Digiqole ad

Antoine Hey niwe uri bugirwe umutoza mushya w’Amavubi

 Antoine Hey niwe uri bugirwe umutoza mushya w’Amavubi

Antoine Hey ngo niwe ugiye kuramutswa Amavubi

Antoine Hey, umudage w’imyaka 46 ngo niwe uza kugirwa umutoza mushya w’Amavubi ku masezerano y’imyaka ibiri nk’uko JeuneAfrique ivuga ko yabibonyeho amakuru. Antoine Hey niwe usanzwe uri kunugwanugwa ko ari we uzahabwa aka kazi.

Antoine Hey ngo niwe ugiye kuramutswa Amavubi
Antoine Hey ngo niwe ugiye kuramutswa Amavubi

Antoine ngo araza gusimbura Jimmy Mulisa watozaga Amavubi by’agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Johnny McKinstry mu mwaka ushize.

FERWAFA ntabwo iratangaza umutoza mushya w’Amavubi yahisemo muri batatu bari basigaye mu ijonjora.

Antoine Hey n’abandi batoza bagera kuri 51 bo mu mahanga nibo bari basabye aka kazi mu Rwanda, ariko asigaraga mu rutonde ruvunaguye rwa batatu we n’Umusuwisi Raoul Savoy n’umuPortugal Rui Aguas. Batangajwe ko aribo bazatoranywamo umwe mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa mbere aba batatu basigaye baje i Kigali kugira ngo bumvwe n’akanama ko gutoranya umutoza w’igihugu.

JeuneAfrique ivuga ko Antoine Hey ari we watoranyijwe, uyu asanzwe yarigeze gukina umupira mu ikipe ya à Schalke 04,  Birmingham City na Anorthosis Famagouste (Chypre) ahigeze gukina Ndikumana Hamad Katawut.

Mu gutoza, uyu mugabo yatoje amakipe ya; Lesotho (2004-2006), Gambia (2006-2007),  Liberia (2008-2009), Kenya (2009) ndetse yatoje ikipe ya Al-Merreikh yo muri Sudan  (2016 – Mutarama 2017).

Ubudage busanzwe bufitanye ubufatanye na FERWAFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda biciye mu guhugura abakinnyi n’abatoza bakizamuka, ndetse JeuneAfrique ivuga umushahara wa 20 000$ ku kwezi Hey azajya ahembwa igice cyayo kizajya gitangwa n’ishyrahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage.

Antoine Hey ngo azakorana n’umutoza w’igororangingo w’Umufaransa n’abatoza babiri b’Abadage bamwungirije.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ok gd murabambere kabsa.reka turebe ko haricyo azatugezaho kuko naho yatoje ndabona ntamateka bafite.

  • Ikibazo ntabwo ari umutoza, ikibazo ni politiki ya siporo.Niba mu mashuri nta bibuga bagira, niba nta za academy mutekereza, niba abantu bashaka gutsinda ku ngufu cyangwa kuri ruswa n’amayeri yandi, umutoza naho yaturuka mu bwongereza aho ruhago yatangiriye ntacyo azamarira ikipe y’u Rwanda.Igihe cyararenze ngo abanyagihugu abe aribo batozwa gutoza bene wabo. US $ 20.000 ku kwezi ni akayabo!!!

  • Koko burya hari abarusha UMUKURU W’IGIHUGU umushahara. Mbega amafaranga !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish