Digiqole ad

Bahujwe na Facebook bakora website y’imikino ikunzwe mu Rwanda

Umwe i burayi, undi muri Africa undi muri Aziya, abasore b’abanyarwanda bahujwe na facebook bakora urubuga rwa www.ruhagoyacu.com , urubuga rumaze kumenyekana cyane mu Rwanda mu gutanga amakuru y’imikino.

Joe-DAlembert-umuyobozi-mukuru-na-Madjaliwa-Niyonsaba-umwanditsi-mukuru-ba-ruhagoyacu
Joe DAlembert umuyobozi mukuru na Madjaliwa Niyonsaba umwanditsi mukuru ba Ruhagoyacu

Mu mpera za 2008, Joe D’Alembert Bizimana wiga Civil Engineering mu Ubuhinde, kubera gukunda kwandika kuri sport, yasabye akazi muri Eurosport. Aha yari asanzwe ahazi umusore witwa Eric Urukundo wandikaga muri Eurosport, goal.com na ESPN, nubwo we (Eric) atari amuzi (Joe).

Joe akazi yasabaga ntiyagahawe, ahubwo yahavanye ubucuti na Eric Rukundo binyuze kuri facebook, dore ko umwe yari i Burayi undi ari mu Ubuhinde.

« Eric yambwiye ko atumva impamvu mu Rwanda nta website ihari yandika ku mikino by’umwihariko » Joe D’Alembert.

Ibiganiro byabo kuri facebook byibandaga ku buryo mu Rwanda haba website yandika ku mikino, bigera aho Eric Urukundo afata urugendo rujya mu Ubuhinde kubonana na Bizimana Joe, no kumuhugura ku myandikire y’inkuru z’imikino, dore ko bari bamaze kwiyemeza kuyitangiza. Muri uru ruzinduko rwa Eric ni naho havuye izina «  ruhagoyacu »

Eric yaje kugira ibibazo, biza gutuma ahindura akazi n’aho yabaga. Aka kazi gashya n’urugo rwe, byatumye atabasha kongera kubonera umwanya ‘ruhagoyacu’ yari mu itangira, asaba Joe Bizimana kutazacika intege ko azamuba hafi uko azajya ashobora.

Intangiriro za ‘ruhagoyacu’ zakomeje kugorana, nyuma y’ibibazo by’ubuzima kuri Eric Urukundo ubwo yarwaraga bikomeye akamara igihe kinini mu bitaro, ndetse akaza no kwitaba Imana kuya 24/9/2011.

Website yatangiye ari Blog, ibaho amakuru menshi ya sport yo mu Rwanda no mu mahanga. Joe wari ku masomo mu Ubuhinde ntiyari kubishobora wenyine, mu gihe Eric Urukundo yari arwaye.

Yatangiye gushakisha umunyamakuru w’imikino mu Rwanda  bafatikanya urugendo, kuri facebook nanone, niho yahuriye na Niyonsaba Madjaliwa.

« nyuma yo kuvugana na Madjaliwa kuri facebook kenshi, naje kuza mu Rwanda, turabonana, mubwira kuri Eric Urukundo, n’uburyo twatangiye, Madjaliwa twemeranywa gukorana,  tunaganira uburyo twava mu mikorere ya Blog, tukayigira website » Joe D’Alembert, Umuyobozi mukuru wa www.ruhagoyacu.com

Madjaliwa ubu ni Umwanditsi Mukuru wa RuhagoYacu, website itanga amakuru y’imikino yose mu Rwanda no mu mahanga. Ubu ikaba ifite n’abandi banyamakuru barimo Thierry-Francis Mbabane, Fabrice Tuyishime na Jean Claude Umugwaneza.

Nguko uko facebook urubuga mpuzambaga rwafashije abo basore batatu (Bizimana Joe d’Alembert, nyakwigendera Urukundo Eric na Madjaliwa Niyonsaba) gushinga urubuga ruha abanyarwanda bo mu gihugu na cyane cyane ababa hanze amakuru y’imikino buri munsi.

« dufite intego yo kugeza RuhagoYacu ku mwanya ushimishije mu Rwanda, no muri aka karere” Joe D’Alembert .

Source: goldmalaika.com
UM– USEKE.COM

14 Comments

  • nibyiza kabisa mukomereze aho turabashyigikiye!!!!!!!!!!

  • Ariko mfite ikibazo cy’amatsiko nshaka kubabaza, ibi binyamakuru bikorera ku rubuga rwa Internet byinjiza amafaranga gute?

  • ni byiza ko buri wese ufite igitekerezo cyo kuba yagira icyo ageraho agomba kubigerageza kuko bituma yiyumvamo ko afite igitekerezo cyaho agana mu buzima bwe ndetse no mw’iterambere.

  • MAZE IMINSI MIKE MENYE URUBUGA. MBABWIJE UKURI NARUKUNZE HAKENEWE ABANTU BENSHI BAMEZE NKA Joe NA NIYONSABA NIBWO TECHNOLOGIE IZATERA IMBERE CYANE NO MU RWANDA. MURAKOZE MBIIFURIJE ISHYA N’IHIRWE KURUBUGA RWACU.

    • Murakoze cyane kandi tubahaye ikaze kuri uru rubuga

  • abo basore imana ibafashe bazagere ku ntego yabo. Eric disi sinarinziko yapfuye!! Imana imwakire, nigeze kubona inkuru ye kuri Goal hambere shenge.

  • good mukomereze aho basore

  • dore abantu ninkaba bahuzwa no gukora igifitiye societe inyugu naho abahahurirabavuga ubusa bakora ibidahesha IMANA icyubahiro bazabiryozwa cyane

  • Ibi nibyo byubaka naho abatekereza kongera gutemana tubamagane.Murabagabo.

  • Mukomereze aho basore. Turabemera sana

  • Ndashimira aba basore cyane kuri iki gikorwa kiza bakoze, kuko bafashije abantu bakunda sport, cyane cyane iyo mu gihugu cyacu. Uru rubuga ndi mu barusura kenshi, kuko ndi umukunzi wa sport, burya abantu bikundira sport ntibakunda kujya no mu matiku ateranya cyangwa avangura. Good bless u.

  • ni byiza kumenya

  • Keep up the good work and spirit, appreciate it a lot.

  • me like it , keep it up

Comments are closed.

en_USEnglish