Month: <span>December 2016</span>

Kamonyi: Ngo amapfa yatumye baca ukubiri n’ubusinzi

Rwamahungu Desire utuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi avuga ko mu gihe cyo hambere muri aka gace hakunze kuvugwa ubusinzi ariko ko ubu bwabaye amateka kuko ntawe ukibasha kubona amafaranga yo kunywera ku buryo yagera aho gusinda. Avuga ko kimwe n’utundi duce two mu gihugu, muri Nyamiyaga naho hagezweho n’amapfa yatewe n’izuba […]Irambuye

Gicumbi: Abakora imyuga ngo amaso aheze mu kirere bategereje agakiriro

Bamwe mu baturage bakora imyuga ibyara inyungu mu mujyi wa Gicumbi baravuga ko bamaze igihe kinini bategereje ko bubakirwa agakiriro kajyanye n’igihe ngo barusheho kwiteza imbere ariko ko amaso yaheze mu kirere. Aba barwiyezamirimo biganjemo abakora imyuga yo kubaza no gusudira bavuga ko kubakirwa agakiriro biri mu byatuma bakataza mu muvuduko wo kwiteza imbere no […]Irambuye

Huye: Ngo ntibatanga ‘mutuelle’ babuze n’icyo kurya

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye baravuga ko batanze gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante ariko ko amikoro macye yatewe n’amapfa ari yo abazitira ntibabone amafaranga yo kwishyura. Ubwitabire bw’abatanze ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de Sante mu karere ka Huye bugeze kuri 78% mu gihe mu mezi nk’aya yo […]Irambuye

Police ngo iricuza ku kuba hari umunyamategeko warashwe n’Umupolisi agapfa

Police y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, umunyamategeko Ntabwoba Toy Nzamwita yishwe arashwe n’Umupolisi nyuma yo kumuhagarika akinangira, ngo agakeka ko ashaka guhungabanya umutekano. Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Police ivuga ko yicuza ku kuba uyu munyamategeko bivugwa ko yari yasinze yararashwe akahasiga ubuzima. Me Nzamwita Toy yarasiwe mu masangano […]Irambuye

Rwanda: Amakuru makuru yaranze 2016 dushoje….

2016 yabayemo byinshi binyuranye mu Rwanda no ku bireba u Rwanda. ni umwaka wabayemo ubwumvikane bucye hagati y’u Rwanda n’u Burundi, habaye impinduka mu bayobozi bakuru, habaye urubanza rw’abasirikare bakuru, u Rwanda rwakiriye inama ya Africa yunze ubumwe, rwakira abashyitsi bakomeye, runahura n’ikibazo cy’inzara mu bice by’Iburasirazuba kubera amapfa, rwakira indege zarwo za mbere nini […]Irambuye

Episode 85: Eddy na Jane bakomeje imyiteguro y’ubukwe, Papa Jane

Episode 85: …… We-“Sha  wakwihanganye ukaza ku muhanda gato niba uri mu rugo!” Njyewe-“ ooooh! niho ndi ariko se koko ninde!” We-“ ni… nako banguka!” Ubwo ako kanya nahise nsiga Kadogo mu nzu nirukira ku muhanda nkigerayo mbona imodoka iparitse ku muhanda ndayegera mba mbonye urugi rufungutse Jane wari wambaye neza cyane  asohokamo mba ndamuyoye mushyira […]Irambuye

Thacien Titus  ni we watsindiye 400 000 Frw muri MTN

Mu marushanwa ya kompanyi y’Itumanaho, MTN Rwanda yo guhemba indirimbo yakunzwe kurusha izindi muri mu ndirimbo zitabirwaho (Caller tunes), indirimbo ‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus yatsinze izindi zahatanaga muri iri rushanwa ryari ririmo abandi bahanzi barimo Gabi Kamanzi, Theo Bosebabirera na Tonzi. Iri rushanwa ryari ririmo indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) rimaze amezi atatu abakunzi […]Irambuye

Kudahabwa serivisi vuba ni byo bituma umuturage ashobora guha ruswa

Kuri uyu wa Gatanu, umuryango ushinzwe kurwanya ruswa nk’akarengane, Transparency Internation Rwanda ufatanyije na Police y’ u Rwanda batangije ubukangurambaga bwiswe “Service Charter”  buzaba bugamije gukangurira abantu kumenya uburenganzira bwabo mu nzego z’Ubugenzacyaha. Ingabire Marie Immculee  uyobora uyu muryango urwanya ruswa avuga ko iyo umuturage adahawe serivisi vuba bishobora kumutera umutima wo gutanga ruswa. Transparency International […]Irambuye

2016: Umwaka warijije Abanyarwanda, utwara abakomeye n’Umwami Kigeli V

Uyu mwaka abahanga mu bumenyi bw’ikirere bemeza ko ari wo washyushye cyane ugereranyije n’iyawubanjirije. Impera z’uyu mwaka zabaye agahinda ku Banyarwanda uhinyuza Intwari utwara abakomeye mu Nteko Nshingamategeko, n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangiye ishyanga. Wari umwaka w’amayobera, imvura yabaye nke, ahenshi mu gihugu hatera amapfa cyane mu Burasirazuba. Ni umwaka wabayemo imfu z’amayobera zirimo iz’Abanyepolitiki […]Irambuye

en_USEnglish