Digiqole ad

Abarinda Pariki babwiwe ko akazi kabo gakomeye kuko gatunze Abanyarwanda

 Abarinda Pariki babwiwe ko akazi kabo gakomeye kuko gatunze Abanyarwanda

Minisitiri Musa Fazil Harerimana ashyikiriza icyangombwa umunyeshuri wahize abandi muri ayo mahugurwa

Mu gusoza amahugurwa y’abarinzi ba pariki 110 yaberaga i Gishari mu karera ka Rwamagana kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu yasabye abarinzi kudakora bagamije guhembwa gusa ahubwo bakumva ko pariki zitunze Abanyarwanda benshi bityo bakirinda guhohotera inyamaswa bazasangamo.

Minisitiri Musa Fazil Harerimana ashyikiriza icyangombwa umunyeshuri wahize abandi muri ayo mahugurwa
Minisitiri Musa Fazil Harerimana ashyikiriza icyangombwa umunyeshuri wahize abandi muri ayo mahugurwa

Sheikh Musa Fazil Harelimana wari umushyitsi mukuru yavuze ko amahugurwa ari ikintu u Rwanda ruha agaciro kuva rwibohora kuko ngo ubwenge kimeza bugomba kunganirwa.

Yagize ati: “Niyo waba uri inyamaswa, ushobora kwigishwa ubumenyi uhawe bukagira akamaro mu micungire y’Isi.”

Aha yatanze urugero rw’inyamaswa nk’imbeba, imbwa n’izindi zitozwa maze zikifashishwa mu gutegura ibisasu.

Yabwiye abarangije ko imbunda bahawe atari izo guhangana n’inyamaswa ahubwo ko bagomba kurinda ubusugire bwazo, iyayobye igasubizwa mu murongo nyawo. Yasabye aba barinzi gukunda akazi bagiye gukora kuko ari ko kazabahemba kandi kagatunga igihugu.

Minisitiri Fazil Harerimana ati: “Kugira ngo mukore akazi kanyu neza mugomba guharanira ko uwaje gusura Pariki azagaruka. Mugomba guhora muri smart (mukeye) mukerekana ko muri Intore z’u Rwanda.”

Abarinzi basabwe kandi kujya bahanahana amakuru ku gihe mu gihe habayeho inkongi y’umuriro cyangwa ahari kuba ubutayu kugira ngo hongere kwitabwaho.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi yafatanyije n’ikigo gishinzwe amahugurwa no kubungabunga ibimera n’ibinyabuzima byo ku gasozi cya Kitabi  mu gutegura aya mahugurwa ku nkunga ya Howard G.Buffet Foundation binyuze muri RDB mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Pariki z’u Rwanda.

CSP Twahirwa yavuze ko abarinzi bahawe ubumenyi buzabasha kurinda ba rushimushi, abashaka amabuye y’agaciro n’abandi bose bakora ibikorwa binyuranye n’amategeko muri pariki kandi bikagira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima rubamo no ku gihugu muri rusange.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugi cy’iterambere (RDB), Francis Gatare yavuze ko ubukerarugendo bukorerwa muri pariki aribwo bwinjiza amadevise menshi kurusha ibindi bikorwa nk’uko byagaragaye mu myaka itanu ishize.

Mu mwaka ushize abakerarugendo baje mu Rwanda ni miliyoni 1,2 binjiza mu isanduku ya Leta amadolari arenga miliyoni 300.

Gatare kandi yavuze ko inyamaswa zasigaye inyuma ubwo bazitiraga Pariki y’Akagera none abaturage bakaba binubira ko zibangiriza imyaka, ngo barikureba uburyo zayoborwa muri pariki cyangwa aho ziri naho bazicungiraho mu gihe baba bumvikanye n’abaturage.

Mandela Wilson wahize abandi muri aya mahugurwa yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, babungabunga pariki n’ibiyigize byose.

Abagabo 108 n’abakobwa 2 nibo barangije amahugurwa yo kurinda pariki yatangiye tariki ya mbere Kamena bakaba bagiye koherezwa muri Pariki ya Akagera, Nyungwe, Pariki y’Ibirunga ndetse no mu ya Gishwati-Mukura.

Umwe mu barinda Pariki warangije amahugurwa w'umugore ahabwa icyangombwa cy'uko yarangije
Umwe mu barinda Pariki warangije amahugurwa w’umugore ahabwa icyangombwa cy’uko yarangije
Abarinda Pariki mu ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abayobozi bakuru barimo Minisitiri w'Umutekano n'Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu IGP Emmanuel Gasana
Abarinda Pariki mu ifoto y’urwibutso bari kumwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Umutekano n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel Gasana
Aba barangije amahugurwa babwiwe ko akazi kabo gakomeye kuko gatunze Abanyarwanda
Aba barangije amahugurwa babwiwe ko akazi kabo gakomeye kuko gatunze Abanyarwanda

Amafoto/NRP

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • U Rwanda ntabwo rwigeze rujya kugura inyamaswa muri South Africa kuko twari tuzifite.Aba bari kuzigura ndetse bakaba badukangulira kumenya agaciro kazo kera bavugaga ko dukunda inyamaswa kuruta abantu.Ubu bari kutubwirako izo nyamaswa zitunze u Rwanda.Biryoha bisubiwemo kabisa.Murakarama gukomeza gukunda u Rwanda.

  • Bambaye neza gusa!

  • Mugaba@Ubwo na we uravuze ? uragahera ishyanga ndakuvumye.

    • Ntugaterwe ipfunwe nukuri nshuti yanjye, ibyo Mugaba avuga se harikinyoma kirimo?

  • Igihugu nicyibyaremwe byose ariko icyo gihe uvuga haribiremwa by’U Rwanda byari byarahejwe.Noneho reka nkubaze bibaye ngombwa ko muribyo biremwa haribihezwa wahitamo icyihe hagati yabantu ninyamaswa?reflesh your mind you guy.

    • @Gate nonese u Rwanda usibye 26,3 ubuso bwa Gasabo harikiyongereyeho hagatati aho?

  • Aba barinzi ba Parike baje bakenewe kabsa nizereko nta muturage uzongera gutaka ngo inyamaswa zamwonmeye imyaka kuko hari abarinzi kandi babihuguriwe nizere ko ubumenye bavanye i Gishali ari ubumenyi buzima kandi bagomba kugaragza nubushobozi, Police iba yakoze akazi kazima hamwe na RDB yo kubaha ubumenyi nabo ni igihe cyabo ngo berekane ubushobozi

Comments are closed.

en_USEnglish