Digiqole ad

Abahanzi turasaba Paul Kagame inzu y’ibitaramo natorwa- Massamba

 Abahanzi turasaba Paul Kagame inzu y’ibitaramo natorwa- Massamba

Intore Massamba umaze imyaka 28 ari umuyoke w’ishyaka rya FPR arasaba Paul Kagame ko yazabubakira salle y’ibitaramo naramuka atsinze amatora

Umuhanzi Massamba Intore aravuga ko Umukandida wa RPF-Inkotanyi natorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda, nk’abahanzi bamwifuzaho kububakira inzu (salle) y’ibitaramo yabafasha kwiteza imbere.

Intore Massamba umaze imyaka 28 ari umuyoke w’ishyaka rya FPR arasaba Paul Kagame ko yazabubakira salle y’ibitaramo naramuka atsinze amatora

Ikibazo cy’inzu yo gukoreramo ibitaramo, cyagiye kigaragazwa n’abahanzi inshuro nyinshi ko kuba nta nzu iberamo ibitaramo bafite ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Massamba Intore uvuga ko amaze imyaka 28 ari umuyoboke wa RPF-Inkotanyi, ni umwe mu bahanzi hafi 15 bari gufasha Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Massamba avuga ko mu Rwanda hari abahanzi bafite impano zitangaje ariko batabona aho bazigaragariza kubera ikibazo cy’amikoro.

Mu gihe inzu y’ibitaramo yaba ihari ngo bizaba amahirwe kuri buri muhanzi utari ufite amikoro yo gukodesha ibyumba (salle) n’ibyuma bikenerwa mu bitaramo.

Ati “Icyo tumusaba ni uko yatwubakira salle mu gihe azaba atsinze. Kuko gukodesha ibyuma umuntu akoresha mu gitaramo birahenda cyane bigatuma umuhanzi asa n’uwaririmbiye ubusa.”

Massamba yakomeje avuga ko yishimira cyane kuba guhera mu mwaka wa 2003 yaragiye agaragara ku rutonde rw’abahanzi bajyana n’umukandida wa FPR Paul Kagame kwiyamamaza ibintu afata nk’ishema kuri we.

Yashishikarije urubyiruko kuzashishoza igihe cy’amatora narwo rugatora uwo rubona ubikwiye kandi wagiye agaragaza ko yiteguye kumva ibitekerezo byarwo.

Mu bahanzi bandi bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR, harimo Kitoko Bibarwa, Knowless, Dream Boys, Jules Sentore, Tom Close, Jay Polly, Urban Boys, Christopher, Senderi, Intore Tuyisenge, Riderman, King James n’abandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mujye mujya muri serena.

  • amazi muri kigali rwose,wasac irarambiranye na gahunda itubaha

Comments are closed.

en_USEnglish