Digiqole ad

Breaking News: Col Tom Byabagamba ahanishijwe imyaka 21, Gen Rusagara 20…

 Breaking News: Col Tom Byabagamba ahanishijwe imyaka 21, Gen Rusagara 20…

Abaregwa n’umwe mu bunganizi babo bicaye bategereje Inteko iza gusoma urubanza rwabo

*Col Byabagamba yahamijwe ibyaha bine, akatirwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za Gisirikare,

*BrigGen Rusagara na we wahamijwe ibyaha byose, Umushoferi we Kabayiza ahanagurwaho icyaha kimwe.

*Umucamanza yemeje ko amagambo asebya Leta n’Umukuru w’igihugu yavuzwe, 

*Umucamanza yavuze ko aba basirikare barenze imbibi z’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

*Col Tom yagaragaraga nk’ukomeye anamwenyura …bamwe mu bo mu muryango we bo kwihangana byanze bararira.

 

Update 17h20: Urukiko ruhanishije Col Tom Byabagamba gufungwa imyaka 21, arajurira..

Mu isomwa ry’urubanza ruregwamo abasirikare bakuru Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara, ryatangiye mu gitondo kuri uyu wa kane.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Col Tom Byabagamba imyaka 21 y’igifungo, no kwamburwa impeta zose za gisirikare.

Grig Gen Rusagara, akatirwa imyaka 20, y’igifungo. Umushoferi we Sgt Kabayiza Francois akatirwa imyaka itanu y’igifungo no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500 000.

Aba bose uko ari batatu bahise bavuga ko bajuririye ibi bihano.

Abaregwa bumva ibihano bakatirwa birangiye bahita bajurira
Abaregwa bumva ibihano bakatirwa birangiye bahita bajurira

Agaragaza ibyavuye mu isesengura ku byaha byarezwe Col Tom Byabagamba; Umucamanza yagarutse cyane ku buhamya bw’abatangabuhamya barimo Col Bukenya David, Col Charles Ndagano, Lt Col Karakire na Lt Col Ibambasi Alexis.

Umucamanza yavuze ko amwe mu mugambo aba batangabuhamya bavuze ko Col Tom Byabagamba yavugiye muri Sudani y’Epfo nta gushidikanya ko yabayeho kuko byemejwe n’abayiyumviye kandi barenze umwe.

Uyu mucamanza yagiye agaruka kuri amwe mu magambo Col Byabagamba yavuze anenga Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu  kunenga umwe mu basirikare bakomeye witabiraga kuri sonnerie y’ijambo rye; kuvuga ko Leta y’u Rwanda ari yo yishe Maj John Sengati no kuvuga ko Leta y’u Rwanda ihubuka ubwo yafataga icyemezo cyo kuzamura imisoro y’amakamyo ava/ajya Tanzania.

Umucamanza yavuze ko ibi byose Col Tom Byabagamba yabivugaga agaragaza urwango afitiye Umukuru w’Igihugu n’u Rwanda.

Umucamanza yavuze ko kuba Col Byabagamba yarabivugiraga imbere y’abo yari akwiye kubera intangarugero (yari ayoboye) iyo babyumva bakabikurikiza byari gutera imidugararo n’imvururu mu gihugu.

Maj Assimwe Madudu wasomaga iki cyemezo, yavuze ko ibi bikorwa bigize impurirane mbonezabyaha bityo ko bigizwe n’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no kwamamaza nkana ibihuha agomesha abaturage abangisha cyangwa agerageza kubangisha ubutegetsi buriho.

Naho icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’Igihugu, Umucamanza yavuze ko amashusho yagaragajwe,  Col Tom atahaye icyubahiro ibendera rya UN n’iry’u Rwanda bizamurwa muri Sudani y’Epfo, ngo bigaragaza bidashidikanywaho ko iki cyaha cyabayeho kuko nk’umusirikare mukuru yari akwiye kubikora.

 

Kabayiza wakatiwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya Frw 500,000 yahanaguweho icyaha kimwe

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza uko Sgt (Rtd) Kabayiza Francois yatunze imbunda ebyiri kuko bwavuze ko yazivanye kwa Rusagara akazijyana kwa Col Tom, ariko ko butigeze bugaragaza uko Kabayiza yazitunze iwe.

Ku cyaha cyo guhisha nkana ibintu byafasha kugenza icyaha gikomeye, Umucamanza yavuze ko nk’umuntu wahoze ari umusirikare atari akwiye gufata imbunda ngo azijyane aho zitagombaga kujyanwa ndetse ko kuba yari azi ko Rusagara yari atunze izi mbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigaragaza ko yari agambiriye guhisha ibimenyetso byo kugenza iki cyaha.

 

Umucamanza yavuze ko abaregwa bagiye hanze y’imbibi za ‘Freedom of expression’

Umucamanza yavuze ko aba basirikare bakomeye bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ko abasirikare bafite umwihariko wo kudatanga ibitekerezo muri politiki, kujya mu mashyaka.

Uyu munyamategeko yavuze ko amategeko n’amahame agenga ingabo z’igihugu bifite umwihariko wo kudatanga ibitekerezo bishyigikira umwanzi.

Umucamanza yavuze ko amagambo yavuzwe na Col Byabagamba na Gen Rusagara abangamiye imyitwarire myiza na moral by’ingabo z’igihugu.

Umucamanza yavuze ko hari uburyo abasirikare batangamo ibitekerezo bigaragaza ibitagenda neza mu gihugu ari nko mu nama nkuru y’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

Abanje kugaruka ku bihano byari byasabiwe aba basirikare, Umucamanza yavuze ko ku bikorwa bigize impurirane mbonezabyaha, Umucamanza amuhanisha igihano kiruta ibindi yongeyeho igihe cyangwa ihazabu bitewe n’uburyo icyaha cyakozwe gusa igihe cyongeyeho kitarengeje 1/2  cy’icyo cyaha.

Col Tom wari wasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 8, umucamanza yahise amuhanisha igifungo cy’imyaka 21, Rusagara na we ahanishwa gufungwa imyaka 20 naho Kabayiza ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Mu rukiko basomerwa
Mu rukiko basomerwa
Mu rukiko harimo abantu benshi
Mu rukiko harimo abantu benshi
Abo mu muryango wa Col Byabagamba na Rusagara babahobeye nyuma yo gusomerwa
Abo mu muryango wa Col Byabagamba na Rusagara babahobeye nyuma yo gusomerwa
Brig Gen Rusagara yasohotse mu rukiko aganira n'abo mu muryango we
Brig Gen Rusagara yasohotse mu rukiko aganira n’abo mu muryango we
Retired Brig Rusagara arinjira mu modoka inyuma ye ni Col Byabagamba nyuma yo gukatirwa
Retired Brig Rusagara arinjira mu modoka inyuma ye ni Col Byabagamba nyuma yo gukatirwa

 

16h50:   Rusagara na we ahamijwe ibyaha byose

Umucamanza yahereye ku cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha agomesha abaturage abangisha cyangwa agerageza kubangisha ubutegetsi buriho. Aho umucamanza yagendeye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye barimo Col Jules Rutaremara (Ubu ni Brigadier General), Capt David Kabuye,  Col Kamili Karege  babwiye ubushinjacyaha ko Rusagara yajyaga avuga amagambo asebya Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu.

Umucamanza yavuze ko kuba Brg Gen Rusagara (Retired) yaravugiye aya magambo mabi ahantu hatandukanye harimo kuri Tennis Club kandi ari ahantu nyabagemdwa, hashobora kugerwa na buri muntu kuko hakorerwa Sport, bityo ko bigize icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda binagize icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha cyangwa agerageza kubangisha ubutegetsi buriho.

Umucamanza yanagendeye ku butumwa uregwa yagiye yoherereza abantu batandukanye akoresheje agasanduku ke bwite ko kuri murandasi (email) bukubiyemo inkuru zisebya Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu nk’inyandiko yoherereje uwitwa Mutabazi y’inkuru y’Ikinyamakuru ikinyamakuru Umuvugizi cyanditse ifite umutwe ugira iti ‘Umunyagitugu Kagame yakirijwe amagi aboze n’amase y’indogobe yavuye mu Bubiligi”.

Umucamanza wagarutse ku nyandiko nyinsi uregwa yoherereje abantu batandukanye, yavuze ko uregwa yoherezaga ibi bintu abizi neza ko ari ibinyoma kuko yabaga yazisomye bityo ko bigize iki cyaha.

Naho icyaha cyo gusebya Leta uri umuyobozi, umucamanza yavuze ko aya magambo mabi yose yavuzwe na Rusagara yayavuze akiri umusirikare, bityo na cyo kikaba kimuhama.

Ku cyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’anategeko, umucamanza yavuze ko uregwa ajya gusezererwa mu ngabo yiyemereye ko yabanje guhabwa amabwiriza yo gusubiza ibikoresho byose bya gisirikare ndetse akagirwa inama yo kuzandikisha, ariko ntabikore.

Umucamanza yanavuze ko izi mbunda zitari zifite ikimenyetso cya gisirikare nk’uko bigenwa n’itegeko ryo gutunga imbunda ryo muri 2011 bityo ko ahamwe n’iki cyaha.

 

Inkuru ya kare: Col Tom Byabagamba ahamijwe ibyaha byose aregwa….Isomwa rirakomeje

Kuri uyu wa kane, Byari biteganyijwe ko urubanza rusomwa saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane, ku isaa 12h36 ni bwo imodoka izana aba basirikare baregwa yageze ku cyumba cy’iburanisha. Imiryango yabo irabaramutsa. Mu gusoma urubanza bahereye kuri Col Tom Byabagamba, umucamanza avuga ko ibyaha bine aregwa bimuhama.

Abaregwa n'umwe mu bunganizi babo bicaye bategereje Inteko iza gusoma urubanza rwabo
Abaregwa n’umwe mu bunganizi babo bicaye bategereje Inteko iza gusoma urubanza rwabo

Saa 13h57 inteko y’abacamanza yinjiye, itangira isoma imyirondoro y’abaregwa.

Umucamanza yatangiye avuga ibyaha bikurikiranyeho abaregwa n’ibyo ubushinjacyaha bwahereyeho bubashinja ndetse n’ibyo abaregwa babyisobanuyeho babihakana byose.

Agaragaza ibyavuye mu isesengura ry’urubanza, umucamanza yavuze ko amagambo asebya Leta kandi ari umuyobozi Ubushinjacyaha buvuga ko Col Tom Byabagamba yavugiye ahantu hatandukanye yabayeho kuko uregwa atabashije kuyavuguruza cyangwa ngo agaragaze ibiyatesha agaciro.

Umucamanza wahereye ku cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha agomesha abaturage abangisha cyangwa agererageza kubangisha Leta, yavuze ko amagambo Col Tom yavugiye muri Messe i Juba muri S. Soudan bigize icyaha cyo guteza imvururu cyagwa imidugararo kuki yabivugiye ahafatirwaga ifunguro n’abandi basirikare batandukanye.

Bategereje babanje kuganiramo bananyuzamo bagasetsanya
Bategereje babanje kuganiramo bananyuzamo bagasetsanya
Bamwe mu nshuti n'imiryango bari baje kumva isomwa ry'uru rubanza
Bamwe mu nshuti n’imiryango bari baje kumva isomwa ry’uru rubanza
Gusoma urubanza bitangiye abaregwa n'umwunganizi wabo bahagrutse bahagarara imbere y'abacamanza nk'uko biteganywa
Gusoma urubanza bitangiye abaregwa n’umwunganizi wabo bahagrutse bahagarara imbere y’abacamanza nk’uko biteganywa

Amafoto/NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Ingoma yatangiye kwibyaramo amahari, kdi bizanakomeza. Abajenerali koko, kereka umumwa bazawufunge burundu bakoreseje kuwudoda. none se ni gute amagambo atera umujenerali gufungwa? Mutitonze ibi twita ubutabere byazahindukamo ibitandukanye nabyo. Dore aho nibereye. Cyakora ingoma yibyayemo amahari ibyayo biba ibindi bindi. Kagame rwose natabare niwe murengezi w’abanyarwanda barengana

    • @ngabo, Ntekerezako kuba umuntu ari Col. Bitamuha uburenganzira bwogusebya Leta yacu twitoreye kd abereye umukozi ndetse ninayo yamugize icyo aricyo (Col). Ibyo ntaho biba uretse muri (AFRICA) kubona umusirikare mukuru avuga nabi Leta, icyo ashinzwe numutekano wigihugu s’ukuwuhungabanya. UZABAZE cg uzasome (USA) ntamusirikare wavuga nabi Leta yabo. Ataruko ntabibi bakora ahubwo ibyo ntibabareba bo (abasirikare) icyo bashinzwe numutekano. Uzabaze wawundi washatse kuvugaguza (Edward Snowden) AHO AHEREREYE maze ubone kugaya Leta yacu.
      Kobatafashe undi akaba ariwe bafata? ibimvuga wabyemera aruko waraye hanze ubundabunda kubera ibihuha nkibyo. murakoze

      • Ariko wowe ngo ni Karangwa ubwo uba mu yihe si ahubwo, niba uri kuvuga america reka mpite ngusubiza, genda urebe Gen petraeusntago yumvikanye na Obama ntaho yigeze afungwa mu bwongereza General Malcolm ahora kuri radio yamagana ibyemezo bya Leta ntacyo aba, ugomba gutandukanya Leta n’ abantu kandi Leta ni institution ishobora guhinduka kimwe n’ uko abagize Leta bashobora guhinduka. niba u Rwanda ari repubulica njye nkaba nifuza ko ihinduka ubwami nta cyaha nakoze. Niba umuntu avuze ati Leta yakoze amakosa ubwo niko abibona nyine. Ibaze nawe gukatira umusaza nka Rusagara imyaka 20 ni myinshi cyane, cyane rwose. ubundi mu guca urubanza hari ibintu witaho nko kuba uwo muntu yarafunzwe, kuba hari ibindi byaha yakoze, ubundi ntaho biba ko umuntu akatirwa maximum sentence atari asanzwe ari umunyabyaha kereka wenda abantu bakoze terrorism. kubyo uvuga bya Snowden, iyi ni case itandukanye, Snowden yatwaye amabanga y’ akazi ayajyana aho atabyemerewe, ibyo ni breach of contract biratandukanye rero jya umenya gushungura no gukoresha umucyo mu mitekerereze yawe. niba uri umunyapolitike reka nkwibwirire akantu kamwe, abanyapolitike bibwira ko abo bayoboye ari injiji ko batareba, ko batumva nyamara iyo aba bamenyaga uko umuntu atekereza … ngayo nguko

        • Ariko abanyarwanda… Ubwo se ni uko mukunze aba bagabo cyane?! Ko Karangwa yakubajije Snowden wamusubije? Julian Asange wa Wikileaks ari hehe kandi azira iki?

          • Mumbarize di.. Abasirikare yavuze ntabwo bakiba mugisirikare yani bakivuyemo. Muri status igenga igisirikare harimo kutivanga mubya POLITIC cg se Kutivanga munzego bwite za Leta. Ibyo bishatse kuvug’iki? Wowe uzabanze usobanukirwe amahame agenga igisirikare hanyuma ubone kuvugira abo banyakubahwa. yewe nabo ba Gen uvuze bo bafite ubudyo banenga mukinyabupfura (ariko ntibashobora gusebya UMUKURU W’IGIHUGU cg Kumushinja nako kumwemeza ibyaha nkaho arumucamanza, NGO N’UMUNYAGITUGU?? irijambo ryambabaje cyane) Muri USA cg mubindi bihugu byateye imbere iyo uri Retired uba urumuntu nkabandi. Ariko bo bakoze amakosa bakiri mugisirikare. Nukubasabira bakihangana ntakundi

      • Urasekeje.
        Shakisha urebe Abajenerali banze ko america itera Iraq uko bangana hari n’umwe wafunzwe se. Cg ejo bundi abajenerali bagaragaje ko badashyigikiye ko ingabo za US ziva afganistan, hari uwabizize.
        Noneho kuri wowe kuba umuyobozi bikubuza uburenganzira bwo gutekereza. kuvuga ko kwongera imisoro se bitari icyemezo cyiza iyo view ni icyaha. Aho niho hava amahano retavyagutuma kwica umuntu kuko uziko ni utabikoraburitwa ko urwanyije reta ugakora amahano.
        Kuba umuyobozi ntibikuraho kugira view itari iyakoze, Cyakoze byaba icyaha ari uko hari itegeko ryagiyeho ukaryica, ryo niyo waba utarishaka riraguhana, ushaka uburyo rivaho utaryishe. ari gahunda runaka za reta ushobora kuba umuyobozi ark wowe utashakako ikorwa gutyo ugatanga view yawe.

        • Mpa urugero rw’umu General umwe muri abo uvuga benshi wakoze ibyo uvuga ari mu gisirikare! Mumbwire! Ikindi kandi: Iyo ufashe USA imaze imyaka amagana yiyubaka, itazi genocide ntimenye intambara mu myaka amagana ishize, etc ukumva ko u Rwanda rugomba gukora nkayo, uba wumva nta kibazo ufite? Amahoro wagira ngo hari abo arya!

