Digiqole ad

Abapolisi 24 bahembwe na UN kubera imyitwarire myiza

Umuryango w’Abibumbye wahaye imidari y’ishimwe abapolisi 24 b’u Rwanda kubera kuba intangarugero mu myitwarire myiza mu kazi kabo mu kazi ko kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo boherejwemo.

CSP Francis Nkwaya nawe aha ishusho bageneye intumwa ya Ban Ki-moon
CSP Francis Nkwaya nawe aha ishusho bageneye intumwa ya Ban Ki-moon

Kubashimira byabaye kuwa 29 Mutarama muri Sudan y’Epfo bikorwa na Mme Hilde Johnson uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa UN mu butumwa bwa UNMISS (the United Nations Mission in South Sudan)

Abapolisi bahembwe bari mu bahagurutse mu Rwanda mu mwaka ushize, bakora nk’indorerezi n’abahugura Police ya Sudan y’Epfo mu rwego rwo gukomeza igipolisi cyabo.

Aba bapolisi bakaba bigisha kandi Polisi ya Sudan y’Epfo ibijyanye no gukorana n’abaturage mu kurinda umutekano. (community policing)

Mme Hilde, Intumwa ya Ban Ki-moon muri uwo muhango akaba yaragize ati “ Birakwiye ko dushimira abapolisi b’u Rwanda bari hano ndetse na bagenzi babo bo mu gisirikare bakora nk’ikipe imwe mu guha amahoro abaturage benshi ba Sudan y’Epfo.

Nshimishijwe n’uruhare n’ubushake President Paul Kagame agaragaza mu gufasha UN muri rusange ndetse na UNMISS by’umwihariko”

Itsinda ry'abapolisi bashimiwe imyitwarire myiza no kunoza akazi batumwe
Itsinda ry’abapolisi bashimiwe imyitwarire myiza no kunoza akazi batumwe

Dr Fred Yiga, ukuriye abapolisi bari muri UNMISS bose we yibanze cyane ku kinyabupfura n’akazi bakora neza biranga abapolisi bavuye mu Rwanda.

Dr yiga yagize ati “ Iyi midari bamwe muri bo bahawe ntisobanuye igihe bamaze hano, ahubwo agaciro k’umurimo bakoze hano”

U Rwanda rufite abapolisi 460 bari mu mirimo ya UN ahatandukanye ku Isi.

Nkuko tubikesha Police y’igihugu, uyu muhango wari witabiriwe kandi na bagenzi babo b’abasirikare bari mu butumwa muri Sudan y’Epfo, barimo Brigadier Andrew Kagame ubayoboye, uyoboye aboherejwe mu bikorwa by’ingabo zo mu kirere Lt Col Chance Ndagano, ndetse n’abasirikare n’abapolisi bo mu bindi bihugu bari muri Sudan y’Epfo.

RNP

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish