Digiqole ad

A. Misigaro uba muri USA ubu uri mu Rwanda agiye kumurika Album ‘Ntacyo Nzaba’

 A. Misigaro uba muri USA ubu uri mu Rwanda agiye kumurika Album ‘Ntacyo Nzaba’

Adrien Misigaro avuga ko abazitabira iki gitaramo bahishiwe byinshi

Nyuma yo kwitabira igitaramo cy’itsinda Beauty For Ashes, umuhanzi Adrien Misigaro uba muri USA ubu uri mu Rwanda yateguye igitaramo yise ‘Ntacyo Nzaba Live Concert’ azamurikiramo album iriho indirimbo yagiye aririmbana n’abahanzi batandukanye barimo Meddy na The Ben.

Adrien Misigaro avuga ko abazitabira iki gitaramo bahishiwe byinshi
Adrien Misigaro avuga ko abazitabira iki gitaramo bahishiwe byinshi

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Adrien Misigaro yavuze ko imyiteguro y’igitaramo igeze kure, anasezeranya abazakitabira kuzanogerwa.

Ati “Niteguye gukora iyo bwabaga ngo nshimishe abazitabira igitaramo cyanjye.”

Avuga ko iyi album ‘Ntacyo nzaba’ yitiriye imwe mu ndirimbo ze ibumbatiye byinshi yagiye anyuramo mu buzima bwe.

Ati “Igizwe n’indirimbo zifite amateka manini mu buzima bwanjye  dore ko ahanini nandika indirimbo bitewe n’uko ubuzima bwanjye  bumeze.”

Adrien avuga ko yandika indirimbo bitewe n’ibyo Imana iba yamukoreye, atanga urugero rw’indirimbo yise ‘Twarahuye’, avuga ko yayihimbye nyuma y’uko umukobwa we yarwaye akagera aho abaganga bavuga ko byarangiye ariko mu gitondo umwana abona arabyutse kandi ameze neza aherako avuga ati “Twarahuye.”

Patient Bizimana uzafasha Adrien muri iki gikorwa, avuga ko abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bamaze kwitegura, na we yizeza abazakitabira kuzishima.

Abandi bahanzi bazafatanya na Adrien muri iki gitaramo barimo Israel Mbonyi, Kingdom of God Ministries.

Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga kuri Selena Hotels (Kigali), kwinjira bikazaba ari 5 000 Frw kuri buri muntu.

Patient Bizimana uzashyigikira Misigaro ararika abazitabira iki gitaramo
Patient Bizimana uzashyigikira Misigaro ararika abazitabira iki gitaramo
Festus Turikumwe umwe mu bagize Urugero Groupe asobanura uburyo bari gutegura igitaramo cya Adrien
Festus Turikumwe umwe mu bagize Urugero Groupe asobanura uburyo bari gutegura igitaramo cya Adrien
Ngo kizaba gifite itandukaniro n'ibindi bitaramo
Ngo kizaba gifite itandukaniro n’ibindi bitaramo
Iki kiganiro cyabimburiwe no kwiragiza Imana
Iki kiganiro cyabimburiwe no kwiragiza Imana

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish