Digiqole ad

Abaturage bo ku Ruyenzi basabwe kwirinda gutura mu bishanga

Mu rwego rwo kwita ku bidukikije no kwirinda Ibiza, kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Gicurasi 2012, abaturage bo mu Kagari ka Ruyenzi bahuriye Kamuhanda ho mu Murenge wa Runda , mu gikorwa cy’umuganda rusange, aho basabwe ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibiza bakwiye kwirinda gutura mu bishanga.

Umuyobozi w'Akarere aganira n'abaturage bo ku Ruyenzi nyuma y'umuganda
Umuyobozi w'Akarere aganira n'abaturage bo ku Ruyenzi nyuma y'umuganda

Uyu muganda wibanze ku gusibura imirwanyazuri n’imiferege y’amazi ku mihanda mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’amazi igihe cy’imvura.

Mu minsi ishize imvura idasanzwe ifatiye ku mihindagurikire y’ikirere yangije ibitari bicye hirya no hino mu Karere ka Kamonyi, birimo imyaka mu mirima y’abaturage  cyane cyane mu bishanga aho wasangaga ibihingwa byarengewe n’amazi.

Iyi mvura kandi yangije amwe mu mazu y’abaturage,ibikorwaremezo birimo imihanda,amateme  n’ibindi.

Ku birebana no kwirinda isuri ya hato na hato iterwa n’imivu y’amazi  ava ku mazu y’abaturage no kwirinda impanuka ziyakomokaho, abaturage b’Akagari ka Ruyenzi biyemeje ko bitarenze ukwezi kwa

Kamena 2012 buri wese azaba yaramaze gufata amazi ava ku nzu ye, ku buryo ayo mazi atasenyera umuturanyi we.

Mu biganiro byamuhuje n’abaturage nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Bwana RUTSINGA Jacques yabibukije  ko aribo mbere na mbere bagomba kugira uruhare ku kwita ku bidukikije. Yabasabye gushyira imbaraga muri  gahunda za Leta kuko ari ku nyungu zabo by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Abaturage n'abayobozi bafatanyije mu muganda
Abaturage n'abayobozi bafatanyije mu muganda

Ku kibazo  cy’amazi cyabajijwe n’abaturage ko hari  tumwe mu duce tw’aha hantu hafatwa nk’Umujyi wa Kamonyi  abaturage badafite amazi ahagije,  Umuyobozi w’Akarere yavuze ko  bagiye gukora ubuvugizi mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi EWSA ku buryo hari icyizere ko  amazi azakwirakwizwa hirya no hino muri uyu Murenge wa Runda   kandi mu gihe cya vuba.

Aho abaturage bamaze kubona amazi, basabwe gufata neza ayo mariba, bakirinda icyo aricyo cyose cyabangamira iyo miyoboro yayo.

Muri uyu muganda kandi, Umuyobozi w’Akarere n’itsinda bari kumwe  baboneyeho umwanya wo kugenzura

imyubakire mu Kagari ka Ruyenzi, abaturage bakaba bagiriwe inama yo kwirinda gutura mu bishanga bagakurikiza amabwiriza agenga imiturire, aho badasobanukiwe bakegera inzego z’ubuyobozi.

Uretse Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge wa Runda, uyu  muganda wa none,wari witabiriwe n’umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo Madame Anna Mugabo, hari kandi intumwa ya Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Madame M.Claire  Mukamusonera ndetse n’inzego z’umutekano.

Faustin NTAKIRUTIMANA
PR/Kamonyi

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ok! Bagize neza rwose gukora umuganda mu uriya muhanda, hariya ureba bahagaze hahoraga haretse amazi, menshi ubu bahashyize ikiraro ,niho ntuye mpanyura buri munsi na Moto ,gusa sinawitabiriye ngo nanjye nshiye akanjye nari ndi mu kazi, rwose Meya n’abo mwari kumwe mwarakoze mukomereze aho byaba byiza uriya muhanda ukozwe kugeza Bishenyi aho uhuriye na kaburimbo.Bravo!

Comments are closed.

en_USEnglish