Digiqole ad

Burkina Faso: Buri mwaka abasaga ibihumbi 100 bakuramo inda mu buryo butemewe

Ubushakashatsi bwa kozwe na kaminuza yigisha ibirebana n’ubumenya muntu Mu gihugu cya Burukina faso bwagaragaje ko muri iki gihugu buri mwaka hagaragara inda zisaga ibihumbi 100 zikurwamo mu buryo butemewe n’amategeko.

Abenshi mu bazikuramo mu buryo butemewe n'amategeko bahura n'ibibazo by'ubuzima
Abenshi mu bazikuramo mu buryo butemewe n’amategeko bahura n’ibibazo by’ubuzima

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka w’2012 hakuwe inda ibihumbi 105 mu buryo butemewe n’amategeko y’iki gihugu.

Muri iki gihugu hari amabwiriza agenda gukuramo inda ariko abantu benshi bayarengaho bakazikuramo uko biboneye ndetse bakanazikurirwamo n’abantu batabifitiye ubumenyi buhagije.

Ubu bushakashastsi bwashyizwe ahagaragara n’iyi kaminuza ikorera mu Murwa mukuru Ouagadougou bugaragaza ko 43% by’abagore bakuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko bahura n’ibibazo bikomeye.

Kadidia Diallo, ukora akazi k’ububyaza  muri iki gihugu agira ati:” Ababafasha kuzikuramo nta bushobozi cyangwa ubumenyi  buhagije baba babifitiye, akenshi banakoresha n’ibikoresho bitagenewe icyo gikorwa”.

Arongera ati:”Ndibuka rimwe twakiriye umugore bamumenye inda ibyara ndetse n’amara ye asa nagiye gusohoka”.

Idrissa Kaboré, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko muri Burkina Faso  umugore yemererwa gukuramo inda mu gihe bigaragara ko yafashwe ku ngufu, yatewe inda n’uwo bafitenye isano cyangwa nyababyeyi ifite ikibazo.

Akomeza avuga ko kandi umugore wo muri Burkina Faso ashobora gukura inda mu gihe ubuzima bwe butamwemerera kuzayibyara.

Agira ati:”Hari ubwo umuntu agera aho yumva ashaka gukuramo inda kandi wenda anabyemerewe ntagane abahanga mu by’ubuvuzi ahubwo akajya kuyikuramo bya rwihishwa”.

Ubushakashatsi bwanzura buvuga ko muri iki gihugu bagomba gushyira imbaraga mu kwigisha gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo hirindwe inda zitateguwe akenshi zituma habaho gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.

Rfi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aliko nshuti z’Imana mwaretse kwicha ibyo bibondo(abana) ko hari n’ababunze nizinvamo koko, ubundi se basambanira iki? banjye babatwihera.

  • Ndumiwe koko! kubona umuntu yica umwana ageze igihe cyo kuvuka ? ese ubwo aba azi azaba iki? Ntimukarenganye Imana kuko ibaha umugisha mukawiyambura ubwo rero nuwari ufite icyo gitekereze yihane kuko ari ubwianyi bukabije.

Comments are closed.

en_USEnglish