Digiqole ad

Amavubi U17 ari gutaha mu bice

Kubera ikibazo kingendo z’indege muri Ethiopian Airways cyatewe n’ikirere gishyushye cyane muri iyi minsi, ibi byatumye ikipe igira ikibazo cyo kugaruka mu rugo ku gihe ndetse bari hamwe.

Ethiopian Airlines, iby'ingendo z'indege ntibyoroha

FIFA  na Ethiopian Airways bakaba barimo gushaka uburyo ikipe yagaruka mu rugo vuba, bayishakira amatike ku buryo butandukanye.

FIFA na Ethiopian Airways bagerageje gushakira ikipe y’u Rwanda amatiket yo kubacyurira rimwe ariko ntibyashoboka, FIFA ubusanzwe iba yakoze reservation ku makipe yose kugeza ku itariki y’umukino wanyuma (11/07),  ivuye mw’irushanwa rero yo igenda ishakishirizwa indi myanya ngo itahe imaze kuvamo.

Amavubi U17 yatangiye kuva mu gihugu cya Mexique mu bice bitandukanye, gusa ngo ikazahurira Addis Ababa muri Ethiopia kw’itariki itaramenyekana kugirango izagerere i Kigali rimwe nkuko tubikesha Bonny Mugabe umunyamakuru uri kumwe n’iyi kipe.

Igice cya mbere cyo cyamaze guhaguruka i Mexico kuri uyu wa gatatu nimugoroba kigizwe na: Faustin Usengimana, Kabes Hategikimana, Mugabo Innocent, Shadad Nsegayire, Rutanga Éric, Coach Aloys Kanamugire, Coach Mashami Vincent, coach Calliope Kabalisa, coach Emery Kamanzi na muganga  Rutamu Patrick bagomba kurindira abandi i Addis Ababa bakabona kuza i Kigali.

Ahanini ababanza mu kibuga bazaza nyuma/ baba se bari kuvugana n'amakipe ababashaka?

Indi groupe igizwe na  Richard Tardy,umwungiriza we Xavier Bernai, Bonfils Kabanda, JM Rusigizadekwe, Mugabo Alfred bo berekeje ku mugabane w’uburayi, nabo baraye bahagurutse kuri uyu wa gatatu.

Indi Groupe igizwe n’abasore nka Emery Bayisenge, Mico Justin, Andrew Buteera, Ndatimana Robert, Michek Rusheshangoga, Tibingana Charles, Marcel Nzarora, Eric Nsabimana iri  gukoerwa  ibishoboka byose kugirango ibone indege yabageza  Addis Ababa aho bazasanga abahagurutse nijoro (kuwa gatatu) babarindiriye maze bahaguruke baza i Kigali ari ikipe imwe.

Amatariki yo kugera mu Rwanda rero akaba azamenyekana ari uko iyi groupe yanyuma ihagurutse i Mexico.

Umuseke.com

2 Comments

  • Yemwe, mutumaze impungenge, kuko byahwihwiswaga ko baba bamwe muribo baratorotse ikipe!

  • ibyo aribyo byose ntibyabaguye nabi kubura uko baza nibabe biryohereza muri mexico

Comments are closed.

en_USEnglish