Digiqole ad

Abatumva n’abatavuga bakeneye kumenya imigabo n’imigambi y’abakandida

 Abatumva n’abatavuga bakeneye kumenya imigabo n’imigambi y’abakandida

Mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baratangaza ko biteguye gutora ariko ko batari kumenya bimwe mu bibanziriza amatora, umuryango uharanira uburenganzira bwabo ugasaba ko abari gutanga ubutumwa bubanziriza amatora muri iki gihe bakwiye kuzirikana ko abafite ubu bumuga na bo bagomba kumenya imigabo n’imigambi y’abahatana kugira ngo bazatore uzabagirira akamaro.

Prof. Shyaka mu butumwa bushishikariza abafite ubu bumuga kuzitabira amatora
Prof. Shyaka mu butumwa bushishikariza abafite ubu bumuga kuzitabira amatora

Ibi barabivuga mu gihe hari ubutumwa bwihariye bugenewe abafite ubu bumuga buri gutambuka mu bukangurambaga bwiswe ‘MyVoteCounts’ bwo kubakangurira kuzitabira amatora.

Umuyobozi w’umuryango ‘Media for Deaf Rwanda’ Kellya Uwiragiye avuga ko abatambutsa ibiganiro bica kuri radio, Television n’ibinyamakuru byandika bakwiye kuzirikana abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko na bo bakeneye kumenya icyo bazagenderaho mu mahitamo yabo.

Ati “Niba abari gutambutsa ibiganiro bivuga ku matora bibuke y’uko nubwo bari kubivuga bakoresha radiyo, amashusho cyangwa ibinyamakuru byandika, bibuke ko bariya bantu bakeneye ko ayo makuru azabageraho by’umwihariko muri iki  gihe cy’amatora.”

Bavuga ko nibura muri iki gihe hari intambwe yatewe kuko hari ubutumwa buri guca kuri television y’igihugu bugaruka kuri imwe mu migambi y’abakandida.

Kellya Uwiragiye avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi banyagihugu, agashima ubukangurambaga bwa MyVoteCounts bushishikariza abafite ubu bumuga kuzitabira amatora.

Ati “Inkuru nziza ni uko uyu mwaka nabo bazatora nyuma y’ubukangurambaga tumazemo  iminsi tubasobanurira iby’amatora bwiswe MyVoteCounts.”

Ubu bukangurambaga bwatangiye ukwezi gushize, bukazarangira mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Media for Deaf Rwanda yabuteguye, yagiye ikorana yagiye ikorana n’abantu batandukanye barimo abamenyerewe mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda n’abandi bagiye bazwi cyane nk’abahanzi. Muri ubu bukangurambaga bakoresha ururimi rw’amarenga.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitangaza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda ari 33 574.

Imwe mu ngingo y’umwihariko muri aya matora y’umukuru w’igihugu, ni uko abafite ubumuga bwo kutabona na bo bazitorera aho gutorerwa nk’uko byari bisanzwe.

Marie Immaculee wo muri TIR
Marie Immaculee wo muri TIR
Emmanuel Ndayisaba wo muri NCPD
Emmanuel Ndayisaba wo muri NCPD
Senderi mu na we yagize uruhare muri ubu bukangurambaga
Senderi mu na we yagize uruhare muri ubu bukangurambaga
Umuhoza Simbi Fanique witabiriye Miss Rwanda 2017
Umuhoza Simbi Fanique witabiriye Miss Rwanda 2017
Uwiragiye kellya na we yageneye ubutumwa abafite ubu bumuga
Uwiragiye kellya na we yageneye ubutumwa abafite ubu bumuga
Bakame wo mu ikipe y'igihugu y'Amavubi aragira inama abafite ubumuga bwo kutumva
Bakame wo mu ikipe y’igihugu y’Amavubi aragira inama abafite ubumuga bwo kutumva
Ngo ijwi ryabo rifite agaciro
Ngo ijwi ryabo rifite agaciro

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish