Digiqole ad

AS Kigali ku mwanya wa 1, Rayon, APR, Kiyovu nazo zabonye amanota 3

 AS Kigali ku mwanya wa 1, Rayon, APR, Kiyovu nazo zabonye amanota 3

Abafana biganjemo ab’i Rwamagana beretse urukundo abakinnyi ba Rayon Sports.

Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, isize nta kinini gihindutse ku rutonde rw’agateganyo kuko amakipe makuru yose yabonye amanota atatu.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Rayon Sports yatsindiye Rwamagana City FC iwayo igitego kimwe ku busa (0-1), cyatsinzwe na Kwizera Pierrot. Ni umukino wabereye ku kibuga cya ‘AVEGA’ cyari cyuzuye amazi avanze n’icyondo.

Umukino watangiye amakipe yombi yiga ikibuga, cyane ko cyari cyanyerejwe n’imvura yaguye muri aka Karere mu masaha ya saa munani z’amanywa (14h). Ibi byatumye amakipe yombi akina umukino wo hejuru wiganjemo amakosa menshi.

Ku munota wa 23, myugariro w’ibumoso wa Rwamagana Kubwimana Dieudonne yakoreye ikosa Imanishimwe Emmanuel wa Rayon Sports, umusifuzi ahita atanga Coup franc yatewe neza na Kwizera Pierrot, Hassan Djumaine warindiraga Rwamagana ntiyabasha guhagarika uwo mupira. Igice cya mbere cyarangiye gutyo Rwamagana ifite ubusa, kuri kimwe cya Rayon Sports.

Igice cya kabiri ikipe ya Rwamagana yaje ishaka kwishyura, ishyiragamo imbaraga, ariko kugera imbere y’izamu rya Bakame Ndayishimiye Eric bikayigora kubera ubwugarizi bwa Rayon Sports bwa Manzi Thierry na Munezero Fiston bakomeje kwitwara neza.

Umukino wavunitsemo Emmanuel Imanishimwe akaza gusimburwa na Nsengiyumva Moustapha warangiye ikipe y’i Nyanza itsinze inze 1-0, biyishyira ku mwanya wa 6 w’agateganyo n’amanota 12.

Ku Kicukiro, APR FC yakiriye ikipe y’intara y’Iburasirazuba Sunrise FC, ndetse inayizimanira igitego kimwe ku busa 1-0, cyatsinzwe na Fiston Nkizingabo. I Nyamata kandi, Bugesera FC yakiriye Musanze FC zinganya igitego 1-1.

Ikipe y’i Nyamirambo, ku Mumena, Kiyovu imeze neza muri uyu mwaka w’imikino, yakiriye Etincelles FC nayo iyizimanira ibitego 3-1, byatumye iyi Kipe y’i Rubavu iguma ku mwanya wa 15.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali, AS Kigali yari yerekeje i Rusizi ku kibuga cya Espoir ndetse itsindira yo ibitego 0-3; ibitego bibiri byatsinzwe na Sugira Ernest na kimwe cya Janvier Cyubahiro byatumye ikipe y’Umujyi wa Kigali irara ku mwanya wa mbere w’agateganyo, mbere y’umukino uzahuza Police FC na Gicmbi FC ku cyumweru.

Nyuma y’imikino yo kuri uyu wa gatandatu, AS Kigali ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 15, APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 14, Kiyovu na Mukura zigakurikira n’amanota 13, naho Rayon Sports ubu yagize amanota 12 inganya na Police FC (izakina ku cyumweru) n’Amagaju.

Kuwa gatanu, Amagaju Fc yanganyije na Marines FC 0-0, naho Mukura VS itsindira AS Muhanga iwayo 3-1.

Amafoto yo ku mukino wa Rayon Sports na Rwamagana City FC:

Imanishimwe Emmanuel agerageza kunyura ku mukinnyi wa Rwamagana City FC.
Imanishimwe Emmanuel agerageza kunyura ku mukinnyi wa Rwamagana City FC.
Imanishimwe Emmanuel yagoye cyane abakinnyi ba Rwamagana City.
Imanishimwe Emmanuel yagoye cyane abakinnyi ba Rwamagana City.
Imanishimwe Emmanuel yaje gukorerwa ikosa ryabyaye Free kick, aha Umurundi Kwizera Pierrot yari agiye kuyitera.
Imanishimwe Emmanuel yaje gukorerwa ikosa ryabyaye Free kick, aha Umurundi Kwizera Pierrot yari agiye kuyitera.
Umupira Kwizera Pierrot yateye waje umuzamu rwa Rwamagana City FC Hassan Djumaine awureba.
Umupira Kwizera Pierrot yateye waje umuzamu rwa Rwamagana City FC Hassan Djumaine awureba.
Nubwo umupira wari waje awureba wanze umujyana mu izamu.
Nubwo umupira wari waje awureba wanze umujyana mu izamu.
Kwizera Pierrot yishimira igitego yari amaze gutsinda.
Kwizera Pierrot yishimira igitego yari amaze gutsinda.
Imanishimwe Emmanuel yagoye cyane ikipe y'i Rwamagana Rwamagana.
Imanishimwe Emmanuel yagoye cyane ikipe y’i Rwamagana Rwamagana.
Abayobozi bakuru ba Rayon Sports barimo na Perezida wayo Dennis Gacinya (wo hagati wambaye ikote) yari yagiye i Rwamagana kureba uyu mukino.
Abayobozi bakuru ba Rayon Sports barimo na Perezida wayo Dennis Gacinya (wo hagati wambaye ikote) yari yagiye i Rwamagana kureba uyu mukino.
Iki kibuga imiterere yacyo ituma abakinnyi baguma mu kibuga mu kirihuko hagati y'igice cya mbere n'icya kabiri.
Iki kibuga imiterere yacyo ituma abakinnyi baguma mu kibuga mu kirihuko hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri.
Rayon Sports aho igiye hose ntibura abafana bayiherekeza.
Rayon Sports aho igiye hose ntibura abafana bayiherekeza.
Abafana biganjemo ab'i Rwamagana beretse urukundo abakinnyi ba Rayon Sports.
Abafana biganjemo ab’i Rwamagana beretse urukundo abakinnyi ba Rayon Sports.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • iyi ni ikipe y’Imana ntabwo yatsindwa birazwi kabisa n’i rwamagana aho gufana ikipe yabo bafannye ikipe y’Imana nikigaragaza uburyo iyi kipe yacu ikunzwe mu rwanda isenyutse umupira wahita ubiha ndetse hafi yo guhagarara

  • Abanyamakuru b’Umuseke mugaragaza kubogama mugakabya,ubwose nukuvuga ko ntabanyamakuru mugira Kigali cg muzindi ntara kugirango mutwereke amafoto ya gasenyi gusa?AS Kigali iri kumwanya wa mbere ntimutweretse amafoto yayo cg Kiyovu yatsinze byinshi ntimuyitweretse ariko nyine muhisemo kugaragaza aho mubogamiye,nihahandi ntimuzabura akantu gato mukora mugatukwa kakahava.andi maequipe akomeye muyavugaho ibibi ariko ibyiza wapi,ndibuka igihe apr isezererwa na alhil ya misiri inkuru yayo yamaze kukinyamakuru cyanyu amezi agera muri 2 nyamara igihe itsinda ntimwigeze munabitangaza.

  • Imana ntabwo ijya muribyo ahubwo iyo upfa kuvuga ko arikipe y’abantu benshi byapfa kumvikana

  • Uri wacha koko? niba uzi cg wumva,cg ubwirwa.rayon ikundwa nabantu benshi cyane,murda ntagitangaje rero ko nabanyamakuru bayikunda,wacha maneno

Comments are closed.

en_USEnglish