Digiqole ad

Bugesera: Abirukanywe muri Tanzania ngo guhinga si umuco wabo…Barataka inzara

 Bugesera: Abirukanywe muri Tanzania ngo guhinga si umuco wabo…Barataka inzara

Mu karere ka Bugesera abayobozi 35 ku nzego z’ibanze beguye

Bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzania bakaza gutuzwa mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera bakanahabwa n’ubutaka bwo guhinga bavuga ko kuba badahinga ubu butaka ari uko batatojwe guhinga kuva kera. Ngo si umuco wabo ariko kandi barataka inzara.

Bamwe mu baturage birukanywe muri Tanzania batujwe mu murenge wa Mayange mu Bugesera
Bamwe mu baturage birukanywe muri Tanzania batujwe mu murenge wa Mayange mu Bugesera

Aba banyarwanda bavuga ko bari basanzwe batunzwe n’ubworozi, kuba badafata amasuka nk’abandi baturanyi atari ubunebwe cyangwa gusuzugura ubuhinzi ahubwo ko batabitojwe kuva kera.

Hegitale zirindwi z’ubutaka bwahawe aba baturage, burimo inzu ariko hakaba n’ubwagukiro bwo guhingamo n’ubwo iyo uhageze usanga aharenga 1/2 cy’ubu butaka nta bikorwa by’ubuhinzi biharangwa.

Aba baturage bavuga ko guhinga atari ibyabo, bavuga ko n’aha hahinze atari bo bahahinze kuko bagiye bahatira abandi baturanyi bakazagabana umusaruro uzavamo.

Umukecuru w’imyaka 63 utifuje ko umwirondoro we utangazwa, avuga ko ababazwa no kuba mu Rwanda ari kwicira isazi mu jisho kandi muri Tanzania yarahasize amashyo.

Ati Ko twamenyereye korora se bakaba abariye barariye (yavugaga abariye amatungo yabo muri Tanzania)…nyine nta kundi imirima turayitanga abashoboye bagahinga tukagabana.”

Mbabazi w’imyaka 34, avuga ko yakuriye mu matungo y’ababyeyi be, akavuga ko atigeze afata isuka kuva yavuka bityo ko kubigerageza ubu akuze biri kumugora, gusa ngo aragerageza n’ubwo adacyura umubyizi uhagije.

Ati ” Jyewe ubuzima bwo guhinga ntabwo nabumenyereye, ntabwo nigeze mpinga nahingiye hano mu Rwanda, twari dutunzwe n’inka bagakama bakaduha amata tukanywa; tukagurisha, ikimasa tugahingisha.”

Francis Nkurunziza uyobora umurenge wa Mayange, avuga ko ubuyobozi budafite gahunda yihariye yo guhingira aba baturage kuko bwakoze icyo bwagombaga gukora nko kubatuza no kubaha ubutaka bwo gushakiramo imibereho.

Uyu muyobozi uvuga ko aba baturage bagomba kumenyera ubuzima bumenyerewe mu Rwanda, yagize ati “ …Twese ntabwo twavutse tubizi (guhinga) bagomba kumenyera ubuzima basanze mu Rwanda kuko ntabwo twabaha amasambu ngo tugaruke tunabahingire.”

Gusa avuga ko aba baturage bazagerwaho na gahunda zisanzweho zo guteza imbere imibereho y’abaturage nka ‘Girinka Munyarwanda’ n’izindi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nibabahe inka

  • Guhinga ni bya Bahutu, Abatwa bakabumba abatutsi bakorora ibya leta yihaye yoguhatira abantu imirimo wapi!!

Comments are closed.

en_USEnglish