Month: <span>April 2017</span>

APR na Police FC zanganyije zongerera Rayon amahirwe ku gikombe

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda yabaye muri iyi weekend isize APR FC irushwa na Rayon Sports iyoboye urutonde amanota arindwi (7) kandi iyirusha imikino ibiri. Ni nyuma yo kunganya na Police FC 1-1 mu mukino wabereye ku Kicukiro kuri iki cyumweru. Kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2017 nibwo hakinwe imikino ine isoza indi y’umunsi […]Irambuye

Bushayija uri kuzenguruka u Rwanda n’igare asigaje uturere 8 gusa

Ziiro The Hero niko kazina azwiho, yitwa Bushayija Patrick akomeje urugendo yise Peace Trip rw’ubukerarugendo aho yahize kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda anyoga igare kandi adaca amayira ya kaburimbo gusa. Uyu munsi yarangije Intara y’Iburengerazuba, ngo niyo yamuvunnye kurusha izindi zose ndetse yaraharwariye. Tariki 18 Mata nibwo Ziiro the Hero yatangiye urugendo rw’Intara y’Iburengerazuba, uturere […]Irambuye

Kayonza: Imbogo yatikuye umugabo ihembe ubu ni indembe

Kayonza – Kuri iki cyumweru ahagana saa tanu z’amanywa mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwiri ahahana imbibe na Pariki y’Akagera imbogo yasanze umugabo aho aragiye iramusagarira imutikura ihembe mu rubavu amara arasohoka. Ku bw’amahirwe abaturage bayimukije ubu arembeye mu bitaro bya Kigali CHUK. Bright Nsoro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

52 ‘bakoze Jenoside’ bakomorewe Amasakaramentu babyarwa n’abo biciye

*Umwe muri bo yiyemerera ko yatangaga amabwiriza yo kwica…Ngo yishe n’umu-frere, *Imbabazi Papa yasabye ngo zaguye urugendo rwa Kiliziya mu kunga Abanyarwanda. Uyu munsi, abantu 52 bagize uruhare mu bwicanyi n’ubusahuzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo uvuga ko yayoboye ubwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari komini Kanzenze (Bugesera) bakomorewe ku masakaramentu na Kiliziya Gatulika nyuma y’urugendo […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI Wai Yeka abona Musanze FC yose ikwiye ibihembo

Umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe rutahizamu Wai Yeka wa Musanze FC yashyikirijwe igihembo cye mbere y’umukino batsinzwemo na Rayon sports 1-0. Yashimiye bagenzi be bamufashije kwitwara neza. Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2017 nibwo Umuseke IT Ltd ifatanyije na AZAM TV na FERWAFA bashyikirije umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier […]Irambuye

Yvonne Chaka Chaka aragaruka mu Rwanda

Icyamamare muri muzika ya Africa Yvonne Chaka Chaka yatangaje ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha azaza mu Rwanda, azaba aje mu nama y’ubutegetsi ya Global Fund. Yvonne Machaka (Chaka Chaka)  bahimba kanzi “Princess of Africa” ni umuririmbyo wo muri Africa y’Epfo wamamaye bikomeye muri Africa na henshi ku isi mu myaka ishize kubera indirimbo ze zakunzwe […]Irambuye

Episode 87: Inzu Nelson agiye kugurirwa na John ni iy’iwabo…Gigi

Mama Brown- “Oya Muga! Umuhungu wanjye ntabwo arwaye mu mutwe ni ukuri, ubu se koko ntimumwangije? …Muga! Ko utambwira?” Muganga- “Ayayaya! Ubu se niba atarwaye yaje kurwanira mu bitaro gute? Dusanzwe tuzi ko abarwayi aribo bikunze kubaho” John- “Twari tuje kubasura we n’umukobwa witwa Dovine urwaye, uyu musore rero niwe wari umurwaje” Muganga- “Eeeeh! Muravukisha […]Irambuye

Bigoranye Tidiane Kone yahesheje Rayon sports  intsinzi i Musanze

Rayon sports ikomeje gushimangira ko ishobora gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Mu mukino wari ugoye ibonye amanota atatu itsinda Musanze FC 1-0 cya Tidiane Kone kuri stade Ubworoherane. Uyu mukino Rayon sports yawugiyemo idafite umutoza mukuru Masudi Djuma uri mu bihano. Byatumye itozwa n’umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice Maso. Ntiyari ifite kandi bamwe mu bakinnyi […]Irambuye

Yiyemereye ko yishe wa mugore wari wararokotse Jenoside wishwe muri

*Mu mvugo yateye ubwoba Abanyamakuru, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi benshi, *Yari amaze iminsi ine afunguriwe kwica umuvandimwe we. Nyuma yo kwica Christine yishe undi, *Ngo uyu munsi yari kwica undi,… Kacyiru- Ku biro bikuru by’ishami rya Police rishinzwe ubugenzacyaha CID ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Majyambere Bertin yiyemereye ko ari […]Irambuye

Rubavu: BRALIRWA na EAP batanze miliyoni 3 Frw ya Mutuelle

Mu bikorwa bibanziriza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu (PGGSS6) uruganda rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye BRALIRWA rutegura iri rushanwa rwatanze miliyoni 3 Frw zo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante y’abantu 1 000 bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. BRALIRWA isanzwe ifatanya […]Irambuye

en_USEnglish