Digiqole ad

Barasaba Leta ko Amarenga aba ururimi rwemewe n’Itegeko Nshinga

 Barasaba Leta ko Amarenga aba ururimi rwemewe n’Itegeko Nshinga

Munana wo mu ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge avuga icyo baharanira

Rwanda National Union of Deaf (RNUD) ihuriwemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batangarije abanyamakuru ko kubera imbogamizi bahura nazo mu buzima basaba Leta ko yakongera ururimi rwabo rw’amarenga mu zikoreshwa mu Rwanda kugira ngo nabo ntibasigare inyuma mu iterambere abandi bari kugeraho.

Munana wo mu ishyirahamwe ry'abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge avuga icyo baharanira
Munana wo mu ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge avuga icyo baharanira

Samuel Munana umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro yavuze ko abafite ubu bumuga mu Rwanda ari ikiciro cyasigaye inyuma kubera ko batabasha gushyikirana n’abandi. Ibi ngo bituma babaho mu kato, benshi ntibige kuko abarimu bazi ururimi rw’amarenga ari mbarwa.

Munana avuga ko kugira ngo imbogamizi bafite mu buzima zigabanuke ari uko kimwe n’Igifaransa, Ikinyarwanda n’Icyongereza ururimi rw’amarenga narwo rwakongerwa mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Munana wavugaga asemurirwa mu marenga ati “Turi guharanira ko  ururimi tuvuga (Amarenga) rushyirwa mu zemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda. Turifuza ko rukoreshwa cyane cyane mu mashuri kugira ngo abana bafite ubu bumuga babashe kwiga, ndetse rukoreshwe no mu zindi serivisi tutabona uko bikwiye kuko uru rurimi rudakoreshwa mu Rwanda.”

Mu biganiro mbwirwaruhame, mu Manama rusange, mu birori by’igihugu, kwa muganga n’ahandi abatumva ntibavuge ngo babona bahezwa nk’aho bo Atari abanyarwanda nubwo bafite ubumuga. Nyamara ngo ururimi rwabo rurahari ndetse hafi ya bose bo bararuzi, na bamwe mu badafite ubu bumuga ngo bararuzi cyane.

Ishyirahamwe ryabo,RNUD, ngo ryatangiye ibikorwa byarwo mu Rwanda mu 1989 ariko ntiryahabwa agaciro kuko henshi bakomanganga basanganga ntawumva ururimi rwabo, ntihagire uwita ku bibazo byabo ku buryo bwihariye.

Mu 2008 nibwo iri shyirahamwe ryongeye guhaguruka, ubu rivuga ko mu gihugu hose hari abafite ubumuga nk’ubu (ababaruwe) ibihumbi mirongo itatu, gusa ngo ni umubare ukizamuka kuko hari benshi bataribaruza binatewe n’akato bamwe na bamwe bahabwa aho batuye.

Ubu baraharanira ko ururimi rwabo ruba rumwe mu zemewe kandi zanigishwa mu Rwanda.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ubwo ababsishinzwe nibo bazagena igikwiye gusa natwe muri rusange dukomeze duhe agaciro aba bagenzi bacu babana n’ubu bumuga kuko nabo bafite icyo bamarira igihugu

Comments are closed.

en_USEnglish