Digiqole ad

Abasaga miliyoni 45 babayeho nk’abacakara…Ngo ibi byiyongereyeho 28% mu myaka ibiri

 Abasaga miliyoni 45 babayeho nk’abacakara…Ngo ibi byiyongereyeho 28% mu myaka ibiri

Abantu babayeho mu buryo bw’ubucakara ngo bamaze kuzamukaho 28% mu myaka ibiri ishize

Ubushakashatsi bwakozwe  n’itsinda riyobowe n’umuherwe wo muri Australia; Andrew Forrest bugaragaza ko Abagabo, abagore n’abana basaga miliyoni 43 ku isi babayeho nk’abari mu bucakara bugezweho (Modern Slave). Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibereho nk’iyi yiyongereyeho 28% mu myaka ibiri ishize.

Abantu babayeho mu buryo bw'ubucakara ngo bamaze kuzamukaho 28% mu myaka ibiri ishize
Abantu babayeho mu buryo bw’ubucakara ngo bamaze kuzamukaho 28% mu myaka ibiri ishize

Raporo y’ubu bushakashatsi igaragaza ko Ubuhindi ari cyo gihugu gifite umubare uri hejuru w’abantu babayeho muri ubu buryo bw’bucakara aho bufite miliyoni 18.35.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko Koreya ya Ruguru ari yo igaragaza ko ifite amahirwe menshi yo kuzibasirwa n’ubu bucakara ndetse Guverinoma y’iki gihugu ikaba iza ku isonga mu kudashakira umuti iki kibazo.

Amakuru y’ubu bushakashatsi  bw’uko ubucakara buhagaze ku isi muri uyu mwaka wa 2016, yavuye ko mu bihugu 167 bwakorewemo, byabajijwemo abantu ibihumbi 42 mu ndimi 53.

Ibisubizo byavuye muri aba bantu babajijwe, bigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2014, ubucakara bwo mu isi ya none bwazamutseho 28%.

Ubucakara bwa none (modern slave) bugaragazwa nko kuba abantu bari ahantu badashobora kwinyagambura bakoreshwa mu nyungu z’abandi, ihohoterwa no gukoreshwa mu bikorwa bitemewe ku nyungu z’abifite.

Iyi raporo igaruka ku bantu bakomeje kurohama mu Nyanja bagana I Burayi, igaragaza ko mu bihugu 124 byagaragaye ko bikorerwamo icuruzwa ry’abantu.

Umuherwe Forrest wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko hakenewe ingamba zifatika kugira ngo ibi bifatwa nk’ihohoterwa bicike.

Ati “Turahamagarira guverinoma z’ibihugu 10 biyoboye ibindi mu bukungu buhagaze neza gushyiraho amategeko, no kugena ingengo y’imari no guha ubushobozi imiryango ifite mu nshingano kurwanya ubu bucakara, ndetse iyi miryango igahabwa ubwigenge bwo kugera ahabera ubu bucakara.”

Uyu muherwe uvuga ko ibi bizagira icyo bikemura, agira ati “Nizeye ko mu gukangurira abayobozi ba za Guverinoma, imiryango itegamiye kuri Leta no gushyira hamwe ubashake bizadufasha kugera ku isi ishyira akadomo ku bucakara.”

Iyi raporo igaragaza ko ku mugabane wa Asia habarirwa ibihugu bitanu biza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu babayeho mu buryo busa nk’ubucakara .

Igaragaza ko nyuma y’Ubuhindi haza Chine ifite miliyoni 3.39, Pakistan ifite miliyoni 2.13, Bangladesh ifite miliyoni 1.53 na Uzbekistan ifite miliyoni 1.23.

Iyi raporo ihamagarira Guverinoma z’ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi birimo Britain, Portugal na Norway gushaka byihuse umuti w’iki kibazo.

Ubu bushakashati bugaragaza ko ibihugu nya Croatia, Brazil n’ibirwa bya Philippines ari byo byateye intambwe nziza ugereranyije n’uko byari bihagaze mu cyegeranyo cyo muri 2014 cyagaragaza uko ubucakara buhagaze ku isi.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibyo ni ukuri,mu Rwanda ho hakaba hari ubucakara butazwi bukoranye ubuhanga buhanitse.Muzabaze abaturage bahinga umuceri mu bishaga.Umusaruro uvamo ni bande ugirira inyungu kurenza abawuhinze?Mu Rwanda abari mu bucakara bashobora kuba bageze kuri 6.7 Million.Ngaho nimunyomoze.Mbashije kuvuga abahinzi b’umuceri nk’abagaragarira buri wese yewe n’udakoresha intekerezo ze mu gusesengura.

Comments are closed.

en_USEnglish