Digiqole ad

Batanu (5) bakekwaho kwiba Miliyoni 580 muri UNDP batawe muri yombi

Kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoje tariki ya 29 Kanama Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu (5) bakekwaho uruhare mu iyibwa ry’amafaranga  arenga  Miliyoni 580 zibwe mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere (UNDP) rikorera mu Rwanda nyuma yo guhimba imishinga ya baringa itabaho.

Umwe mu batawe muri yombi.
Umwe mu batawe muri yombi.

Umuvugizi wa  Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko abatawe muri yombi ari Evelyne Ben Dadale, ushinzwe  kwakira no gutegura impapuro zishyuza muri  UNDP, Viviane Masabo umukozi mu kigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda (REMA) n’ushinzwe imyubakire, Liliane Kente, Jeremie Rucamukibatsi  na Michael Kabutura.

Yavuze ko  aba bantu bose uko ari batandatu bahimbye imishinga itabaho  maze bigana umukono  (sinya) by’umuyobozi mukuru  ushinzwe  kubungabunga ibidukikije biba amafaranga muri UNDP  angana na Miliyoni  580,270,483 kuva hagati y’umwaka wa 2011 kugeza muri Kanama 2014.

ACP Gatare yavuze ko Rucamukibatsi yafashwe na Polisi y’i igihugu cy’u Burundi  ku busabe bwa Polisi y’u Rwanda naho abandi bakaba barafatiwe i Kigali nyuma yo gushyira imyirondoro y’abashakishwaga ku kumbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa Poilisi y’u Rwanda.

ACP Gatare yagize ati “Uyu munsi nta muntu ushobora gukora ibyaha ngo narangiza ahunge kuko  Polisi zo mu karere zashyize imbaraga hamwe na Polisi mpuzamahanga hamwe n’abaturage b’ibihugu byo mu karere ku buryo ntawakora icyaha ngo ahunge ubutabera.”

Imishinga yahimbwe kugira ngo hibwe aya mafaranga harimo uwa “Biogas Rec Limited” wa Rucamukibatsi, hari kandi “Envirotech Consult limited jointly” wa Kente  na Kabutura na “Rwanda Bamboo society” wa Johnson Nkusi.

Iperereza rya Polisi rikaba ryerekana ko amafaranga yashyizwe kuri konti za Biogas Rec Limited, Envirotech Consult Ltd  na Bamboo Society.

 

Inyigo z’imishinga ya baringa  ikaba yaragiye itwara amafaranga kuburyo bukurikira:

Umushinga bavuga ko wakoreraga mu nkengero za Pariki y’ibirunga kuva muri Werurwe 2012 watwaye Miliyoni 38.4 z’amafaranga y’u Rwanda, hari kandi umushinga wo kwita kubidukikije  watwaye Miliyoni  37.2 wagombaga kuba warangiye mu Kuboza 2013, hakaba kandi inyigo y’umushinga kungaruka n’imihindagurikire  y’ibihe mu Rwanda yatwaye amafaranga y’ u Rwanda agera kuri Miliyoni 29.3, iyi mishinga yose ikaba itarigeze ibaho ndetse ikaba yarasheshwe n’ubuyobozi bukuru bwa REMA. Ubusanzwe UNDP ishyigikira imishinga itandukanye muri  REMA.

Source: RNP

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Dore rero abajura ba nyabo ureke babandi birirwa biba za telefone n’amasakoshi y’abagore.Umujura wize kaminuza iyo yibye yiba agatubutse.Kandi kubera gender murabona ko abagore nabo batasigaye inyuma!

    • Hahaha! Nabagore ntabwo basigaye inyuma koko biragaragara!

  • Ibi ko bitumvikana ukuntu wakwigana isinya ukavana amafranga kuri account ya UNDP? Nubwo bariya aribo bafashwe ariko ibi bintu birimo abandi kuko ntamushinga ushobora gukora udahawe uburenganzira na Leta. Ntibari kubasha gusohora amafranga muri UNDP abayobozi baho ikorera batabasinyiye. Nibihangane kurya nukwishyura ntakundi nibasubize ibyarubanda iyo mishinga ibashe gukorwa.

    • Nibazaga  impamvu  umushinga  wanjye  utakiriwe  bakambwira  ngo  genda  uzagaruke  ejo, ejo  ikomeze  kube  ejo.

  • UWITEKA ARAVUGA ATI’=NTAGIHISHWE  KITAZAJYA  AHAGARAGARA

  • Ubu se bahereye muri 2011, barinze bafatwa muri 2014 UNDP wari he? Aho ntibafatishijwe n’uwo bimye imigabane bari baramwemereye?

    Ahaha! N’akataraza kari inyuma!

Comments are closed.

en_USEnglish