Month: <span>June 2017</span>

Trump ngo navanwe kuri Twitter

Keith Ellison umwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko ya USA yavuze ko yumva Perezida Donald Trump akwiye kuvanwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuko ngo ibyo amaze kurukoraho byo gusebya abantu bihagije, kandi ari nako asebya igihugu ayoboye. Ellison uhagarariye Leta ya Minnesota mu Nteko ya US yatangaje kuri uyu wa kane ko amagambo Trump […]Irambuye

Hari ikizere ku kibazo cy’imirire mibi mu bana mu Rwanda

Abana b’u Rwanda bari munsi y’imyaka itanu 38% yabo bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi, ni ikibazo gikomeye ukurikije iyi mibare, ariko Umunyamabagna uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizarangira vuba kubera ingamba zo guhindura imyumvire y’ababyeyi ku mirire kuko ngo ariho ikibazo gishingiye. Ubukangurambaga ahatandukanye mu gihugu, […]Irambuye

Huye: Abo bikekwa ko ari abajura bateye umurenge wa Kinazi

Mu murenge wa Kinazi mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, abantu bitwaje intwaro gakondo bateye mu kagari ka Kabona bakomeretsa abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yabwiye Umuseke ko bibutsa abaturage kurara irondo no gutabara. Umuturage wahaye amakuru Umuseke avuga ko tariki 28 Kamena 2017, mu masaha y’igicuku ahagana saa 12:00 z’ijoro, […]Irambuye

Bobi Wine yatorewe kuba Depite muri Uganda

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane muri muzika nka Bobi Wine yatsinze amatora mu gace ka Kyadondo hagati muri Uganda ngo ajye mu Nteko Ishinga amategeko nk’intumwa ya rubanda. Bobi Wine yiyamamazaga nk’umukandida wigenga yatsinze bane bari bahanganye nawe ku majwi 25 659 mu batoye 33 310 nk’uko bitangazwa na New Vision. Bobi Wine amaze gutorwa […]Irambuye

Umwanda mu mugi wa Gisenyi…Umurenge na koperative z’isuku baritana bamwana

Umugi wa Gisenyi watoranyijwe mu migi 6 izunganira Kigali, uravugwamo isuku nke iterwa n’abaturage banyanyagiza umwanda muri uyu mugi. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bushinja uburangare n’ubushobozi buke amakoperative akora akazi ko gutwara imyanda, na yo akavuga ko ubu buyobozi budashishikariza abaturage kwishyura umusanzu w’isuku. Uyu mwanda ugaragara cyane mu tugari twa Kambugangali, Kivumu na Bugoyi […]Irambuye

Episode 147: Dore ishyano…Burya Gasongo yafashe ku ngufu nyina umubyara

Mama amaze kumbwira ibyo byose naracecetse gato, nitsa umutima maze ndamubwira, Njyewe-“Mama! None uwo muntu yaba atari ushaka kukwigarurira kugira ngo mubane?” Mama-“Reka reka nta mugabo nshaka! Ubuse naba ntagira urukundo nkiyemeza gushaka umugabo nte koko?” Njyewe-“Oya Mama! Ndabizi uracyari muto ndetse ufite n’itoto, birashoboka ko ushobora guhura n’umugabo ukwifuza, ushobora nawe gukumbura ukuba hafi, […]Irambuye

Abayisiramu baje kurushanwa gusoma Qur’an basuye urwibutso rwa Gisozi

Abayisiramu bari mu Rwanda kwitabira amarushanwa yo gusoma Qur’an (Ikorowani) basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’uko Jenoside yakozwe. Sheikh Niyitanga Djamidu uhagarariye itsinda ritegura amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qur’an,  ribera mu karere ka Gicumbi, avuga ko Islam ari idini ryigisha gutanga amahoro,  n’ubumwe. Mu nyigisho za Islam ngo nta […]Irambuye

Diamond Platnumz yageze i Kigali, yiteguye gushimisha Abanyarwanda

Umuhanzi w’umunya-Tanzania Naseeb Abdul Juma bita Diamond Platnumz agarutse i Kigali gutaramira abanyarwanda. Ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kamena 2017, saa 20:30. Aritegura gutaramira i Nyamata i Bugesera kuri iki cyumweru. Umuyobozi wa ‘studio’ ikomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba Wasafi Records WCB, akaba n’igihangange muri muzika ya […]Irambuye

Rwanda Sports Awards igiye guhemba indashyikirwa mu mikino

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 saa 18h00 nibwo hazahembwa abakinnyi, amakipe, abatoza, abaterankunga n’amashyirahamwe yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino mu Rwanda mu myaka irindwi ishize. Ibi birori bizabera muri Kigali Marriot Hotel byateguwe na Rwanda Sports Awards bigamije kuzirikana imbaraga abakinnyi batanga ngo abanyarwanda bakunda imikino babone ibyishimo. Mugisha Emmanuel uri mu […]Irambuye

2017/18 – Umujyi wa Kigali wemeje ingengo y’imari ya miliyari

Uyu munsi inama Njyanama y’Umugi wa Kigali yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 ko ingana na 19 786 828 387Frw. Aya mafaranga akoreshwa mu bikorwa binyuranye ngo ntabwo aba ahagije ugereranyije n’ibikenewe, ndetse ngo hari aza atinze agasanga barafashe imyeenda myinshi. Iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka ngo bayiteguye bashingiye ku bikorwa byari byarateganyijwe mu mwaka […]Irambuye

en_USEnglish