Digiqole ad

‘Beauty for Ashes’ bazaririmbira abakunzi babo Live ku cyumweru

 ‘Beauty for Ashes’ bazaririmbira abakunzi babo Live ku cyumweru

Itsinda Beaty for Ashes rihimbaza Imana muri Rock

Itinda ry’abasore batanu, ryitwa ‘Beauty for Ashes’ riririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock, ryateguye igitaramo cy’imbona nkubone (Live concert) kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2015 muri Kigali City Tour.

Itsinda Beaty for Ashes rihimbaza Imana muri Rock
Itsinda Beaty for Ashes rihimbaza Imana muri Rock

Olivier Kavutse umwe mu batangije iri tsinda, avuga ko igitaramo cyabo kizashingira kuri Premier DVD yafashwe Live, ikaba iriho indirimbo 10.

Muri iki gitaramo kwinjira ku bantu badafite ubutumire ni amafaranga y’u Rwanda 30 000. Aho bazaririmbira, ngo harimo imyanya y’abantu 139.

Kavutse yabwiye Umuseke ko muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Bizimana Patient, Iyamuremye Serge na Bright Patrick bose bagize uruhare mu kuririmba indirmbo ziri kuri iyi Premier DVD.

Undi muhanzi ukomeye uzaba uhari, ni uwitwa Fabrice ukomoka mu gihugu cy’Uburundi.

Olivier Kavutse avuga ko Beauty for Ashes bafite gahunda yo gukora imizingo ibiri (albums) mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza, zose zikazakorwa muri uyu mwaka.

Beauty for Ashes batangiye mu 2010 hatangirira Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ubu bamaze kumenyekana ku mpande zitandukanye z’isi aho bagiye bakorera ibitaramo.

Aba bahanzi bakoresha igitari mu gucuranga Rock bahimbaza Imana, bakoze ibikorwa birimo ubukangurambaga ‘Turashima’ aho bamaze amezi atatu basura ibigo by’amashuri yisumbuye bakabwiriza ubutumwa bw’Imana ndetse bakanaririmba.

Iyi gahunda y’ubukangurambaga izasozwa mu kwezi kwa Nyakanga 2015 nk’uko Kavutse abivuga.

Olivier Kavutse ni umwe mu baririmba akanacuranga muri iri tsinda
Olivier Kavutse ni umwe mu baririmba akanacuranga muri iri tsinda

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish