Month: <span>May 2017</span>

Intambara y’Iminsi itandatu yo muri 1967 ya Israel n’Abarabu iracyakomeje

Kuva yongera kubaho nk’igihugu muri 1948, Israel yatangiye urugamba rwo gukomeza ubusugire bwayo ku butaka yari isanze butuweho n’Abarabu. Muri 1967 intambara hagati yayo n’ibihugu by’Abarabu bitashimishijwe n’uko yigaruriye ubutaka bwahoze ari ubwa bagenzi babo b’Abanyapalestina yarangiye Israel iyitsinze ihita yigarurira n’ibice itari ifite nka Golan yahoze ari iya Syria na Sinai na Gaza byahoze […]Irambuye

Afghanistan: Ibisasu byahitanye abarenga 80 abandi 350 barakomereka

Mu masaha make ashize ibisasu byaturikiye mu murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul hafi ya za Ambasade z’UBudage, U Bufaransa na USA bihitana abantu bagera kuri 80 abandi 350 barakomereka mu bamaze kubarurwa. Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana neza icyari kigambiriwe n’abagabye iki gitero ariko Minisitiri w’Intebe w’UBuhinde yakise igitero cy’iterabwoba, avuga ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo. […]Irambuye

Mu Ruhango abana 41% bafite imirire mibi

Mu karere ka Ruhango hatangiye icyumweru cy’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi mu bana ahabarurwa abagera kuri 41% bafite iki kibazo. Inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo bari mu bikorwa byo gushishikariza ababyeyi kwita ku isuku no kumenya imirire ikwiye ku bana. Ababyeyi berekwa ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kidashingiye ku kubura ibiribwa ahubwo ku mitegurire […]Irambuye

Migi, Tuyisenge na Bayisenge bageze mu mwiherero w’Amavubi

Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 na CHAN2018 ikomeje imyitozo. Abakinnyi batatu bakina hanze y’u Rwanda; Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge ba Gor Mahia yo muri Kenya na Emery Bayisenge ukina muri Maroc basanze bagenzi babo mu mwiherero. Ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 nibwo umwiherero w’ikipe y’iyigihugu […]Irambuye

Senegal: Abdoulaye Wade yagarutse muri Politiki

Yaherukaga kuvugwa muri Politili muri 2012 ubwo yatsindwaga amatora y’Umukuru w’igihugu muri Senegal icyo gihe akaba yarasimbuwe na Macky Sall. Abdoulaye Wade ufite imyaka 91 y’amavuko ubu yagarutse muri Politiki ariyamamariza kujya mu Nteko ishinga amategeko.  Hari abavuga ko niyo yatorwa nta kintu bizahindura kuri Politiki ya Senegal kuko ngo ishyaka rye Parti Democratique Sénégalais […]Irambuye

Icyo Hon Mushikiwabo atekereza ku ‘gufunga imbuga nkoranyambaga’ mu matora

Komisiyo y’amatora iherutse gutangaza ko hashobora kwifashishwa gufunga imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Republika mu rwego rwo kwirinda ikoreshwa nabi ryazo. Uburyo abanyarwanda bamwe bagaragaje ko butaba bukwiriye. Aganira n’abantu kuri Twitter mu ijoro ryakeye, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje icyo abitekerezaho… Ntabwo Komisiyo y’amatora yemeje ko imbuga nkoranyambaga zizafungwa nk’uko hari ababifashe uko, […]Irambuye

Episode 117: Bob ahishuriye Daddy na Nelson ibanga ry’uwo ari

Bob yamaze kumbwira ko Sacha anshaka ndetse ko yaje kundeba inshuro eshatu zose, numva umubiri wanjye urahindutse ntangira kumva nta kintu na kimwe nkibuka mu byari binzanye aho hantu, natangiye kumva nshaka urukundo kuruta ibindi byose ako kanya nibagirwa ko ndi mu bibazo maze mpita mubwira, Njyewe-“Bob! Ko numva se nako nyine hariya wita mu […]Irambuye

Kwigisha ikintu kimwe uwiga imyuga byatuma hasohoka abakozi bashoboye –

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byakorwa mu guhanga imirimo mu Rwanda cyabereye muri Sena y’u Rwanda, abantu batandukanye batanze ibitekerezo by’icyakorwa kugira ngo haboneke abakozi bashoboye no kuba imirimo yakwiyongera, muri abo Hon. Senateri Bizimana Evariste yavuze ko abiga imyuga bajya bigishwa ikintu kimwe bikabafasha gusohoka mu ishuri bagifitemo ubumenyi buhagije bwabafashwa kugikora neza. Iyi nama […]Irambuye

Ngororero: ‘Umumamyi’ yabibye miliyoni 5 Frw…Ubuyobozi buti “Babonye isomo”

*Bababazwa n’uko ihazabu yaciwe uwafashwe yigiriye mu isanduku ya Leta, *Muri sizeni yakurikiyeho ntibabonye uko bahinga *Ubuyobozi buti “Nabo babonye isomo…” Abahinzi b’ingano mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero bavuga mu minsi ishize batekewe umutwe n’uwiyitiriraga kompanyi irangura imyaka, akabatwara umusururo w’ingano ufite agaciro ka 5 450 000 Frw bakamuburira irengero. Umukozi ushinzwe […]Irambuye

Ngoma: Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw’abana babo

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurengera abana irasaba umuryango nyarwanda muri rusange kwita ku burere bw’abana, ugaharanira ko buri mwana arererwa mu muryango ngo kuko aribwo akurana uburere bwiza bikagirira n’igihugu akamaro ejo hazaza. Ibi iyi komisiyo yabitangarije mumurenge wa Sake ho mukarere ka Ngoma mugikorwa cy’ubukangurambaga kumiryango. Bamwe mu babyeyi batandukanye ba hano muri Sake babwiye […]Irambuye

en_USEnglish