Digiqole ad

Abakinnyi ba ruhago bose bagiye gupimwa n’ibitaro bya gisirikare

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rigiye kugirana ubufatanye n’ibitaro by’i Kanombe mu rwego rwo kuvura abakinnyi bose bazagaragara muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka utaha.

Abakinnyi baba bagiye gupimwa mbere y'uko shampionat itaha itangira/photo P Muzogeye

Abakinnyi baba bagiye gupimwa mbere y’uko shampionat itaha itangira/photo P Muzogeye

Ibi ngo bikazabimburirwa no gupimwa kw’abakinnyi bose ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze maze umwaka utaha hazatangire no gupimwa kubijyanye n’ibiyobyabwenge nkuko Gasingwa Michel umunyamabanga muri Ferwafa yabitangarije itangazamakuru.

Ati :“Turashaka kugirana ubufatanye n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe kugirango bavure abakinnyi bose”.

Turashaka gushyira imbaraga muri iki gikorwa ku buryo mbere y’uko shampiyona itangira abakinnyi bose bazaba barapimwe maze bahabwe ibyemezo by’ubuzima maze mu myaka izakurikira hanapimwe ibijyanye n’ibiyobyabwenge”.

“Ku mikino imwe n’imwe kandi bazajya baduha ambulance y’ibitaro bya Kanombe ndetse n’abakinnyi bakazajya bajyanwayo ku bibazo byihutirwa”.

Byari biteganyijwe ko uyu munsi tariki ya 31/7 ari bwo Ferwafa ndetse n’ibitaro bya Kanombe bari buhure maze bagahamya burundu aya masezerano y’ubufatanye.

Abakinnyi b’umupira w’amaguru bamwe na bamwe bakunze kwibasirwa n’indwara cyane cyane z’umutima, ndetse hari abamaze kugwa ku bibuga ahatandukanye ku Isi.

RuhagoYacu.com

UM– USEKE.RW

en_USEnglish