Digiqole ad

Inkunga ku Rwanda: Banki y’Isi yemeye andi m50$, EU itanga m €40

Kuwa 14 Werurwe w’iki cyumweru Banki y’Isi yameje inkunga ya miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika (asaga miliyari 31.7 y’u Rwanda) igenewe gufasha u Rwanda guha imbaraga gahunda za Leta zo kugabanya ubukene. Kuri uyu wa 15 Werurwe Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (European Union) wo wasohoye itangazo ryemeza ko ugiye gutanga miliyoni 40€ yo kuvugurura imihanda mu Rwanda ariyo igeza ibiribwa aho bitari.

Banki y'Isi na EU zagennye inkunga kuri Leta y'u Rwanda
Banki y’Isi na EU zagennye inkunga kuri Leta y’u Rwanda

Inkunga yemewe na Banki y’Isi ikaba kandi guhanga imirimo, gufasha urwego rw’ubuzima no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’ibiza nkuko byatangajwe n’ishamo ry’iyi banki mu Rwanda.

Banki y’Isi ishima u Rwanda kuba mu nkunga rwari rwarahawe yarakoreshejwe ikagira uruhare mu kugabanya ubukene ku kigero cya 45% kuva mu 2006 kugera mu 2011.

Banki y’Isi ikaba yaragize uruhare mu guteza imbere VUP (Vision 2020 Umurenge Program) kuva mu 2008 ubwo iyi gahunda yari mu mirenge 30 kugeza mu 2012 ubwo iyi gahunda yo kugoboka abakene binyuze mu bikorwa by’iterambere ikorwa mu mirenge yose hamwe 416 igize u Rwanda.

Abafashwa na gahunda y’iterambere ku mirenge ya VUP bakaba baravuye ku 10 000 bakagera hafi ku gice cya miliyoni y’abaturage muri icyo gihe.

Carolyn Turk uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda avuga ko n’ubwo u Rwanda rwarwanyije ubukene ku kigero gitangaje mu myaka icumi ishize, rukiri igihugu gikennye.

Ati “ twishimira uburyo u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa, umuhate rushyira mu guhangana n’ubukene mu baturage barwo.”

Banki y’Isi yemeye iyi nkunga ku Rwanda nyuma y’uko mu kwezi gushize yongereye ku Rwanda inguzanyo ya miliyoni 60$ agenewe imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu.

Inkunga ya EU ni iyo gukora imihanda ngo ibiribwa bibone inzira

Mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango uhuza ubihugu by’Uburayi kuri uyu wa gatanu riravuga ko imihanda ari ikintu cy’ibanze gifasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko ariyo mpamvu biyemeje gutanga inkunga ku Rwanda igenewe gusana iyo mihanda.

Iri tangazo rivuga ko iyi gahunda ya EU (European Union) izafasha mu gusana no kuvugurura imihanda ireshya na 700 km yo mu byaro igana ku mihanda minini ifasha mu ikwirakwizwa ry’ibiribwa ku masoko.

Michel Arrion uhagariye EU mu Rwanda avuga ko ari ingenzi ko abahinzi bo hirya mu byaro babasha kugera ku masoko ngo bashore umusaruro wabo, avuga ko mu gihe imihanda izaba ikoze neza bizagabanya igiciro cy’ingendo bakora bityo bikagira icyo bimara kinini ku muhinzi no ku ikwirakwizwa ry’ibiribwa mu Rwanda.

Michel Arrion ati “ iki gihugu cyateye intambwe igaragara cyane mu biribwa, ariko byinshi biracyakenewe gukora. EU ishishikajwe no gukomeza gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’ikinyejana cyane cyane mu kwihaza mu biribwa.”

Muri izo miliyoni 40 z’amaeuro, 36 zizanyuzwa mu ngengo y’imari ya Leta naho izindi 4 zigenerwe gufasha abakozi, inzobere, n’amahugurwa muri uwo murimo wo gusana imihanda uzakorwa na Leta y’u Rwanda mu nkunga ihawe nkuko iryo tangazo ribivuga.

Abaterankunga ba Leta y’u Rwanda bavuga ko igishimishije ariko uko inkunga n’inguzanyo zitangwa ku Rwanda ahanini zikoreshwa mubyo ziba zagenewe.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Dieu merci. Ariko rero ntidutezuke mu kwihesha agaciro. Kuko kwicara byatunyaga aho bashakiye, baducyurira ko badutunze, jye mbona nta n’isheme biduhesha. Dukomeze twiyubake.

  • uRWANDA TUJYE TWITEZIMBERE NAMAHANGA ATUREBEREHO DUSIGASIRE U RWATUBYAYE.

  • Nihigwe umushinga w’uruganda rutunganya amabuye y’agaciro tujye tuyacuruza tudahenzwe kandi Amadolar yinjizaga yakwikuba kabili mu buryo buhoraho;hajyeho
    n’ishuri ry’imyuga kubirebana n’imyubakire y’ingomero z’amashanyarazi kuko bihenda Leta cyane kandi ntamunyarwanda ubyungukiramo ubumenyi,n’umushahara mwiza, byitwarirwa n’abanyamahanga; kuburyo burambye twaba tuzibye icyuho. Niharebwe uburyo bayobya Amazi ava KIMISAGARA akuzura Nyabugogo.
    Ntibazibagirwe gusa umuhanda wa controle technike watuzengereje.

    • Ariko kuki mu Rwanda nta mashuli nka za ETO Kicukiro zikibaho?

  • Imana ishimwe.gusenga ni byiza biduhesha agaciro mu buryo bw’umwuka no muburyo bw’umubiri.ntimucogore gusenga by’ukuri bitanga umurongo wo gutekereza no gukora bituma twiteza imbere mu gihe tukiri mu isi ariko twitegurira ubwami bw’ijuru.

  • Iyo nkunga turayishimye.bizaba akarusho nitangwa ku gihe

  • birimo biraza

  • ahwi MANA we urakoze ko amahanga atakiduhaye akato twariduhangayitse cyane . erega IMANA ikunda URWANDA
    gusa nukubyitwaramo neza aya mafranga tukajya tuyakoresha imirimo iha akazi abanyarwanda ntatwarwe gusa na Experts babanyamahanga

  • Ese ibyo bifaranga byose ni inguzanyo tuzishyura cyangwa bayatwihereye? Aliko ubundi ubu tumaze kugira umwenda ungana iki wose hamwe? MBEGA IBIFARANGA!!!!MILIYONI 50 z’amadolari,MIILIYONI MIRONGO INGAHE Z’AMAYERO. Ahaaa!!!!!

  • Muyazane abahungu bashingemo agaheha nta kibazo nubundi ntacyo byahindura ku mushahara wa mwarimu

  • ko ayo mafaranga yabonetse se mwakwibutse na banyeshuri ba kaminuza ko mbona mumwakaka utaha (2014)kwiga bizabona abifite ra. aha!!!!!!!!!!!!! nah’IMANA.

Comments are closed.

en_USEnglish