          • Leta y’u Rwanda ko ifite umubare munini w’abagore mu nteko imaze imyaka myinshi kurusha iya USA? Ko twaciye imanza za Genocide mu gihe gito gishoboka hari ahandi wabibonye?! Udukoryo two u Rwanda ntawe udukurikira! Nihe mwumvise bafungira umuntu kwangisha abaturage ubutegetsi buriho kandi bugendera kuri democracy uretse mu Rwanda?!

        • Nshuti @Cassim, Leta ntabwo yanga ntanubwo ibuza abantu gutanga ibitekerezo byabo. Ariko se nkubaze, watanga igitekerezo uvugako H.E arumunyagitugu?
          cg watanga igitekerezo uri murisale aho abasirikare barira?
          cg gutanga igitekerezo nugusuzugura ibendera ry’iguhugu wanga kuriterera isaruti>
          Gusuzugura ibendera rya UN se nibyo wowe wita uburenganzira bwogutanga ibitwkwrezo?
          cg Kuvamugisirikare ugasigarana Imbunda murugo nibyo wita uburenganzira?
          Ndagirango nkwibutseko kubaha umukuru w’igihugu aritegeko ntabwo arubushake. urakoze

  • ahaaaaa!!!! pole kabisa mwabagabo mwe murababaje, gusa nimwe muzi boss wanjyu kuturusha muzamusabe imbazi niba mwe yazibagirira sinzi! gusa pole

  • Iryavuzwe riratashe. Hambere nigyeze kwandika igitandukanya Ubutabera nu Ubucyamanza. Ikyogehe nanditse ko Ubutabera buba muri Leta zishyingiye kuri democracy, “rule of law”, aho uretse yuko Uregwa aba umwere kugyeza aho umurega/umushinjachaha agaragarizye bidasubidwaho yuko ibyaha byakozwe. Ubucyamanza bwo nanditse yuko buba muri Leta zi gitugu, dictatorship/totalitarian gov’ts, “rule by law”, aho Uregwa aba arumunyacyaha kugyeza aho agaragarizye bidasubidwaho yuko ibyo aregwa/ashinjwa nta gaciro bifite.

    Iyumunsi lero murabyiboneye aho ngo Col Tom Byabagamba, “… atabashije kuyavuguruza changwa ngo agaragaze ibi ibiyatesha agaciro”, nibyo byavuye mwisesengura ryu Mucamanza. Ubwo lero namwe mwa kwisesengurira yiba turi muri democracy aho Uregwa ari, “innocent until proven guilt” changwa muri dictatorship, Leta yi gitugu, aho Uregwa ari, “guilty until prove self innocent. Ubusesenguzi muru rubanza byereka yuko Uregwa yari, “guilty until he proves himself innocent”. Iyo niyo tragedy yubutabera bwu Rwanda. Ariko ndizera yuko public jury ishingiye kuri Constitution ya vuguruwe iribusange Col Tom Byabagamba ari umwere. Niwe nkabandi benshi ni “prisoner of conscience”.
    God Bless Rwanda.

  • Mucececeke turavuga rurangiye.

  • Mama miyaaaa.

  • uziko bya bintu byari serious wana? nari nagizengo bano bagabo uburyo babanye na Nyakubahwa ntakintu bazabatwara, kumbeeee, bigaragara ko bishoboka ko na Dr Rose nawe byarangiye, ni dangerrrrr, ni bande batahiwe sasa after bano na Dr Rose? then ikindi Bihozagara apfiriye muri prison ntitwanagerageje kujya kumukurayo, ibi bintu byifashe gute wana? ko mbona bizagera kuri buri umwe

  • ntibyoroshye namba,gusa iminsi iduhishiye byinshi

  • Ibi bintu birababaje ,biteye gahinda n’isesemi.njye ndasaba ko UN yagira icyo ikora kuko iri totezwa riri gukorerwa abana b’u Rwanda barikorewe nabandi ngo nabanyarwanda,biteye agahinda.izi mfungwa za politique nabishwe bose,Imana irabareba,izabahorera.maye se murajurira,mujuririra nde ko icyemezo cyaturutse iyubukuru?
    Nyabune ban ki moon tabara ????????????????

    • @Iranzi UN izatabare wowe ariko sitwese! Twebwe abanyarwanda dutabarwa n”Imana yo mwijuru si UN.
      Ikindi UN izatabara umuntu wasuzuguye imbendera ryayo???
      Ikigaragara cyo nuko abanyarwanda tudasobanukiwe nicyo bita Politiki, nonese wafata ute umuntu wishe amategeko amugenga ukavugako azize Politiki?
      Ingabo zacu zirangwa na DISCIPLINE. Iyo watanye amategeko arubahirizwa.

      • @karangwa nabonye comments zawe zose hano icyo nabonye nuko ushobora kuba udakoresha ubwonko bwawe uko bikwiye Cg se ukaba nawe uri muri za maneko zubutegetsi.either way,nakubwira nti “igihe kizaza,nawe icyawe kizitabirwa”

  • Yeweee ndumiwe koko, iherezo ry’uku gusubiranamo ndabona atari ryiza. U Rwanda turimo nukurubamo ariko tugahorana amakenga kuko utarebye neza wahasiga agatwe.ntihazagire uwibeshya ngo arakomeye ukomeye numwe wenyine.

  • Aba bagabo nibihangane igihe na Lizinde yari yarakatiwe burundu na Habyarimana.Ibi ntacyo bivuze kuko iyi ngoma ntizamara imyaka 20.

    • Ubwo noneho niwowe uzayikuraho.
      Ndagirango nkubwirwko muri 1994 niko bavugaga nako niko nawe wavugaga, ariko ntibyatubujije gucura impunzi, gutuza abanyarwanda, gukicira abanyarwanda imanza zitabera, kubaka amashuri,amavuriro, amazimeza, amashanyarazi,imihanda, ibiraro, amazumeza, isuku, guca nyakatsi, kubakira bakene nabafakazi, kwigisha impfubyi, gutanga inka kubatishoboye, kwakira abanyarwanda baribaraheze mumashyamba ya DRC, Kubaka inzego zikomeye, kuzamura abagore, kwita kubahejejwe inyuma namateka, guhangana namahanga adusuzugura,kwihesha agaciro,……etc.
      Ubwo Uwiteka arikumwe natwe ntakabuza tuzayimara ureba namaso yawe ariko nutihana ntakiza uzayibonamu…….. murakoze

  • Nange mbasabye imbabazi mumbabarire sinzasaaire muburoko . mbasabye imbabazi abo nateye ishozi nateye iseseme burya ntabwo yaringewe . nge naherutse tuvugana abenshi murimwe tuvugana . none ndabona mwarushye . ingashya mwazirambitse . indimi mwaziryoheje . mwerekeza uriwanyine uritonde . babandi wahaye amata bahaze baravugama bagana iyo tuva kunkombe . uritonde .uritonde uritonde uritonde . mwerekeza uri wenyene uritonde . igicu cyabuditsse invura ndetse sinzi niba iribuhite . nndetse inkanzemo nisata nawe reba aho tugana uritonde . mukomere . mukomere kandi mukundane . nibwo muzabishobora , nibwo muzatera imbere . urukundo nindwara yumutima . nisoko yibyiza byose , niyo mbuto yonyine y amahoro , nurukuri rwukuri ninacyo cyanga cyubuzime . nimurureke rube murwanda , nimubyemere rubayobore , nimurureke rwogere ,rwogere rwogere hose rusange ndetse nabatarugira .urukundo nirwogere . nimurukunde urwanda rurabikwiye rurabikeneye. murubohore mwebwe abaruz mukaba mwunva murabantu .umuntu nyamuntu nubona undi akabona ko nawe arumuntu .ntamahoro aba munzu amahoro aba mumuntu nimubarekew abantu bahumeke . muce inkoni izamba ntimugahanire aho . ikorena buhanga ntimukarikoroshe mwabusinga abandi, ninkamakegeko yomumateka . urwanda sinduzi ariko rushobora kuba rufite ikibazo .

  • Njye ibintu bisigaye biba mu Rwanda bisigaye bintera isesemi! Guhora barenganya abantu, ese ubu urenga Abanyarwanda atekereza ko akoze mu cyuma? Uru rubanza rw’ababa bagabo rurambabaje bidasubirwaho kuko ari abavandimwe b’Abanyarwanda ikindi rukaba rubyuye ibikomere mfite kubera itekinika ry’i Kigali! Mana yo mu ijuru wamanutse mu ijuru ukigaragaza ugatabara abana bawe ko batumaze?

    • Uuuuhh!!! Harubwo yamanuka ugasanga wikururiye umuvumo nako isyano. Kuko yo ije yashyira ahagaragara ibihishwe kd wowe nange ntabyo tuzi igaca imanza zitabera.
      Ngo nuko Balamu ahamagara Baraki ngo aze amuvumire abayisreal ahageze ngo abahesha UMUGISHA. Ibyo mwavuga byose bitarimo umugisha ntacyo byahindura namba.
      Ahubwo njye nasaba abanyarwanda kwizera inzego zacu (ubutabera) nokurekeraho kuvuganabi ubutegetsi kko bwashyizweho n’Imana.
      Kd niba mushaka ubutetsi bwabamarayika mutegereze mumatora muzashyireho abobamarayika mwifuza. Byaruta kwirirwa wiyushya icyuya, umutwe wakuriye ngo ni Leta mbi….

  • Naringize ngo naherutse tuvugama . nibaza impanvu kugeza uyumuni tutarabonana ngo tuvugane niba tuvugane zikibaho murwandai . nange njya nunva nkumbuye urwanda kandi nyja ndota amahoro murwanda . ariko se uyumunzi amahoro koko arashoboka . btindi yaravuzi ngo nikirezi gihenda . niba yarazi ko kugira ngo aboneke ashinge imizi hagomba byinshi ntiyari kurota ayabuza abandi. amahoro kugiti ctyumuntu nuburengganziras bushobotse . Kagame nawe ashobora kuba fite abantu bamubuza amahoro cyangwa hari abantu wenda abuza amahoro . ariko murebye neza mumitima yabanyarwanda ibikomere byayamahano nibisigisigi byamateka wasanga nubu urwanda rushobora kuba rufite ibibazo . ntekereza ko amahoro atandukanye numutekano kuko amahoro ntago aba munzu amnahoro aba mumuntu iyo ari mumirimo ye yaburimunsi aganira cyangwa asabana nabandi. amahoro nyayo uyunva iyo ugeze iwawe cyangwa aho arambika umusaya

  • Nimureke urukundo rwogere rugere nomuburoko .

  • Ahubwo umuntu uli kwandika aya mateka!! Ashobora kuzabona agafranga gatubutse ubwo iyi ngoma izaba ivuyeho!! Kuko nkabana Bali kuvuka ubu niyo histoire baziga!! Nko muli za 2050! Ntimubwire Ko muzehe wacu azaba akiliho cg Ngo azebe afite amashagaga Ngo abakange! (abanditsi)

    • Ariko ibi nugusebanya! niwe wabafunze cg namategoko?

  • wawundi yavuga ngo twese turabanyabya kiretse nyakubahwa ntiyabeshe , ndabona utazajya muburoko ari kagame gusa, ubuse harakurikira nde, njyewe cg wowe.imfura barazimariye kwicumu

    • Nta mfura zikibaho !

  • Nabakande kabisa weeee ! N’ubwo ari mwe mwamuhaye imbaraga afite, nabakaandeeee ntasigaze n’umwe…aba ba David Kabuye iyo wamubonaga intambara ikirangira muri iyi Kigali ari busy mu busambanyi, yirirwa ahonga abagore asambanya umutungo wa leta, kugera n’aho abakodeshereza amazu yajyaga abasangamo, kandi ubwo nibwo intambara yari ikirangira baririmba ngo ni ba “patriotic”, bose biyita ngo ni ba “nkundurwanda” Byahe-byo-kajya !

    Iyo Kagame aza kumera nkamwe, ntiyitandukanye n’ubwenge buke bwanyu ngo agire vision, n’aka gahugu mwikinzemo musahuranwa, ari nako mugambiriye kugasenya, ntako muba mugifite; mwari kuba mwarabaye amateka (mabi). Kagame mwagombye kujya mubyuka buri gitondo mbere yo kujya ku kazi mugaca iwe mukabanza mukamuramya kuko abarusha ubugabo, n’ubukaka. Muzamurebe, nta kilo na kimwe yiyongereye kuva yava mu ishyamba, atari uko abuze ibyo kurya, ahubwo ari uko atemera ko kamere-muntu y’inda imutegeka, ariko mwe nimwirebe, uhereye no kuri aba ba Rusagara, mwazanye inda wagirango muhora mutwitwe cg murwaye urushwima, nimwe mwahindutse abagore, abagore banyu nabo bahindutse imvubu… Kagame arabarutaaaa ! So, nabakandeee, kugera mwemeye gusubira ku murongo cg mukaba ibigarasha bicitse ! Imbeciles gusa, zitagira vision !

