AS Kigali yagarutse mu rugo ivuye muri Maroc
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya AS Kigali yasezerewe n’ikipe ya Difaa Al Jaidida, kuri uyu wa mbere nibwo iyi kipe yageze mu Rwanda. Umutoza wayo Cassambungo André yatangaje ko iyo agira abakinnyi be bose aza kuba yarasezereye Difaa.
Ku kibuga cy’indege i Kanombe ku gicamunsi cya none ubwo bari bageze i Kigali, umutoza Cassa yavuze ko ikipe ye yitwaye neza uko ishoboye muri aya marushanwa.
Kuwa gatandatu, ikipe ya Difaa Al Jadida yasezereye AS Kigali iyitsinze ibitego 3 -0 mugihe mu mukino ubanza i Kigali iyi kipe yo mu Rwanda yari yatsinze Difaa igitego kimwe ku busa.
Ni bwo bwa mbere ikipe ya AS Kigali igera muri 1/16 cy’amarushanwa a CAF Confederation Cup, yari yabashije gusezerera amakipe ya Academie Tchité y’i Burundi na Al Ahly Shandi yo muri Sudan.
Cassa yagize ati “ Abakinnyi banjye baragerageje ariko iyo tugira amahirwe tugira abakinnyi bose ntabwo tuba twarasezerewe kuriya.”
Cassa avuga ko iri rushanwa barivanyemo amasomo menshi cyane ko ikipe ye ari bwo bwa mbere yitabiriye imikino mpuzamahanga ku rwego rwa Africa ndetse ikabasha kurenga umutaru.
AS Kigali yagiye muri Maroc idafite abakinnyi bayo Ndikumana Bodo rutahizamu wabo wagize impanuka, Mushimiyima Muhamedi bita Medi, wagize ikibazo cy’imvune na n’umuzamu wabo Emery Mvuye kure wari afite amakarita abiri y’umuhondo.
AS Kigali mu Rwanda itegerejwe n’imikino ya shampiyona, ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 38, ikagira ni mikino itatu y’ibirarane.
Photos/P Nkurunziza
Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mwaragrageje basaza muri abantu b’abagabo
Welcome back home; nonese ko avuga ngo ntiyari afite abakinnyi be; yakinishije ikipe ituzuye 11 ? Kuki se apanga plan A ntateganye plan B!!!
sha muri abagabopeee! Ahubwosha muzantsindire Rayon nzabaha inka
sha muri abagabopeee! Ahubwosha muzantsindire Rayon nzabaha inka turangije yo kubakamirwa
Comments are closed.