Month: <span>May 2017</span>

Tanzania: Abakobwa b’impanga zifatanye ngo bazarongorwa barangije kwiga

Abakobwa babiri basangiye igihimba bitewe n’uko bavutse, Maria na Konsolata bagerageza kwirengagiza ubuzima babamo, baraseka, bakaganira kandi bagira urugwiro. Mu kiganiro baheruka kugirana n’ikinyamakuru Mwananchi aba bakobwa bagitangarije ko bifuza gushing urugo nibarangiza kwiga, kandi ngo babonye umukunzi. Muri iki cyumweru, ikinyamakuru Mwananchi cyasuye aba bakobwa b’impanga zifatanye baganira ku buzima bwabo. Ku muntu biragoye […]Irambuye

Joss Stone icyamamare muri muzika muri UK yageze i Kigali

Igitaramo cye giteganyijwe kuri uyu wakane kuya mbere Kamena 2017 muri Kigali Mariott Hotel. Uyu muhanzi ukunzwe mu Bwongereza yatangaje kuri uyu mugoroba ko yageze mu Rwanda. Ati “Twageze muri aka gace keza k’isi, twiteguye igitaramo cy’ejo.” Aje mu gitaramo kiswe  ‘Live and Unplugged’ cyateguwe ku bufatanye bwa Afrogroov na Kigali Marriott Hotel. Iki gitaramo cyari […]Irambuye

“Umuco wo kudahemukirana niwo twifuza kugarura” – Dr Biruta

Uyu munsi ubwo hatangizwaga Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ririmo abahoze mu buyobozi bw’igihugu ubu batakiri mu mirimo, Dr Vincent Biruta yavuze ko igihugu kifuza gusubirana umuco w’ubumwe no kudahemukirana kuko abateguye Jenoside aribyo babanje kwica mbere yo kwica Abatutsi. Uyu muhango wo gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge wahuje abari ba Perefe, ba Superefe, ba Burugumesitiri, Komite nyobozi  […]Irambuye

Umwana w’amezi 7 warokotse ya mpanuka yasezerewe mu bitaro

*Nyina yamujugunye hanze abonye hari undi musore usimbutse *Nyina niwe mwana wenyine yari afite *Bari kumwe n’abandi bantu batanu bo bateze indi modoka Roxanne Abayizera w’amezi arindwi ku bw’igitangaza yarokotse impanuka iheruka kubera mu makoni yo kumusozi wa Shyorongi igahitana abantu 14. Ubwo Imodoka yarengaga umuhanda ikamanuka mu manga y’umusozi nyina w’aka kana yahise akajugunya […]Irambuye

OPINION: Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni Umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira hafi Politiki y’igihugu. Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016). Ubwo Perezida Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho, mu w’ 2000, yasezeranyije byinshi birimo komora ibikomere […]Irambuye

Ashimwe yamuritse imideli bwa mbere muri ‘Kenya Fashion Awards’

*Yamuritse imideli muri Kenya fashion Awards, Kigali fashion week no muri Rwanda Cultural fashion show. *Avuga ko mu myaka iri imbere imyenda akora izaba igurishwa ku rwego mpuzamahanga, *Ibiciro bya caguwa ntibikwiye kugereranywa n’iby’imyenda ikorwa n’Abanyarwanda. Sandrine Ashimwe ni umuhanzi w’imideli itandukanye irimo iy’abagabo n’iy’abagore, akora n’imirimbo yo kwambara (Bijoux), avuga ko mu myaka itanu […]Irambuye

Ikiyaga cya Ruhondo cyafunguriwe kuroba, umunsi mwiza ku barobyi

Musanze – Kuri uyu wa kabiri ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyafunguye imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo yari imaze amezi abiri ihagaritswe. Abaturage bishimiye ko bagiye kongera kurya ku mafi bataherukaga, gusubira mu bucuruzi bwayo no kongera kubonera abana akaboga gakungahaye ku ntungamibiri cyane. Ikiyaga cya Ruhondo n’ibindi biri aha gifungwa nibura amezi […]Irambuye

Mbabazwa nuko ntacyo ndageza ku Mavubi, gusa noneho igihe ni

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Haruna Niyonzima bageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi banatangiye imyitozo. Uyu kapiteni w’iAmavubi abona igihe kigeze ngo we na bagenzi be bahe abanyarwanda ibyishimo kuko nabo babazwa no kuba ntacyo bakwibukirwaho mu Mavubi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 kuri stade Amahoro habereye imyitozo […]Irambuye

Kenya: Gari ya moshi izagera mu bihugu bya EAC yatangiye

Kuri uyu wa gatatu muri Kenya batashye inzira ya Gari ya moshi nshya iva ku cyambu cya Mombasa ikagera mu murwa mukuru wa Nairobi, bitaganyijwe ko izakomeza ikagera no mu bindi bihugu bya Africa y’Iburasirazuba harimo n’u Rwanda. Iyi nzira ya gari ya moshi yubatswe ku mafaranga ya banki yo mu Bushinwa ndetse inakorwa n’inzobere […]Irambuye

Gisenyi, umwe mu mijyi isurwa cyane uravugwaho Serivise mbi

Kuri uyu wa kabiri, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) rwahuye n’abafite Amahoteli, abayobora Amahoteri, n’abayobora Kompanyi zitwara abantu mu modoka nto n’inini mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubakangurira kunoza Serivise baha ababagana. Akarere ka Rubavu, n’umujyi wa Gisenyi by’umwihariko niwo mujyi wa kabiri mu Rwanda nyuma ya Kigali usurwa n’abantu benshi kubera ibyiza […]Irambuye

en_USEnglish