    • Wowe Annette uri indaya vuga uvuye aho . Urabona ibigambo uhuraguye hano. Komeza ugarame aho muri NPA bakurire mpaka naho politike yo yireke si iyawe. Akaraya gashaje gusa

  • &#128516 &#x1f604.
    Ni akumiro pe, reka mfunge ikinwa cyanjye ejo batazandega ubuzimwe nkubu bashinje Rusagara na Byabagamba. Turajya habi bana b’Imana.

  • Ariko ntanganzwa cyane n ibitekerezo mutanga byuzuye amarangamutima…Niba aba bagabo barenganye birababaje nifatanije nimiryango yabo…ariko kandi munamenye ko niba batarenganye ubutabera bukora akazi kabwo ikindi kandi ntimukarire kubera ko hari abarenganye muzi mwibagiwe ko hari abantu bafunzwe imyaka nimyaka nta dossier bakorewe nabo nabanyarwanda. Uyu Rusagara yayoboye urukiko rwa gisirikare ese nta bantu baba barafunzwe mu itekinika ari perezida? Tom wari uzwi ukomeye ese ntabo yaba yarabwiraga ngo bakujyane mabuso akakwibagirwa? Iby isi birazunguruka iyo wubakiye ku kinyoma kirakugaruka ariko biranashoboka ko bazira ibyo bakoze aho kwirirwa rero utuka abayobozi nka Rusagara nibaza ko umunsi agirwa president w urukiko yari kubona akarengane agahaguruka akakanga byakwanga aka demissiona akaba yanabizira…nibyo kuba intwari.
    Nibakomere

  • Ariko ubu Rusagara ntanganya ibyaka y’amavuko na Ex. Ambassadeur BIHOZAGARA? Basi icyaha nikiramuka kibaye ntakuka, basi bamufunge imyaka 3 gusa atazapfira muri gereza dore aranisaziye. Ndisabira: Imbabazi zagiriwe interahamwe naba bantu rwose barwitangiye n’ubwo ntabyera ngo deeee, tubababarire, niba baracitswe bagakora amakosa, umuntu wese arakosa nyuma akababarirwa akazikosora. Iyaba imbabazi zanjye mbasabiye haraho zagera rwose Imana ibavugiremo, aba bantu bababarirwe. ntitugaterwe ngo natwe twitere cga ngo duhe umwanzi urwaho. Mana yacu wowe usumba byose, utuzi twese neza, uzajye ugenderera buri wese umuhe kugira imbabazi n’ubushoshozi mu mitima yacu. Hari ibitubabaza byinshi twagirwa nawe Nyagasani Mana yacu.

  • Dusenge kuko ibi nibimenyetso byimperuka aho abavandimwe baryanabapfa ubusa.

  • Imbabazi zirakenewe Pee!! Ababasha kugera kuri Mzee wacu babasabire imbabazi nawe mumubyeyi kandi ajya anazitanga cyane ko yazihaye nazaruharwa kanswe ababohoye igihugu.

  • Banyarwanda banyarwandakazi maze gusoma comments zanyu mwese usibye uwitwa anet duhuza abandi mwese ntakigenda pe baca umugani ngo umwijuto wi kinonko ugirango imvura ntizagwa iyo urebye abayobozi bi gihugu cyacu uburyo babayeho koko bagakwiye guhindukira bakavuga kagame nabi ko ntako atagize ko ntacyo atabahaye ahubwo mwamara kurengwa mugashaka kubiruka.sha mbabwire nimubona undi uzihanganira amanyanga yanyu muzangaye mba mbaroga gusa imana niyo izahemba president wacu kagame kubera ko maze gushishoza ngasanga akunda u rwanda na banyarwanda. ariko icyo mukundira kandi nzamuvugira imyato nuko ntamuntu kamala kuriwe abakande paka uwumva azumva utazumva azumvishwa. ese iyo tutagira kagame tuba turihe ko ibintu biba byaracitse ko nabonaga umuntu wese ashaka kwikoreramo rubanda rugufi tuba twarabaye amateka pe kagame komera ku muheto ntutinye tukurinyuma twe abazi ibyo watugejejeho. ubundi ubakanire urubakwiye niyo yaba uwaguhaga amata mwishyamba ariko akaba ashaka gusubiza u rwanda mwicuraburindi. imana yo izi akamaro udufitiye kandi ikaba arinayo yakwimitse niyo igufiteho ububasha imana iyobore intambwe ziberenge zawe mwizina rya yezu amen

  • Nibyo k c uravuga ukuri,ariko ingoma iraryoha.kd igomba kubabaza bamwe igashimisha abandi

Comments are closed.

en_USEnglish