Digiqole ad

Amahirwe angana, kutarobanura, uburenganzira…ni politiki tugenderaho – Kagame

 Amahirwe angana, kutarobanura, uburenganzira…ni politiki tugenderaho – Kagame

Ati “Muraho cyaneee”

Kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage b’i Mushaka mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, mu butumwa yabagejejeho yababwiye ko Politiki y’u Rwanda igomba gushingira ku kutarobanura, guha amahirwe angana buri wese, uburinganire bw’ibitsina byombi, gukora cyane ngo biteze imbere ndetse cyane cyane umutekano wo byose byubakiraho.

Perezida Kagame aramutsa abaturage b'i Rusizi kuri uyu wa kabiri
Perezida Kagame aramutsa abaturage b’i Rusizi kuri uyu wa kabiri

Aha i Mushaka (Paroisse Mushaka) hazwi cyane ku mupadiri witwa Ubald Rugirangoga wagize uruhare mu rugendo rudasanzwe rw’ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside n’abishe muri jenoside. Ni ku muhana ugana mu Bugarama ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Perezida Kagame yaherukaga muri aka karere mu kwezi kwa mbere 2013, icyo gihe yabemereye kubaka umuhanda ugana mu Bugarama kuri CIMERWA, kuvugurura ikibuga cy’indege n’ibindi, byinshi muri byo ubu ngo biri ku musozo.

Rusizi yahoze mu cyitwa ari Cyangugu cyasaga n’igice kiba mu bwigunge kuko hafatwaga nk’ahantu kure cyane. Aha hazwi kuba hari ikibaya cya Bugarama nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’umuceri mu Rwanda kirimo inganda eshanu zitunganya umuceri.

Mu butumwa yashyikirije abaturage bari bateraniye aha i Mushaka yasabye abatuye i Rusizi kubanira neza abaturage b’ibihugu baturanye (Congo na Burundi), bagahahirana bagatera imbere.

Ati “ Twe twagena uko tubanira abandi. Tugategereza ko abaturanyi bacu nabo batubanira neza. Icyo gihe byafasha impande zose kuko nabo babifitemo inyungu.

Perezida Kagame avuga ko mu gihe umuturanyi atakubaniye neza hari ibyo gukora bigatanga inyungu. Avuga ko bafite i Kivu, bafite amashyamba n’ibishanga baahingamo umuceri, bakorora bakanahinga.

Perezida Kagame yavuze ko i Rusizi ari ahantu hafite byinshi byo kubakiraho bakiteza imbere mu gihe abantu bakoze koko.

 

Nta bwenge bwaba burimo gushyira ku ruhande 52% (Abagore)

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda rutazahwema guteza imbere umukobwa n’umugore mu gihugu.

Ati “Haba harimo ubwenge ki bwo gufata 52% (umubare w’abagore mu Rwanda) ukabashyira ku ruhande ngo nibaceceke ugashyira imbere 48? Mu Rwanda turashaka 100% bose bagira uruhare n’amahirwe angana mu gihugu.”

Perezida Kagame mu ijwi ritsindagira yavuze ko buri munyarwanda wese, aho yaba aturuka hose agira uburenganzira bungana n’ubwundi, agira amahirwe angana n’ay’undi ku ishuri, ku kuvurwa, ku kazi n’ibindi.

Ati “Ntabwo twifuza u Rwanda rurobanura. Iyo niyo politiki dushingiyeho, nibyo twifuza kandi inyungu zayo ni ibi mureba.”

Yatanze kandi ubutumwa busaba abaturage ubwabo kubumbatira umutekano abizeza ko inzego zishinzwe umutekano rusange nazo zifite ubushobozi buhagije ku buryo ntawuzabahungabanyiriza umutekano aho yaturuka hose.

Umuhanzi Senderi washyushyaga abantu mbere gato y'uko Perezida ahagera
Umuhanzi Senderi washyushyaga abantu mbere gato y’uko Perezida ahagera
Abaturage baje kwakira Perezida Kagame aha i Mushaka ari benshi
Abaturage baje kwakira Perezida Kagame aha i Mushaka ari benshi
Aba bakecuru bagize amahirwe yo kubona imbona nkubone Perezida bajyaga bumva
Aba bakecuru bagize amahirwe yo kubona imbona nkubone Perezida bajyaga bumva
Ati "Muraho cyaneee"
Ati “Muraho cyaneee”
i Mushaka aho Perezida yahuriye n'abaturage ba Rusizi
i Mushaka aho Perezida yahuriye n’abaturage ba Rusizi
Nyuma yo gusura uturere twa Rutsiro, Karongi, Nyamasheke yasoreje uruzinduko Iburengerazuba mu karere ka Rusizi
Nyuma yo gusura uturere twa Rutsiro, Karongi, Nyamasheke yasoreje uruzinduko Iburengerazuba mu karere ka Rusizi

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW  

2 Comments

  • ubuhame bw’uburinganire tubugeze kure kuko abagore banahawe umwanya ngo baragaragaze icyo bashoboye none berekanye imbaraga zabo , kubirengaguza rero ni ukunyagwa zigahera

  • Ni byiza ko Perezida wa Repubulika ahora akangurira abayobozi kugendera kuri politiki itavangura kandi igaha amahirwe angana kuri bose.

    Turasaba abayobozi bose kugendera kuri iriya politiki kuko dusanga hari bamwe batayikurikiza, ndetse hakaba n’abandi bayivuga mu magambo gusa ariko mu bikorwa ugasanga barakora ibinyuranyije nayo.

    Iryo vangura rigaragara cyane mu gutanga akazi. Ababikora rwose bakwiye kwisubiraho.

Comments are closed.

en_USEnglish