Digiqole ad

Alain Muku yasohoye indirimbo yise “Dupfa iki?” na “Turarambiwe”

Alain Mukurarinda umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane nka Alain Muku mu ndirimbo nka “Murekatere”, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Gicurasi yabamurikiye indirimbo ebyiri nshya yasohoye, izo ni izo yise “Dupfa iki?” na “Turarambiwe” indirimbo zivuga cyane kuri politiki.

Alain Muku
Alain Muku

Nkuko yabisobanuye mu ndirimbo “Dupfa iki?” Alain Muku avuga ko inyoko muntu nta mpamvu yagakwiye gushyamirana kuko abantu bose ari bamwe baremwe kimwe kandi bifuza bose amahoro.

Mu ndirimbo yindi nshya yise “Turarambiwe” aririrmba muri rusange ko abantu barambiwe intambara, akomoza ku ntambara ziri mu bihugu bya Centre Africa na Ukraine aho avuga ko ibihugu byoshya ibindi bikabishora mu ntambara ku nyungu z’ibyo byabishutse.

Aganira n’abanyamakuru Alain Muku yaboneyeho kubabwira ko ataretse muzika y’urukundo nk’uko hari ababivuga ahubwo yabaye ayihagaritse ngo akore muzika yo gutanga ubutumwa bundi bwerekeranye n’amahoro n’ubuzima bundi.

Ati “Njye ntabwo nkora muzika nk’ubucuruzi nkora muzika gusa ngo ntange ubutumwa buba bundimo”

Muku avuga ko mu kwezi kwa mbere ashobora gukora ibitaramo mu gihe yabona izi ndirimbo zikunzwe, akarushaho gushaka kuzigeza kuri benshi kuko zikubiyemo ubutumwa yifuza ko bwumva n’abanyarwanda bose.

Abajijwe uko abona umuziki w’u Rwanda muri iki gihe yasabye ko abahanzi barushaho kuririmba by’umwimerere baganisha kuri gakondo.

Ati “Ntabwo waririmba RnB kurusha abanyamerika cyangwa Hip Hop ngo ubarushe, icyo abahanzi mu Rwanda bakwiye kuririmba baganisha ni indirimbo z’umwimerere wa hano iwacu, nibwo bazagira agaciro kurusha kwigana abo mu mahanga yandi.”

Abajijwe uko afatanya muzika n’umurimo ukomomeye afite mu butabera bw’u Rwanda avuga ko muzika ari impano ye ayikora uko abonye umwanya avuga kandi ko afite studio itunganya muzika iwe mu rugo.

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • wabona mukanya asanze Kizito Mihigo izo ndirimbo bazitondeye?

  • Nshingiye kubintu mbona bibera mu Rwanda nibyo abanyarwanda bavuga (bamwe babinyujije mundirimbo cg abandi biherereye) ndetse no hanze yarwo , Jye ndasaba leta y’ Urwanda ko yashyiraho itsinda ry’impuguke ryigenga kdi ridafite aho ribogabimeye rigakora ubushakashatsi bwimbitse bwagaragaza  uko politike n’imibereho y’ abaturage bihagaze muri ikigihe [ current political, social and economical problems] murwego rwo kumenya ukuri kwibiriho n’imyumvire y’abaturage kubibazo biriho hamwe n’ingamba cg umuti byafatwa murwego rwo kubungabunga ubusugire bw’igihugu ,amahoro n’iterambere rirambye.Mwibaze namwe kuki abahanzi muriyiminsi bari kurimba akarengane ,ivangura, ubugome n’ibindi aho kuvuga amahoro cg iterambere dufite?ese mukekako baba bavuga ibibere muri Centrafika, Somalia cg Sudan? bibayebyo bakaririmbye mu ndimi zaho kugirango abaturage n’abayobozi baho bumve ubwo butumwa.kubwange Leta ntigomba kubirebera.Hari reports zimwe nazimwe usanga zidakoze neza, izindi zidacukumbuye cg za nyirarureshwa zigenda zinyurahejuru y’ukuri cg ibibazo biriho kubera ubumenyi buke cg amaranga mutima yabazikoze ,cg izindi mpamvu bityo zikaba ziyobya leta mugufata ibyemezo cg gushyiraho politike no mugukemura ibibazo byihutirwa.umufransa ati “il n’y a pas de fumee sans feu”  Umwami w’Urwanda nawe ati”Aho kwica Gitera mwice ikibimutera”.Utanyurwa n’iki giterezo cyange y’ihangane kuko abantu twese ntitwakumva ibintu kimwe murakoze.

  • aba bahanzi bibeshya ni  abanyarwanda na leta y’urwanda bari kuvuga cg kubwira/guha ubutumwa n’ubwo   bajijisha bakavuga ngo n’ubutumwa baha abantu bose bo ku isi.Iyi ndirimbo Turarambiwe ntaho itandukaniye cyane   (= ifite aho ihurira) ni Igisobanuro cy’urupfu ya Kizito,Izabahane ya Ama the Black ,niberure bavuge ibyo bashaka kuvuga kumugaragaro ukuri guca muziko ntigushye [ niba ibyo bavuga ari ukuri /biriho ntacyo bazaba kdi niba ari ibinyoma bazasabe imbabazi].Kizito we yanze kubeshya arabyemera.Niyo mpamvu hagomba gukorwa ubushakashatsi kuko hari kuvuka  Kizito benshi

Comments are closed.

en_USEnglish