Digiqole ad

Abahanzi barasaba urubyiruko kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’igihugu

Nyuma y’aho umuhanzi Kizito Mihigo akurikiranywe n’Ubutabera ku cyaha cyo kugambanira igihugu ndetse n’umuyobozi mukuru w’igihugu, benshi mu bahanzi barasaba urubyiruko kurushaho kuba maso birinda umuntu wese wabashakaho umusanzu mu gusubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.

Untitled

Aba bahanzi bavuga ko urubyiruko rushobora gushukishwa amafaranga cyangwa ikindi kintu ngo ruhungabanye umutekano w’igihugu, abahanzi barimo Jay Polly, Makanyaga Abdoul, Senderi International na Tonzi ni bamwe mu bashishikarije urubyiruko kuba maso birinda uwabashuka ngo bishore mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubutumwa Jay Polly yatanze yagize ati “Umuntu mukuru ufite ubwenge, arabwirwa akumva kandi arareba akabona, aho kwirirwa bavuga nabi igihugu cyacu mu mahanga, bajye baza barebe uko abaturage babayeho ndetse n’iterambere igihugu kigezeho nibashaka basubireyo, ariko bazajya basubiranayo ukuri ku mitima yabo.

Naho umuntu wese uzi aho u Rwanda rugeze mu iterambere agashaka kurusubiza inyuma nkana, tuzahangana twe nk’urubyiruko, ntabwo tuzamwemerera ko asebya igihugu cyacu ahubwo natwe tuzavuga ukuri, kuko bavuga ko ukuri guca mu ziko ntigushye”.

Makanyaga Abdoul agira ati “rubyiruko bana b’u Rwanda, nimwe ngufu z’u Rwanda ni namwe Rwanda rw’ejo, icyo tugomba guharanira hamwe twese ni amahoro.

Ntihazagire uza ngo agushuke avuga ko aguha ibya mirenge hanyuma uhungabanye igihugu, kuko uragenda ukazenguruka ariko umutima uguhatiriza kugaruka i wanyu, nta wufata nabi aho ari”.

Senderi International Hit ubutumwa yatambukije yagize ati “Nihagira abakubeshya ku gihugu cyawe, ujye ubabwiza ukuri, hari abatifuriza u Rwanda amahoro, ujye ubima amatwi ahubwo ubarwanye ubereka ubwiza u Rwanda rugezeho”.

Tonzi umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, mu butumwa yageneye urubyiruko yagize ati “Urubyiruko nirwo soko y’imbaraga z’igihugu, ntabwo byari bikwiye ko umuntu aza akabeshyera igihugu utuyemo unakoreramo imirimo itandukanye akivuga uko ashatse.

Mbere y’uko uwo muntu aza akanagushuka, banza urebe akazi akora cyangwa unarebe nimba inzira ashaka kugucishamo ifite akamaro yagirira abaturarwanda”.

Aba bahanzi bakaba babwira urubyiruko ko rukwiye kwirinda uwariwe wese wabashukisha amafaranga cyangwa ikindi akabasaba guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuhanzi Kizito Mihigo mu rubanza ari kuburana yemeye kugirana ibiganiro n’abantu bari mu migambi yo guhungabanya umutekano no guhirika ubutetsi bw’u Rwanda, Dukuzumuremyi Jean Paul bareganwa mu rubanza rumwe yemeye ko we yari yemerewe miliyoni eshatu ngo atere grenade mu mujyi wa Kigali ndetse yagiye i Burundi kuzigura no muri Congo kubonana n’abo muri FDLR.

Umva ubutumwa Makanyaga Abdoul atanga ku rubyiruko

 

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abahanzi ni babanze bibwire ubwabo kuko nibo ba nyirabayazana burigihe! naho urubyiruko barwihorere ikibazi wrifitiye in ubushomeri n’ubukene ibya politics ntcyo birubwiye rwo iyo rwiboneye icyo kwambara no kurya amahoro aba ahinda!

  • Shuti mukore muziki mureke kwivanga mubintuAbashizwe umutekano barahari ,,nahose weho uzahangana nande !!!uriki 

Comments are closed.

en_USEnglish