Digiqole ad

Amavubi yatashye mu bice

Nyuma yo gutsindwa imikino yose no gusezererwa mu mikino ya CHAN, ikipe y’igihugu yatashye mu Rwanda mu bice.

Byari bitegerejweko iyi kipe igera mu Rwanda kuri uyu wa kane ni mugoroba, gusa benshi batunguwe no kumva ko haje gusa umutoza Sellas Tetteh na bamwe mu bamwungirije barimo Eric Nshimiyimana ndetse na Captain wa equipe Haruna Niyonzima.

Indi groupe itegereje indi ndege yo kubazana ikaba yageze i Kigali kuri uyu wa gatanu ni mugoroba. Umukinnyi Jean Claude Ndoli wari wagize ikibazo cy’imvune akajyanwa no mu bitaro, akaba nawe yazanye niyo kipe.

Indi kipe y’igihugu nayo ikaba iri kwitegura, iyi ikaba ari ikipe yabatearengeje imyaka 23, uru kwitegura umukino n’ikipe nkiyo ya Zambia mu guhatanira itike yo kujya mu mikino Olympique izabera Londres muri 2012.

Umuseke.com

en_USEnglish