Month: <span>February 2017</span>

2018: Abantu babiri bazajya gukora ubukerarugendo ku Kwezi

Byaherukaga kuba mu myaka 45 ishize. Icyogajuru SpaceX cy’umuherwe witwa Elon Musk cyamaze kwitegura kuzahagurukana abantu babiri b’abakorera bushake kikabageza ku kwezi mu mpera z’umwaka utaha. Nibagerayo ngo bazamara igihe bitegereza uko isanzure ririmo ukwezi, Isi n’indi mibumbe riteye. Icyo gihe ubukerarugendo ku kwezi buzaba butangiye. Nyuma ngo aba bantu bazagaruka ku Isi  bamaze gukusanya […]Irambuye

Bradley Cameron na Kenneth Gasana bategerejwe mu ikipe y’u Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball yatangiye umwiherero yitegura imikino ihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe Bradley Cameron na Kenneth Gasana bari hafi kugera mu Rwanda. Hagati ya tariki 12 na 18 Werurwe i Caïro mu Misiri hateganyijwe imikino y’Akarere ka gatanu (Zone V) ihuza ibihugu byo […]Irambuye

Abakekwaho kwica umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru batangiye

Abagore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kim Jong-nam, umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru, barashinjwa ibyaha byo kwica nk’uko bitangazwa n’Umushinjacyaha muri Malaysia. Umushinjacyaha Mukuru, Mohamed Apandi Ali yatangarije BBC ko abagore babiri, umwe ukomoka muri Indonesia n’undi wo muri Vietnam, ku wa gatatu bazajyezwa imbere y’urukiko. Aba bagore babiri bakekwaho ko […]Irambuye

George W. Bush ntiyemeranya na Donald Trump wigizayo Itangazamakuru

George W. Bush wahoze ari umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika yibasiye mu kinyabupfura Perezida Donald Trump ukomeje kurwanya itangazamakuru, avuga ko atemeranya na we ku byo akunze gutangaza ku itangazamakuru iyo avuga ku bya politiki n’iby’itangazamakuru byo muri iki gihugu. Bush wabaye perezida wa 43 wa US ntiyigeze ahabwa agahenge n’itangazamakuru mu […]Irambuye

Ku busabe bwa APR FC umukino wari kuyihuza na Gicumbi

Nubwo haburaga amasaha atanu gusa ngo utangire, umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ wari guhuza APR FC na Gicumbi FC kuri uyu wa kabiri wimuriwe kuwa gatatu tariki 1 Werurwe 2017, bisabwe na Jimmy Mulisa utoza APR FC. Kuwa gatatu tariki 22 Gashyantare 2017 Umutoza wa APR FC Jimmy […]Irambuye

Perezidante w’Inteko yatangije imirimo yo kubakira umupfakazi ariko hashize amezi

* Bari bamuhaye ibyumweru 2 none hashize amezi 5 nta n’itafari *Abana bamwe yarabacumbikishije kuko izo babagamo bazishenye ngo bubakirwe *Umurenge wabwiye Umuseke ko ukwa gatatu kurangira yubakiwe Nyarugenge – Tariki 01 Ukwakira 2016 ku muganda udasanzwe wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge wakorewe mu murenge wa Nyamirambo Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’Inteko umutwe w’Abadepite hamwe […]Irambuye

Episode 27: Kenny yahuye na nyina wamutaye akivuka, Nelson na

Mu gitondo twazindutse mu cya kare, mu ma saa 05h00 twari twabyutse njye na Gasongo na Kenny maze twerekeza mu rugo, tugezeyo dusanga Mama Brown na Gaju babyutse kare batangiye guteka ibyo kurya twari bujyane duhita tubafasha. Bimaze gushya twariteguye neza dusezera Kaka na Sogokuru tumanuka twerekeza ku muhanda, tukihagera tugira amahirwe tubona imodoka iraje […]Irambuye

Umuseke wababajwe n’urupfu rwa Mzee Gashaza

Ikinyamakuru Umuseke kibabajwe no kumenya no kubamenyesha urupfu rwa muzehe Celestin Gashaza abasomyi bacu mwamenye mu ntangiriro za 2015  ubwo yari incike iba munsi y’igiti ahamaze imyaka ibiri. Twamukoreye ubuvugizi arubakirwa avanwa munsi y’igiti atuzwa mu nzu imukwiye anafashwa mu zabukuru yarimo. Uyu musaza icyo gihe yashimye cyane ubuyobozi bwamwubakiye, ashimira abantu benshi bagiye bamugeraho nyuma […]Irambuye

Kinyinya – Abagore batwaraga ibishigwe ku mutwe, ubu babitwaza imodoka

*Buri munyamuryango yabashije kwiyubakira inzu *Bahoze ari Cooperative none ni kompanyi Isuku Kinyinya Ltd, ni kompanyi y’abagore yatangiye gutwara ibishingwe babyikorera ku mutwe mu 2009, ubu bafite imodoka enye, babikora nk’umwuga, kandi bimaze gukomera n’abagabo barabisunze binjira mu ishyirahamwe. Batangiye ari abagore 18 bishyize hamwe ngo bajye batwara ibishingwe mu mudugudu witwa ‘Vision 2020’ ‘w’abakire’ […]Irambuye

en_USEnglish