Digiqole ad

Abana hafi 600,000 bapfa ku mwaka bazize ibyuka bihumanaya ikirere

 Abana hafi 600,000 bapfa ku mwaka bazize ibyuka bihumanaya ikirere

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ‘UNICEF’ rirasaba abyobozi b’Isi guhagurukira kurwanya ibihumanya ikirere kuko ngo bihitana abana bari munsi y’imyaka itanu hafi ibihumbi 600 buri mwaka.

Raporo nshya ya UNICEF yitwa “”Clear the Air for Children” iravuga ko iyi mibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bahitanwa n’ingaruka z’ihumana ry’ikirere buri mwaka iri hejuru cyane y’abahitanwa na Malaria na SIDA biteraniye hamwe.

Iri humana ry’ikirere rivugwa muri iyi raporo ni iryo hanze, n’iry’imbere munzu, dore ko no munzu dutunze usanga harimo ibikoresho bihumanya ikirere.

Anthony Lake, Umuyobozi wa UNICEF yavuze ko aba bana bahitanwa n’ihumana ry’ikirere ngo biganje cyane mu bihugu bikennye.

Lake avuga kandi ko ingaruka z’ihumana ry’ikirerezitagarukira ku bana bapfa gusa, kuko hari n’abo zangiriza ubuzima bakabaho ariko nabi.

Yagize ati “Ibihumanya ikirere ntibyangiza ibihaha by’umwana gusa, ahubwo bishobora no kwinjira mu bwonko bwe bikabubuza gutera imbere, bivuze kumwicira ejo hazaza. Oya, Sosiyete ntikwiye gukomeza kwirengagiza ihumana ry’ikirere.”

Iyi raporo isohowe mbere y’uko habaho inama mpuzamahanga ku bidukikije ihuza ibihugu byose bibarizwa mu Muryango w’Abibubye “UN Climate Change Conference (COP22)” izabera Marrakech muri Morocco ku matariki 7-18 Ugushyingo 2016.

UNICEF yifuza ko muri COP22, abayobozi b’isi bagabanya gutwika ibibyara Peteroli (Reduce pollution by cutting back on fossil fuel combustion), no gushora mu ngufu zitangiza ibidukikije.

Igasaba abayobozi kongera abana amahirwe yo kubona Serivise z’ubuzima byoroshye, no kumenya amakuru ku ndwara z’ibihaha ziri kwica abana cyane. Kugerageza kurinda abana umwuka uhumanye hanze no murugo, bashyira amashuri kure y’inganda n’ibindi byose byangiza ikirere,… no gukomeza kugenzura ihumana ry’ikirere.

Raporo ya UNICEF, iravuga abana bagera kuri miliyari baba mu bice byanduye cyane kurenza ibipimo by’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima “World Health Organization (WHO)”.

Benshi muri bo bakaba babarizwa mu bihugu bifite ubukungu buri hasi n’ubuciriritse. Harimo abagera kuri miliyoni 620 bari muri Asia y’Amajyepfo, miliyoni 450 bari mu Burasirazuba bwa Asia na Pacific, na miliyoni 520 bari muri Afurika.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

en_USEnglish