muri Karongi
Hamwe n'uwa Cyigizimbuga i Nyamasheke
Hamwe n’uwa Cyigizimbuga i Nyamasheke
Ku biro bya Nyamasheke
Ku biro bya Nyamasheke
Ageze ahitwa Shangazi mu murenge wa Ruharambuga i Nyamashake
Ageze ahitwa Shangazi mu murenge wa Ruharambuga i Nyamashake
Aho ageze aganira n'abaho cyane cyane urubyiruko
Aho ageze aganira n’abaho cyane cyane urubyiruko
I Ntendezi mbere yo kwinjira muri Rusizi
I Ntendezi mbere yo kwinjira muri Rusizi
Ageze i Rusizi
Ageze i Rusizi
Yinjira i Kamembe aho acumbitse ubu ngo kuwa kabiri azahaguruke yambuke Nyungwe
Yinjira i Kamembe aho acumbitse ubu ngo kuwa kabiri azahaguruke yambuke Nyungwe

Jean Peierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Urahaze

    • Ahahah

  • This is great. Abandi ba jeunes bari bakwiye kukwigiraho. Uziga byinshi!

  • Courage mon pote.urugendo rwawe turarukurikirana hano ku museke.com.ubundi njye mbona ibigo bikomeye nka za MTN,RDB,tigo,…byagakwiye mugusponsoringa ugashyira imbaraga mu kwerekana tourism y u Rwanda kuko urasobanutse tu.abavuga ngo urahaze ntubarenganye ntibararenga igikoni cy iwabo

Comments are closed.

en_USEnglish