Digiqole ad

Amajyepfo: Abaturage basabwe gutura ku midugudu

Munyantwari Alphonse Guverineri w’intara y’Amajyepfo arasaba abaturage b’iyi Ntara bagituye nabi guhindura imyumvire ndetse no kwihuta gutura ku midugudu.

Guverineri Munyantwari nyuma y'umuganda mu nama n'abaturage
Guverineri Munyantwari nyuma y'umuganda mu nama n'abaturage

Ibi abaturage babisabwe bahabwa ingero z’abaherutse gusenyerwa n’ibiza by’imyuzure, byibasiye ahanini abaturage batuye nabi mu karere ka Muhanga ndetse no Nyabihu mu majyaruguru y’u Rwanda.

Abaturage bamaze gutura ku midugudu mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ubwo bakoraga umuganda kuri uyu wa gatandatu, batangaje ko gutura ku midugudu bisigaye bituma bumva bafite umutekano usesuye kurusha uko bari mbere yaho.

Mu muganda wabereye muri uriya murenge w’Akarere ka Muhanga aha hakaba hasizwaga ibibanza bizubakwamo imidugudu y’abatuye nabi, yasabye abaturage kwihutisha imyumvire yabo ku bijyanye no gutura mu midugudu.

Munyantwari yagize ati:″iyo dutuye nabi, inkangu zishobora kudutwara, aho amazi ashobora kudusanga, Ibiza ntibishobora kuturebera izuba, nyamara abamaze gutura mu midigudu nimurebe,benshi amazi yabagezeho, abandi amashanyarazi yabagezeho.″

Ibibanza bitandatu mu bibanza 305, bizatuzwamo abazimuka mu kagali ka Matyazo kubera imiturire mibi, nibyo byatunganijwe.

Ikibanza gifite metero 20 kuri 25 kikagura ibihumbi 80.000, gusa udashoboye kuyabona ashaka kuguranisha atanga ingurane y’ikibanza ingana na metero 25 kuri 30.

Mu karere ka Muhanga, uretse abahitanywe n’imvura nyinshi iherutse kugwa, amazu agera ku 126 yarasenyutse naho imyaka iri kuru hectare 124 irangirika.

Umuganda w'itabiriwe n'abahinde bakorera ku rugomero rwa Nyabarongo
Umuganda w'itabiriwe n'abahinde bakorera ku rugomero rwa Nyabarongo

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • twese tugomba gutura kumidugudu mugwego rwo kwirinda gusenyerwa nibiza munyantwari turamushyigikiye ariko muge mwibuka ko hari nabadafite ubushobozi buhagije bwo kwimuka .murakoze umuseke.com turabakunda kuko mutugezaho amakuru yose uko tuyifuza.

  • Muraho mwese ni amahoro,

    yemwe Bavandimwe mwese musoma iyi nyandiko, ndabamenyesha ibi bikurikira:

    UMUDUGUDU = URUSISIRO = VILLAGE. Jyewe Ingabire-Ubazineza, aho ndi hose, buri munsi, ndashimira Immana kandi ndasingiza Umuremyi. Kuko nagize amahirwe arenze kamere, yo kuba nkirangwa kuri iyi Si. Amahirwe yo kwibonera ubwanjye AMAJYAMBERE u Rwanda rugezeho, magingo aya.

    Mu by’ukuri, kuva kera, igitekerezo cyo gutuza abantu, ingo zabo zegeranye, ingoma zose zarakigize. Kuko hafi buri wese ahita abona inyungu nyinshi kandi zitandukanye zo gutura mu midugudu. Ariko nyine, nubwo icyo gitekerezo gihita cyumvikana, kugishyira mu bikorwa, mu Gihugu cyose, byari byarananiranye.

    UMWANZURO. Sinshaka kubarambira, ndababwira gusa, ko hariya harimwo “UMUHIGO-KAMINUZA”, iyi ngoma turimwo yesheje. Ni ngombwa gutunganya neza iki gikorwa ku buryo budasubirwaho. Mu ntara zose. Maze u Rwanda rwejo rukazaba rubonye umwitangirizwa mwiza.

    Harakabaho Abanyarwanda n’u Rwanda rwacu. Harakabaho Abayobozi n’Abayoborwa twese. Immana ishimwe.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish