Digiqole ad

Amavubi yasezereye Tanzania azakina na Uganda Craines idafite Micho

 Amavubi yasezereye Tanzania azakina na Uganda Craines idafite Micho

Abakinnyi b’u Rwanda barimo Emmenuel Imanishimwe basezereye Tanzania nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasezereye Tanzania mu gushaka itike ya CHAN 2018, kubera agaciro k’igitego cyo hanze. Ni nyuma yo kunganya umukino ubanza n’uwo kwishyura. Amavubi yagiye mu kiciro gikurikiraho azahura na Uganda idafite umutoza wayo Milutin Sredojevic “Micho” weguye ku mirimo ye.

Abakinnyi b'u Rwanda barimo Emmenuel Imanishimwe basezereye Tanzania nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura
Abakinnyi b’u Rwanda barimo Emmenuel Imanishimwe basezereye Tanzania nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye na Taifa Stars ya Tanzania zakinnye umukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2018 izabera muri Kenya.

U Rwanda rwinjiye muri uyu mukino wabereye kuri stade regional ya Kigali rufite ikizere kuko rwanganyirije muri Tanzania 1-1, kandi igitego cyo hanze gihabwa uburemere.

Kwigana no gutinya ko igitego kinjira ku batoza b’impande zombi byatumye iminota myinshi y’igice cya mbere amakipe yombi akinira hagati adasatirana.

Abasore ba Salum Mayanga bari bazi neza ko kunganya 0-0 bibasezerera mu irushanwa kubera agaciro k’igitego cyo hanze. Byatumye nyuma y’iminota 27 y’igice cya mbere batangira bakoresheje impande n’imipira miremire, ariko ba myugariro b’u Rwanda ntibemerera rutahizamu John Raphael Bocco kuyikoraho.

Abakinnyi b’u Rwanda binjiye mu mukino bagerageza gukina neza hagati. Ukwitwara neza kwa Bizimana Djihad na Muhire Kevin byatumye abasore ba Tanzania batangira gukora amakosa. Coup franc ebyiri zatewe na Bizimana Djihad ku munota wa 39 na 42 ntizagize icyo zibyara, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira Antoine Hey utoza u Rwanda yakoze impinduka, Mubumbyi Bernabe asimbura Mico Justin wavunitse akagombambari.

Nta kinini byahinduye ku nyota y’igitego yari ifitwe na Taifa stars kuko ku munota wa 50 Simon Msuva yashoboraga gutsinda igitego cya mbere nyuma yo gucenga abasore b’u Rwanda Emmenuel Imanishimwe na Aimable Nsabimana ariko Bakame arahagoboka arawufata.

Uyu munyezamu yatinze gusubiza umupira mu kibuga umusifuzi wo muri Uganda Brian Nsubuga Miiro amuha ikarita y’umuhondo byemeza ko atazakina umukino utaha w’aya marushanwa kuko no mu mukino ubanza wabereye i Mwanza muri Tanzania yari yabonye indi, byatumye nyuma y’umukino asohoka mu kibuga azenga amarira mu maso.

Iminota yakurikiyeho u Rwanda rwakinnye rwugarira kuko Antoine Hey yongeyemo ba myugariro Bishira Latif wasimbuye Muhire Kevin, na Soteri Kayumba wasimbuye Savio Nshuti. Kugarira byahiriye u Rwanda rusezerera Tanzania ku kinyuranyo cy’agaciro k’igitego cyo hanze.

Mu kiciro gikurikiraho Amavubi azakina na Uganda Craines yo yanyagiye South Sudan 5-0 gusa nyuma y’uyu mukino umutoza wayo Milutin Sredojevic “Micho” yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera impamvu ze bwite. Umukino ubanza uzabera i Kampala tariki 19 Kanama 2017. Ikipe izakomeza izaba ibonye itike ya CHAN2018.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Eric Ndayishimiye Bakame, Thierry  Manzi, Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable Mambo, Iradukunda Eric Radu, Emmanuel Imanishimwe Mangwende, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Nshuti Savio, na Justin Mico.

Abakinnyi b'Amavubi bahagaze neza muri uyu mukino
Abakinnyi b’Amavubi bahagaze neza muri uyu mukino

Tanzania: Aishi Manula, Boniphace Maganga, Gadiel Michael, Erasto Nyoni, Salim Mbonde, Himid Mao, Simon Msuva, Mzamiru Yassin, John Bocco, Raphael Daudi, Shiza Kichuya

Abakinnyi 11 ba Tanzania bagerageje gusatira ariko gusezerera u Rwanda biranga
Abakinnyi 11 ba Tanzania bagerageje gusatira ariko gusezerera u Rwanda biranga
Aimable Nsabimana 5 na Mambo 2 bitwaye neza mu kugarira
Aimable Nsabimana 5 na Mambo 2 bitwaye neza mu kugarira
Amahirwe make u Rwanda rwabonye muri uyu mukino ntiyabyaye umusaruro
Amahirwe make u Rwanda rwabonye muri uyu mukino ntiyabyaye umusaruro
Haruna Niyonzima nawe yari yaje gushyigikira barumuna be
Haruna Niyonzima nawe yari yaje gushyigikira barumuna be
Taifa Stars yari yazanye intego zo gusatira cyane u Rwanda
Taifa Stars yari yazanye intego zo gusatira cyane u Rwanda
Abakinnyi bo hagati ba Tanzania barimo kapiteni Himid Mao ntibashoboye kumenera mu b'u Rwanda barimo Muhire Kevin
Abakinnyi bo hagati ba Tanzania barimo kapiteni Himid Mao ntibashoboye kumenera mu b’u Rwanda barimo Muhire Kevin
Yannick Mukunzi uri muri bake bakinnye CHAN2016 yabereye mu Rwanda, arifuza gukina n'izabera muri Kenya 2018
Yannick Mukunzi uri muri bake bakinnye CHAN2016 yabereye mu Rwanda, arifuza gukina n’izabera muri Kenya 2018
Mubumbyi wagiyemo asimbuye yakira umupira mu kirere
Mubumbyi wagiyemo asimbuye yakira umupira mu kirere
Mu minota ya nyuma abakunzi b'Amavubi bari bagize ubwoba
Mu minota ya nyuma abakunzi b’Amavubi bari bagize ubwoba
Kayumba Soteri na bagenzi be bari bafite icyo bashaka, no ku isura urabibona
Kayumba Soteri na bagenzi be bari bafite icyo bashaka, no ku isura urabibona
Antoine Hey nakuramo Uganda azabona itike ya CHAN, intego ya mbere mu masezerano ye
Antoine Hey nakuramo Uganda azabona itike ya CHAN, intego ya mbere mu masezerano ye
Antoine Hey n'abamwungirije bishimiye cyane uko ikipe yitwaye
Antoine Hey n’abamwungirije bishimiye cyane uko ikipe yitwaye
Bizimana Djihad watowe nk'umukinnyi w'umukino ati, Uganda niwe mwe mutahiwe
Bizimana Djihad watowe nk’umukinnyi w’umukino ati, Uganda niwe mwe mutahiwe
Ikarita y'umuhondo yahawe Bakame izamusibya umukino wa Uganda yamubabaje cyane
Ikarita y’umuhondo yahawe Bakame izamusibya umukino wa Uganda yamubabaje cyane
Yasohotse mu kibuga arira
Umukino urangiye asohoka mu kibuga arira

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Wihangane Bakame! Bibaho. Gusa nizere ko uburyo witwaye neza mu equipe yigihugu ko ari nako uzitwara muri club yawe in next season. Sawa komera buriya uzakina Uganda ije kwishyurira Kigali

  • Nibyiza noneho ubwo mutangiye gutsinda wenda mwazadushimisha gusa Football si ibintu byacu dushatse twayiharira abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish