Digiqole ad

APR na Police FC zanganyije zongerera Rayon amahirwe ku gikombe

 APR na Police FC zanganyije zongerera Rayon amahirwe ku gikombe

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda yabaye muri iyi weekend isize APR FC irushwa na Rayon Sports iyoboye urutonde amanota arindwi (7) kandi iyirusha imikino ibiri. Ni nyuma yo kunganya na Police FC 1-1 mu mukino wabereye ku Kicukiro kuri iki cyumweru.

Amakipe y'abashinzwe umutekano yanganyije, aha Danny Usengimana watsindiye Police FC yarwaniraga umupira na Eric Tuyishime wa APR FC
Amakipe y’abashinzwe umutekano yanganyije, aha Danny Usengimana watsindiye Police FC yarwaniraga umupira na Eric Tuyishime wa APR FC

Kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2017 nibwo hakinwe imikino ine isoza indi y’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Umukino ukomeye kurusha indi wahuje amakipe y’abashinzwe umutekano, APR FC na Police FC.

Aya makipe yombi yagiye gukina uyu mukino ari ku gitutu kuko Rayon Sports bakurikiye ku rutonde rwa shampiyona yo yabonye amanota atatu itsinze Musanze FC 1-0 kuri uyu wa gatandatu.

APR FC yatangiye uyu mukino isatira cyane. Ku munota wa gatandatu yafunguye amazamu kuri ‘Corner’ yatewe na Sibomana Patrick Pappy umupira winjizwa mu izamu ku mutwe wa Herve Rugwiro ariko umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko babanje kugonga umunyazamu wa Police FC Nzarora Marcel. Igitego aracyanga.

Police FC ya Seninga Innocent wakiriye umukino yishimiraga kugaruka mu kibuga kwa kapiteni Twagizimana Fabrice nyuma y’amezi menshi y’imvune y’urutugu.

Police yakomeje gusatirwa mu gice cya mbere ariko rutahizamu Issa Bigirimana ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye inshuro eshatu. Icyo gice cyarangiye ari 0-0.

Nyuma y’iminota umunani igice cya kabiri gitangiye APR FC yafunguye amazamu kuri ‘corner’ yatewe, ijya ku mutwe wa Imran Nshimiyimana, atsinda Police FC ikipe yakiniraga imyaka itatu ishize.

Byatumye Seninga utoza Police FC ahita akora impinduka agabanya abakinnyi hagati yongera imbaraga mu busatirizi, Biramahire Abeddy afata umwanya wa Mouhamed Mushimiyimana Meddy.

Byatanze umusaruro kuko nyuma y’iminota itanu uyu musore yinjiye yakoreweho ikosa, coup franc iterwa na Muvandimwe Jean Marie Vianney umupira ugera ku mutwe wa Biramahire awuha Danny Usengimana yishyurira Police FC ku munota wa 61 w’umukino.

Nubwo habura imikino itanu ngo shampiyona irangire, Danny Usengimana yujuje ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka, bingana n’ibyo yatsinze umwaka ushize ahembwa nk’uwarushije abandi ba rutahizamu. Abaye umukinnyi wa mbere mu Rwanda winjije ibitego birenze 15 mu myaka ibiri yikurikiranya.

Iminota ya nyuma y’umukino ntacyo yahinduye nubwo APR FC yasimbuje; Rugwiro Herve wavunitse agaha umwanya Usengimana Faustin, na Tuyishime Eric bita Congolais asimbura Sibomana Patrick.

Ku rundi ruhande Police FC yasimbuje ishaka igitego cy’instinzi; Amini Mwizerwa asimbura Japhet Imurora, ariko biranga birangira amakipe yombi agabanye amanota.

Kunganya ku makipe yombi byongereye Rayon sports amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko ubu irusha APR FC iyikurikiye amanota arindwi (7) kandi ifite imikino ibiri y’ibirarane.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mouhamed, Twagizimana Fabrice, Habimana Hussein, Jean Marie Vianney Muvandimwe, Nizeyimana Mirafa, Mushimiyimana Mohamed, Ngendahimana Eric, Imurora Japhet, Dany Usengimana na Mico Justin.

11 babanjemo muri Police FC
11 babanjemo muri Police FC

APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana, Djihad Bizimana, Muhadjili Hakizimana, Benedata Janvier, Issa Bigirimana na Sibomana Patrick.

APR FC yongeye kunganya na Police FC
APR FC yongeye kunganya na Police FC

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa shampiyona

Kuwa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2017: 

  • AS Kigali 2-1 Pépinière FC
  • Gicumbi FC 1-0 Amagaju FC
  • Espoir FC 0-0 Etincelles FC

Kuri Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2017: 

  • Police FC 1-1 APR FC
  • Mukura VS 2-1 Bugesera
  • Sunrise FC 1-2 Kiyovu SC
  • Kirehe FC 0-2 Marines FC
Amakipe yombi yananiwe kwisobanura
Amakipe yombi yananiwe kwisobanura
Yannick Mukunzi wa APR FC arwanira umupira na Imurora Japhet
Yannick Mukunzi wa APR FC arwanira umupira na Imurora Japhet
Ubwugarizi bwa Police FC burimo Habimana Hussein bwahagaze neza
Ubwugarizi bwa Police FC burimo Habimana Hussein bwahagaze neza
Patrick Sibomana ntoyorohewe n'abakinnyi bo hagati ba Police FC barimo Eric Ngendahimana
Patrick Sibomana ntoyorohewe n’abakinnyi bo hagati ba Police FC barimo Eric Ngendahimana
Col.Twahirwa Dodo (hagati) umuyobozi wa Police FC yarebye uyu mukino
Col (rtd)Twahirwa Dodo (hagati) umuyobozi wa Police FC yarebye uyu mukino
Muhadjiri Hakizimana watsinze ibitego byinshi 16 kurusha abandi umwaka ushize w'imikino, ntiyorohewe n'uyu mwaka
Muhadjiri Hakizimana watsinze ibitego byinshi 16 kurusha abandi umwaka ushize w’imikino, ntiyorohewe n’uyu mwaka
Mpozembizi Mouhamed 21 yitwaye neza muri uyu mukino, aha yageragezaga kwambura Issa Bigirimana umupira
Mpozembizi Mouhamed 21 yitwaye neza muri uyu mukino, aha yageragezaga kwambura Issa Bigirimana umupira
Muhadjiri Hakizimana aragerageza kugaruka mu bihe byiza nyuma y'ibihe by'imvune
Muhadjiri Hakizimana aragerageza kugaruka mu bihe byiza nyuma y’ibihe by’imvune
Masudi Djuma yari yaje kureba amakipe y'amakeba
Masudi Djuma yari yaje kureba amakipe y’amakeba
Gen.Jacques Musemakweri uyobora APR FC (ibumoso) ari kumwe n'umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali Parfait Busabizwa bareba uyu mukino wahuje amakipe akomeye
Gen.Jacques Musemakweri uyobora APR FC (ibumoso) ari kumwe n’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali Parfait Busabizwa bareba uyu mukino wahuje amakipe akomeye
Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa basaba abakinnyi ba APR FC gushaka igitego cy'intsinzi
Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa basaba abakinnyi ba APR FC gushaka igitego cy’intsinzi
Seninga Innocent agira inama abasore be
Seninga Innocent agira inama abasore be
Imran Nshimiyimana yishimira igitego yatsinze Police FC yahozemo
Imran Nshimiyimana yishimira igitego yatsinze Police FC yahozemo
Danny Usengimana yongeye kuzuza igitego cya 16 muri shampiyona y'u Rwanda
Danny Usengimana yongeye kuzuza igitego cya 16 muri shampiyona y’u Rwanda
Herve Rugwiro yavunitse arasimbuzwa
Herve Rugwiro yavunitse arasimbuzwa
Faustin Usengimana yagiye mu kibuga asimbuye Herve Rugwiro wavunitse
Faustin Usengimana yagiye mu kibuga asimbuye Herve Rugwiro wavunitse

Photos © R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish