Academic Bridge yishyuriye igihembwe cyose abana babaye aba mbere kuri EPA-St Michel
Nyarugenge – Kuri uyu wa gatanu kompanyi yitwa ‘Academic Brigde’ yishyuriye amafaranga y’ishuri y’igihembwe gitaha abana b’abanyeshuri batsinze kurusha abandi kuva mu abanza kugera muyisumbuye bo mu ishuri rya EPA-St Michel.
Iyi nkunga yabo ku iterambere ry’abana b’abahanga bavuze ko barihereye ku ishuri ribanza rya EPA-St Michel aho bishyuriye amafaranga y’ishuri y’igihembwe kimwe abanyeshuri batsinze neza guhera mu wa mbere w’amashuri abanza kugera muwa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Kuri uyu munsi abana babwiwe amanota y’igihembwe cya mbere Academic Bridge yahembye umunyeshuri wagize amanota menshi mu mwaka yigamo.
Christian Ikuzwe watangije iyi Kompanyi akaba anashinzwe technique avuga ko Academic Bridge ari Softaware ifasha ibigo by’ishuri mu kazi kabo harimo gukusanya imyirondoro y’abanyeshuli, gukora urutonde rw’uko abanyeshuli uwo munsi bitabiriye amasomo, gufasha ibigo kumenya umubare w’abanyeshuri bishyuye amafaranga y’ishuri, itumanaho hagati y’ishuri n’ababyeyi n’ibindi.
Ikuzwe avuga kandi ko kugeza ubu bamaze gukorana n’ibigo 19 byo mu Rwanda, muri Kenya, kimwe cyo muri Uganda n’ikindi kimwe cyo mu Burundi.
Intego yabo ngo ni uguteza imbere uburezi bagerageza guhuza uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu bigo by’amashuri n’ikoranabuhanga.
Academic Bridge bakaba baherutse gutsindira igihembo gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ikoranabuhanga ITU (International Telecommunications) kitwa World 2016 Thematic Award mu bijyanye no kwigisha abantu hifashishijwe ikoranabuhanga (e-education).
Ikuzwe Christian avuga ko iki gikorwa bagifatanyije na MobiCash nk’umufatanyabikorwa .
Ati “uyu munsi twahisemo gukorana na MobiCash kuko n’ubusanzwe ari abafatanyabikorwa. Ngira ngo murabizi neza ko abantu benshi bakoresha serivisi za Mobicash, natwe dukorana nabo mu bijyanye no kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ndetse ubu buryo bworohereza umubyeyi kudatonda umurongo kuri banki yishyura amafaranga y’ishuri mu itangira ryayo.”
Antoine Rusingizandekwe umuyobozi w’ishuri rya EPA-St Michel yabwiye Umuseke ko bishimiye cyane inkunga yatanzwe na Academic Bridge.
Ati “iki gikorwa cyo kwishyurira amafaranga y’ishuri abanyeshuri bitwaye neza twacyakiriye neza cyane, ibi birerekana ko hari abantu bifuza iterambere ry’umunyeshuri mu Rwanda.”
Avuga ko ubasanzwe bakorana na Academic Bridge mubyo guhuza amakuru hagati y’ababyeyi n’ishuri hakoreshejwe ‘software’, ibi bongeyeho bikaba ari itangiriro ryiza ry’ubundi bufatanye.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW