Digiqole ad

Breaking news: Nyina wa P-Square yitabye Imana

Umubyeyi w’abasore b’abavandimwe Peter na Paul Okoye bagize itsinda rya P-Square yitabye Imana kuri uyu gatatu nijoro azize indwara itaratangazwa.

Madame Josephine Okoye nyina w’abagize P-Square/photo Internet

Abavandimwe Peter na Paul Okoye ndetse n’abandi bavandimwe babo nka Tony na Jude ntacyo baratangaza ku rupfu rwa nyina ubabyara Josephine Okoye.

Abo hafi y’umuryangno wa ba Okoye, bavuga ko nyina w’aba baririmbyi afatwa mu minsi ishize yahise yihutanwa mu bitaro bikomeye bya St. Nicholas Hospital biri Lagos. Gusa nyuma ngo yakomeje kuremba maze ajyanwa mu bitaro byo muri India ari naho yaguye nkuko tubikesha informationnigeria.org

Nyuma y’imenyekana ry’urupfu rwa Madame Okoye, inshuti n’abakunzi ba P-Square ahatandukanye muri Nigeria na Africa batangiye koherereza ubutumwa bwihanganisha aba baririmbyi bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “E No Easy” n’izindi.

Madame Okoye yari umubyeyi wabo ariko akaba n’umufana wabo ukomeye dore ko ibitaramo by’abahungu be yasibaga ari mbarwa. Gusa kuva muri Kanama 2011 ubwo indwara yamufataga ntabwo yongeye kugaragara yifatanya n’abahungu be mu bitaramo.

P-square ibuze umubyeyi wayo mu gihe mu Ukuboza 2011 yari iherutse kugira amahirwe yo gusinya amasezerano yo gukorera munzu ikora muzika ya Konvict Muzik y’umuhanzi Akon muri USA. Bakaba bari baje biyongera ku bahanzi bakomeye nka Brick and Lace, T-Pain na Lady Gaga nabo bakorera muri Konvict.

Nubwo Josephine Okoye yari umuvugabutumwa w’umukiristo yari atandukanye na se wabariya baririmbyi, we utarigeze abashyigikira cyane muri muzika yabo.

P-Square ni itsinda rya muzika ubu rifite agahigo k’uko indirimbo zabo nk’abanyafrica zimaze kurebwa hagati y’inshuro miliyoni 25 na 30 kuri Youtube.

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.p-square mukomeze mwihangane hano kwisi ntago ari iwacu.

  • uwo mubyeyi Imana imwakire mubayo kandi abo bosore asize ntibacike intege bakomeze music yabo dore ko bageze ahantu heza kandi hashimishije.

  • uwiteka amwakire mu be.

  • birabaje ariko p square bagire kwihangana uwo mubyeyi imana imuhe iruhuko ridashira.

  • oooooh p-sqware bihanga kuko ibyiza bikurikiranwa nibibi.

  • Bihangane,uwo mubyeyi IMANA imwakire mu intore zayo

Comments are closed.

en_USEnglish