Month: <span>July 2017</span>

Uburinganire n’ubwuzuzanye biri mu buzima bwa buri munsi- Bugingo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango y’abari n’abategarugori Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Bugingo mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke  yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ubuzima bwa buri munsi kuko ngo abantu baruzuzanya mu byo bakora buri munsi. Yagize ati “Ubundi abantu bagombye kubaho bumva ko bagomba kuzuzanya kuko  uburinganire n’ubwuzuzanye ni ubuzima bwa buri munsi abantu tubamo.” Yatanze urugero […]Irambuye

AMAFOTO: Hamad Katauti yakoresheje imyitozo ya mbere muri Rayon sports

Imyitozo ya mbere ya Rayon sports mu mwaka w’imikino 2017-18, yitabiriwe n’abakinnyi bashya barimo Rutanga Eric wavuye muri APR FC. Yayobowe n’umutoza wungirije mushya Katauti Hamad Ndikumana wemeje ko intego we na Karekezi bazanye ari ugutwara ibikombe byose kuko bazwi nk’indwanyi kuva bakiri abakinnyi. Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 nibwo Rayon sports […]Irambuye

Gakenke: Nyuma y’amasaha 29 baheze mu kirombe BAVANYWEMO ari bazima

AMAKURU MASHYA(25/07 – 1PM): Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri nibwo abagabo babiri bari basigaye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bavanywemo ari bazima. Abo bagabo batabawe ni Matabaro Alexis na Daniel Nzeyimana. Abo mu miryango yabo bari bamaze kwiheba ko batagihumeka nyuma y’uko mugenzi wabo umwe ejo nijoro abashije kwivanamo ariko ari indembe akajyanwa mu […]Irambuye

Abatumva n’abatavuga bakeneye kumenya imigabo n’imigambi y’abakandida

Mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baratangaza ko biteguye gutora ariko ko batari kumenya bimwe mu bibanziriza amatora, umuryango uharanira uburenganzira bwabo ugasaba ko abari gutanga ubutumwa bubanziriza amatora muri iki gihe bakwiye kuzirikana ko abafite ubu bumuga na bo bagomba kumenya imigabo n’imigambi y’abahatana kugira ngo bazatore […]Irambuye

Ibintu 10 abo muri Nyabihu bifuza kuri Perezida uzatorwa

Nyabihu ifite imirenge 12 n’abaturage 62% bayituye bakaba urubyiruko, abagutuye benshi batunzwe n’ubuhinzi abaturiye Gishwati bakaba aborozi. Ibiyaga gafite ntacyo bibamariye mu by’umusaruro. Umuseke wasuye aka Karere tuganira n’abaturage kubyo bifuza nyuma ya 2017, batubwiye ibintu 10 bifuza cyane. 1.Kongera no kugeza amashanyarazi aho ataragera Mu mirenge ya Rurembo, Jomba na Shyira abenshi baracyakora urugendo […]Irambuye

Rubavu: Nubwo byahindutse, ngo uko bazakira umukanida wabo ntagihindutse

Bari bamutegereje uyu munsi i Rubavu na Musanze ariko impinduka zabayeho muri iki gitondo kwakira umukandida wa FPR-Inkotanyi byimurirwa ejo kuwa gatatu. I Rubavu imyiteguro yari ikomeye cyane, ariko n’ubundi ngo uko bazamwakira ejo ntagihindutse nk’uko babivuga. Ukinjira mu mugi wa Gisenyi urahabona imitako myinshi y’amabara ya FPR, ku byapa, ku biti, mu masangano y’imihanda […]Irambuye

Urubyiruko rukwiye gutekereza ejo heza harwo, ruhitamo umukandida ubikwiye- Miss

Mu gihe habura iminsi icyenda ngo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bashaka kuyobora igihugu birangire, Miss Jolly yasabye urubyiruko gushishoza kandi rugatekereza kure mu bikorwa by’amatora. Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016, avuga ko ishyaka rya FPR ryari risanzwe ku butegetsi rihagarariwe na Paul Kagame ntacyo ritakoze mu guteza imbere abanyarwanda ingeri zose. Ibi […]Irambuye

Avoka uregwa ruswa n’ubuhemu ngo barabihimbye kugira ngo bihimure kuko

*Imodoka bamushinja kuriganya ngo yayishyuye arenze n’ayo bari bemeranyijwe, *Ngo ibyo aregwa bikwiye kuregwa umukozi w’ubucamanza…Ngo nta ruswa yafashe Me Nkanika Alimas ukora akazi ko kunganira abantu mu nkiko, ku  gicamansi  cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kubera icyaha cya ruswa n’icy’ubuhemu akurikiranyweho. Yisobanuye avuga ko ibi byaha byose ashinjwa […]Irambuye

DUSHIMIMANA Emmanuel arasaba guhindura izina

Uwitwa DUSHIMIMANA Emmanuel, mwene Karambizi Innocent na Uwimana Thaciane utuye mu mudugudu w’Umuco,Akagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina rya DUSHIMIMANA, izina rya MUGISHA mu mazina asanganywe, DUSHIMIMANA Emmanuel bityo akitwa MUGISHA Emmanuel mu irangamimerere ye. Impamvu atanga ni uko izina rya DUSHIMIMANA yaryiswe […]Irambuye

Ruhango: Bari gusenya inzu zubatswe abayobozi bahugiye mu kwamamaza

Mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango hamaze gusenywa inzu 12 muri 20 zabaruwe zubatswe bitemewe n’amategeko mu nkengero z’umugi wa Ruhango. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izi nzo zose zubatswe amanywa n’ijoro bashaka guca abayobozi mu rihumye bahugiye mu kwamamaza abakandida Perezida. Ba nyiri inzu zasenywe bo bavuga ko abayobozi b’imidugudu bababwiraga ko bari […]Irambuye

en_USEnglish