Digiqole ad

Nyagatare:Uruhinja rw’iminsi 9 rwibiwe mu bitaro

Abakozi b’ibitaro n’ababyeyi babyarira mu bitaro bya Nyagatare no mu bigo nderabuzima bikorana barasabwa kurushaho kwita ku mutekano w’abana babyaye, bakirinda gupfa kubaha uwo babonye. Ibi babisabye nyuma y’aho umubyeyi witwa Murekatete Donata yibiwe uruhinja yaramaze icyumweru abyaye.

Ahashushanyije mo ibara ry’umutuku niko habereye ayo mahano.
Ahashushanyije mo ibara ry’umutuku niko habereye ayo mahano.

Tariki 06/03/2013 Murekatete Donata w’imyaka 22 utuye mu Murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare yabyariye uwana w’umuhungu mu bitaro bya Nyagatare ariko kubera intege nke uyu mwana w’imfura yavukanye yagombaga kubanza kwitabwaho akiri mu bitaro; nk’uko bitangazwa n’abaganga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Werurwe habura iminsi ibiri gusa ngo uyu Murekatete atahane umwana we, ni bwo yibwe n’umukobwa utabashije kumenyekana gusa abamubonye batangaza ko ari mu kigero cy’imyaka 24.

Mu gutegura uyu mugambi ngo yabanje kwitwara nk’umurwaza agerageza kuganiriza abari mu cyumba kimwe n’uyu mubyeyi wibwe umwana. Murekatete wibwe umwana avuga ko bigoye gusobanura iki kibazo.

Ati “Jye ndumva mfite agahinda kenshi mu mutima, nacitse intege kandi ndatinya n’ukuntu ndibubwire umugabo wanjye ko banyibye umwana. Ukuntu nzasobanurira umuryango aya mahano nabyo n’ikibazo mfite.”

Mukabwanakweli Florence nyina wa Murekatete atangaza ko mbere y’uko uyu mwana yibwa nyir’ugukora iki gikorwa yabanje kubaganiriza anababwira ko amasaha akuze bakwiye gusinzira. Agatotsi kamaze kubafata nibwo uyu mwana yibwe hagati ya saa saba na saa cyenda z’ijoro.

Asobanura uko byagenze muri aya magambo “Umukobwa yaraje adusanga ku buriri mubaza ikimugenza ambwira ko nawe arwaje undi mubyeyi. Yakomeje kutuganiriza nyuma agatotsi karadufata turasinzira. Nyuma naje kumva umukobwa wanjye ambwira ko yabuze umwana.”

Bamwe mu barwaza twasanze muri ibi bitaro badutangarije ko iki gikorwa kibabaje kandi inzego z’umutekano zikwiye kubikurikirana bityo uwabikoze akaba yashyikirizwa ubutabera, nk’uko umwe muri bo Uzabakiriho Evariste, ukomoka mu murenge wa Musheri yabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, Supt Benoit Nsengiyumva yongeye gukangurira abantu bose bakora mu bitaro ko bagomba kumenya abantu bose binjiye mu bitaro kuko uretse n’ibikorwa by’ubushimusi bashobora no gukora ibindi bikorwa bibi.

Nk’uko amategeko abiteganya umuntu watwaye umwana mu buryo bw’uburiganya ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugera ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri milioni 5.

©Kigalitoday.com
UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • Uwo muhemu rwose bamushakishe hasi hejuru ahanwe byintangarugero uwomubyeyi yihangane .

  • abakobwa baratunaniye niba bageze aho biba abana bakwitonze ko bazabyara ababo………………………

  • Uwo mubyeyi yihangane,polisi yacu ndayizera mu minsi mike izaba yabonye uwo muhemu mubi w’umujura!kandi rwose umugabo wa Murekatete abyitwaremo neza,kuko bose barababaye!

  • Yoooo. birababaje. Police rwose nikore uko ishoboye nkuko isanzwe ibigenza idufatire uwo muhemu. Umugabo wibwe umwana nawe yumve umugore ntamurenganye. ni ibyago yagize

  • uyu mubyeyi yihanganire ibyo byago,asenge Imana izamuhe undi mwana

  • ikibazo si ukumwiba ahubwo ikibazo nibaza nicyo agiye gukoresha uwo mwana! kuko hari byinshi cyane yaba agambiriye.

  • o God ibi birababaje,mu bihugu byateye imbere iyo umwana avutse hari blacelet bamwambika ifite nimero ijyanye ni ya se na nyina kuburyo iyo umwana avuye mu cyumba cya nyina ajya aho bita ku mpinjya (Nursery) nubwo mu nganga aba akuzi nubwo yaba ari murumuna wawe arabyirengaginza akabanza agapfukura Umwana kugirango arebe ko izo numero zisa akabona gutanga Umwana:2) ntanubgo biba byemewe ko na nyina cyangwa se bamusohokana ibitaro atarasezererwa nukuvuga iyo bagerageje gusohoka za numero iyo zigeze imbere ya elevator cyangwa urundi rugi alarm irasakuza ibyo ndabyifuriza ku gihugu cyanjye nkunda Nkurwanda kugirango ababyeyi batababarira ubusa.

  • ndasaba ko police yakurikirana abakobwa nkabo.kdi umugabo n,umuryamgo wose babarire uwo mugore kuko ntaruhare yabigizemo

  • YOOOH BIRABABAJE PEEE! UWO MUBYEYI NIYIHANGANE

  • Ye baba we! Mbega ishyano! Uyu mutindi w’umukobwa koko aho ari yakumvise intimba yateye aba babyeyi ababasubiza ikibondo cyabo? ubu se koko agamije iki? Mana Nyir’ingabo urinde ubuzima bw’uyu muziranenge waguye mu maboko mabi!

  • Mana we ni yihangane disi, none se icyo nibaza ni kimwe, abazamu bari barihe izo sa cyenda bo ntibagira amacyenga ngo bakurikirane umuntu usohotse izo saha ikindi cyangwa ya sose igipangu birababaje ubwo se ako kana kari kanirwariye disi ubwo yakajyanyehe koko? Imana ikarindire aho kari. poleni sana mama

  • Umva disi! uwo mumaman niyihangane kandi kubera ibitotsi umubyeyi wabyaye agira,umutwa we niyihangane kuko n’uwariwe n’igise siwe wanze konsa.POLICE nigerageze itange ubufasha.

  • ubuse koko abantu nkabo baracyabaho? cyobikoze abonetse ahanwe byintangarugero

Comments are closed.

en_USEnglish